Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’urwandiko rwa 1 rwa Yohana usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 18 Werurwe 2025.
? 1 YOHANI 1
[1]Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo
[3]Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo.
[6]Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri,
[7]ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.
[8]Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.
[9]Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.
[10]Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Uru rwandiko Intumwa Yohani bivugwa ko yarwandikiye muri Efeso hagati y’umwaka wa 95 na 110 NK, ageze mu zabukuru. Yarwanditse arwanya inyigisho zavugaga ko Yesu ataje afite umubiri ahubwo yaje mu mwuka (docetism). Umwigisha wahoraga mu gituza cya Yesu, wamukurikiye kugeza i Karuvari, araduha ubuhamya kandi atuburira ko dukeneye kubababarirwa.
Mwuka Wera atwigishe.
1️⃣ UBUHAMYA BW’INTUMWA YABANYE NA YESU (1Yohani 1:1-4)
✳️Mu itorero rya mbere rya Gikristu, umwanzi yageragezaga kuzana ugushidikanya no kubacamo ibice. Yohani yari umutangabuhamya ukomeye wibaniye na Yesu ubwe, wamwiyumviye, akibonera ibikorwa bye. Izi nzandiko zakomeje cyane ukwizera kw’abizera. Itotezwa ryabakorewe ryatumaga bamwe bashaka kubivamo, ariko we asazira mu byizerwa.
Nta kiruhuko cy’izabukuru kibaho mu murimo w’Imana.
2️⃣ TWEZWA N’AMARASO YA KRISTU (1 Yohani 1:5-10)
?️Yesu Kristu yahozeho mbere na mbere (um1), yemera kuba umuntu, aza ku isi atumenera amaraso atwezaho ibyaha, ngo abe umuhuza w’Imana n’umuntu wese umwakiriye mu bugingo, ni nawo murimo ari gukora n’ubu.
Ni amaraso Ye atuma twizera tukagira ibyiringiro.
Aya maraso atuma tubabarirwa, ajyanye no kuzuka n’ubugingo bw’Umucunguzi, ashushanywa n’umugezi w’uruzi rw’ubugingo, uhora utemba uva ku ntebe y’Imana (Letter 87, 1894)
➡Umuntu wese waremwe akeneye kwezwa n’aya maraso, kuko twese twakoze ibyaha, nta ntungane n’imwe. Ariko Kristu iyo tumwizeye atwambika ikanzu yo gukiranuka kwe, tukemerwa n’Imana.
Nshuti Muvandimwe, Yohani yabanye cyane na Kristu, yumvise uko Umwami aryoshye, abaho igihe kinini abasha kubona imbaraga zayo zikora. Iyo rero avuze ko turi abanyabyaha, byemere ntiwongere kubona ko hari umunyabyaha ukurusha, yaturire ibyaha byawe, wihane, irakubababarira. Ishingikirize GUSA ku gukiranuka kwa Kristu, ni ukuri uremerwa n’Imana.
? MANA TWEMEYE KO TURI ABANYABYAHA RWOSE. TUBABARIRE?
Wicogora Mugenzi
Amena