Dukomeje gusoma no kwiga bibliya buri munsi. Iga igice cya 2 cya Yakobo usenga kandi uciye bugufi.

Taliki ya 6 Werurwe 2025

? YAKOBO 2
[1] Bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w’icyubahiro, ntikube uko kurobanura abantu ku butoni.
[2] Nihagira umuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y’izahabu n’imyenda y’akataraboneka, akinjirana n’umukene wambaye ubushwambagara,
[3] namwe mukita ku uwambaye imyenda y’akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukene mukamubwira muti “Wehoho hagarara iriya cyangwa wicare munsi y’agatebe k’ibirenge byanjye”,
[6] Ariko dore mwebweho mwasuzuguye umukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko?
[8] Si bo batuka rya zina ryiza mwitirirwa?
[8] Nyamara niba musohoza amategeko y’Umwami wacu, nk’uko byanditswe ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda”, muba mukoze neza.
[9] Ariko niba murobanura abantu ku butoni muba mukoze icyaha, mutsinzwe n’amategeko y’uko mwacumuye.
[10] Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose
[11] kuko uwavuze ati “Ntugasambane”, ni we wavuze ati “Ntukice.” Nuko rero nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose.
[14] Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza?
[18] Ahari umuntu yazavuga ati “Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo.” Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n’imirimo yanjye.
[21] Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro?
[22] Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye.

Ukundwa n’Imana amahoro ya Kristo abe muri wowe. Yakobo 2 yibanda ku ngingo 3: ibyo kurobanura abantu ku butoni, ibyo kumvira amategeko yose no kwizera kuzima.Twizere Imana idushoboze gukora imirimo myiza.

1️⃣ IMANA NTIKUNDA UROBANURA KU BUTONI
?Abantu benshi, harimo n’abakirisitu bakunda abeza, abambaye neza, abize amashuri, bakabaha imyanya y’imbere! Nyamara Imana idukunda kimwe, imbere yayo twese turareshya!

➡️ Yesu yaje mu buryo bwa gikennye kugirango ashyikire umuntu wese, ari uworoheje n’ukomeye, uw’imbata n’uw’umudendezo! Twese turi ab’Imana. Aratubwira ati: ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Abagalatiya 3:28 – None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu. Uwizeye Imana by’ukuri ntarobanura ku butoni.

2️⃣ TWITONDERE AMATEGEKO YOSE
? Amategeko y’Imana ni indorerwamo twireberamo, ni urugero rwacu rwo gukiranuka! Yakobo 2:10-11 hatubwira ko umuntu wese witondera amategeko agasitara kuri rimwe aba ayacumuye yose! Ayo ni amategeko icumi y’Imana aboneka mu Kuva 20:1-17. Mu gitero ku mategeko 10 y’Imana, Satani bimunaniye kuyakuraho, yashoboye kwemeza abantu ko amwe yabambwe ku musaraba andi akaba akwiye gukurikizwa. Ntukice, ntugasambane, ntukibe…bikomeza kuba amategeko akwiye ku bahirizwa, ariko irya kane ritwibutsa ko Imana ari Umuremyi n’Umucunguzi wacu ukwiye gusengwa no guhimbazwa, akabemeza ko ryo ryabambwe cg iminsi yose ari kimwe. Mbega ikinyoma! Yakobo 2:10 idukuriye inzira ku murima.

➡️ Yesu yaje gukomeza aya mategeko mu gihe cyose yamaze mu isi. Matayo 5:17-19, Yesu yivugira ubwe ko ataje mu isi gukuraho amategeko, ahubwo yaje kuyakomeza. Muvandimwe ni igihe cyo gufata icyemezo cyawe bwite utitaye kubyo abayobozi b’itorero bakubwira bihabanye n’ijambo ry’Imana, kuko kwakira agakiza ni iby’umuntu ku giti cye. Imana nayo izagushoboza.

?Dusabe Yesu ature muri twe, adushoboze gukurikiza amategeko ye tutabihatiwe ahubwo kubwo kumwizera tuzanesha.

3️⃣ KWIZERA N’IMIRIMO
? Um. 18,20 – Ahari umuntu yavuga ati “Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo!…
Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa?”
⚠️ Umuntu abasha gukora imirimo atagira kwizera ariko nta muntu wagira kwizera atagira imirimo igushimangira. Kwizera niko gusingira agakiza dukesha igitambo cya Kristo kandi inkurikizi y’agakiza ni imirimo myiza. Dukora imirimo myiza kuko twakijijwe ntidukora imirimo myiza kugira ngo dukizwe. Nk’uko utatwika inzu ngo uhishe imyotsi niko utagira kwizera ngo uhishe imirimo yako.

? “Kwizera n’imirimo biragendana, kwizera no gukora birasobekeranye. Uwiteka yifuza ko umuntu amera nk’uko Adamu yari ameze muri Paradizo mbere yuko acumura—Kumvira byuzuye no gukiranuka kudafite ikizinga. Ibisabwa n’Imana mu gihe cy’isezerano ry’ubuntu ni bimwe n’ibyasabwaga n’Imana muri paradizo—bihwanye n’amategeko yayo yera, akiranuka kandi meza. Ubutumwa bwiza ntabwo bukuraho uburemere by’ibyo amategeko asaba; bwerereza amategeko kandi bugatuma aba ayo kubahwa. Ibyasabwaga mu gihe cy’Isezerano rya Kera ntaho bitandukaniye n’ibisabwa mu gihe cy’Isezerano Rishya.” UB1 298.1
➡️Dukwiye kwigira kuri Aburahamu igihe yatangaga umwana we Isaka. Yumviye Imana kwizera kwe akujyanisha n’imirimo, bityo Imana iramutsindishiriza.

? MANA DUHE KUKWIZERA BY’UKURI

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “YAKOBO 2: KUROBANURA KU BUTONI. KWIZERA”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *