Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya ABAHEBURAYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 22 Gashantare 2025

? ABAHEBURAYO 5:

[1] Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n’umutambyi mukuru w’ibyo twizera tukabyatura,
[2] ukiranukira Iyamutoranije nk’uko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose.
[3] Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose, nk’uko icyubahiro cy’umwubatsi kiruta icy’inzu,
[4] kuko amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose.

[7] Nuko rero nk’uko Umwuka Wera avuga ati”Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,
[8] Ntimwinangire imitima, Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, Ku munsi wo kugerageza mu butayu,
[9] Aho ba sekuruza banyu bangeragereje bantata, Bakabona imirimo yanjye imyaka mirongo ine.
[10] Ni cyo cyatumye ngirira umujinya ab’icyo gihe, Nkavuga nti ‘Imitima yabo ihora iyoba, Kandi ntibarakamenya inzira zanjye’,
[11] Nuko ndahirana umujinya wanjye nti ‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.’ “

? Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Iki gice kiratugaragariza uburyo twabaye ibikuri mu bya mwuka; birakwiye rero ko twareba uburyo bwo kuva kuri urwo rwego tukabasha gukura tukagera ku rugero rw’igihagararo cya Kristo.

1️⃣ ABATAMYI B’UBWAMI

? Umurongo wa 1 uratangira utubwira ibyo gutoranywa kw’abatambyi hamwe n’imyitwarire yabo. Kandi ijambo ry’Imana rikatubwira ko natwe turi abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera (1 Pet 2:9) kandi tukagirwa inama ko natwe ubwacu tuba tutaragera aho umwanzi atatera ibuye, uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa (1Abakorinto 10:12)

▶️Abigishije ubwenge bwabo kwishimira iby’umwuka ni bo bazabasha kujyanwa mu ijuru batarimbuwe no kwera n’ubwiza burabagirana bwo mu ijuru. Wabasha kumenya imyuga neza, waba uzi neza ubwenge bw’ibyaremwe, waba uri umuhanga wo kuririmba no kwandika, ingeso zawe zibasha kunezeza incuti zawe, ariko se ibyo bikumariye iki mu byo kwitegura kujya mu ijuru? Bimaze iki mu kugutegurira guhagarara mu rukiko rw’Imana? IZI2 107.2

2️⃣ INKURIKIZI ZO KUBA IBIKURI MU BYA MWUKA

? Abantu benshi bitwa Abakristo banyuzwe no kuba ibikuri mu by’umwuka. Ntabwo bafite umugambi wo kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo; nuko rero kuri bo iyobokamana ni ubwiru badashobora gusobanukirwa. Ntabwo bazi Kristo bamumenyeye ku byababayeho. IZI2 106.3

⏯️ Abagabo n’abagore banyuzwe no kuba ibikuri, mu byerekeye Imana bakaba bararemaye, uwabanyarukana akabageza mu ijuru mu kanya gato, maze bakirebera ubutungane no kwera bihari, bakareba uburyo uhari wese yuzuwemo n’urukundo; ukuntu umuntu wese arabagiranishwa n’umunezero; n’ukuntu abaho baririmba basingiza Imana n’Umwana w’Intama; bakabona imyambi y’umucyo irasira ku bera iturutse k’Uwicaye ku ntebe y’ubwami no ku Mwana w’Intama; bakabona umunezero mwinshi cyane uhari, kuko uko babona umunezero uturutse ku Mana, ni ko barushaho kunezerwa cyane, kandi bakarushaho kwakira ibindi bishyashya kandi bikomeye biturutse ku isoko y’ubwiza n’umunezero udashobora gusobanurwa,

✳️ Ikibazo? « Mbese abantu nkabo bashobora guterana n’inteko y’abo mu ijuru, bagafatanya na bo kuririmba, bagahangara kubona ubwiza burabagirana buturuka ku Mana no ku Mwana w’Intama ? »

▶️ Igisubizo! Reka da! Bihanganiwe igihe kirekire imbabazi zikiriho kugira ngo bige ururimi rwo mu ijuru, kugira ngo bazabashe gufatanya na kamere y’Imana, bamaze guhunga no gukira kononekara kwazanwe mu isi no kwifuza, (2 Petero 1:4), ariko bagize imirimo yabo ubwabo yo kwishimira ubushobozi bw’ubwenge bwabo n’ubabasha bw’imibereho yabo. Ntabwo bashoboye gukorera Imana bitanze rwose ngo bibe ari byo begukiramo. Iby’isi ni byo bagize nyambere kandi babyegurira ubushobozi bwabo bwose, maze akanya gato k’ibitekerezo byabo akaba ari ko baha Imana.. IZI2 107.1

? DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE TUBASHISHE GUKURA TUGERE KU RWEGO RUKWIRIYE ABANA B’IMANA?

Wicogora Mugenzi!

2 thoughts on “ABAHEBURAYO 5 : INKURIKIZI ZO KUBA IBIKURI MU BYA MWUKA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *