Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya 1 TIMOTEYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 8 GASHYANTARE 2025.

? 1 TIMOTEYO 3
[2]Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha,
[3]utari umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, ahubwo abe umugwaneza utarwana, utari umukunzi w’impiya,
[4]utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose.
[6]Kandi ntakwiriye kuba uhindutse Umukristo vuba, kugira ngo atikakaza akagwa, agacirwa ho iteka Satani yaciriwe ho.
[8]Kandi n’abadiyakoni na bo ni uko: bakwiriye kuba abitonda, batari intereganya cyangwa abamenyereye vino nyinshi bakifuza indamu mbi,
[9]ahubwo bakomeze ubwiru bwo kwizera bafite imitima itabacira urubanza.
[11]N’abadiyakonikazi na bo ni uko: babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda ibisindisha, bakiranuka muri byose.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero.
Tugeze mu gice kiduha ibiranga abayobozi b’itorero ry’Imana. Niba uriwe ukaba utabyujuje, saba Imana ububyutse n’ivugurura byawe bwite, utitaye kubyo abandi baba bakora n’uko bakubona. Ikindi twabonye ko ubwiru bw’Imana burenze intekerezo zacu.

1️⃣UMUKURU W’ITORERO, UMUDIAYAKONI N’UMUDIYAKONIKAZI
?Umukuru w’itorero akwiye kuba inyangamugayo, kutanywa inzoga,kutagira ubugugu,…ngo bitagira ingaruka ku murimo. Kandi n’umuryango we ukaba ari intangarugero.
? Umuryango uyobowe neza ufite indangagaciro za gikristu, ugira imbaraga nyinshi mu kwigisha ubukristu, kurusha ibibwirizwa by’isi yose. (Manuscript 31, 1901)
??Bagomba kandi kwirinda ubwibone no kwikakaza kuko ni icyaha cyatumye abamarayika bahinduka abadayimoni.
➡️Umukristu wese yahawe inshingano na Kristu (Matayo 28:19,20) yo kubwiriza ubutumwa. Ibi rero ni wowe byandikiwe niyo waba utabitorewe n’itorero, Nyiraryo yarabigutoreye.

2️⃣UBWIRU BW’IMANA BURAHAMBAYE
?Timoteyo, umugereki, wahawe inshingano akiri muto yari yarigishijwe ijambo ry’Imana na nyina ndetse na nyirakuru b’abayudakazi (Yunisi na Loyisi) .Byari nk’igihembo cy’umurimo bakoze, kubona uwo bigishije akorana n’intumwa ikomeye.
Um 16 tuwutindeho kuko hari amadini ariho kubera kutawumva neza.
? Imana iri hejuru cyane kuturusha ku buryo bidashoboka kumva neza ubwiru bw’ubumana (Yesaya 55:8,9) na (7BC 919.3)
? Byatangaje abamarayika kubona Kristu aca bugufi agafata ubumana bwe akabuhuza n’ubumuntu ngo acungure umuntu wacumuye (7BC 919.4).
??Ibi kutabyumva mu bwenge bucye bwacu ntibibibuza kuba byo.
? Intekerezo z’umuntu zitayobowe na Mwuka, zizasanga byinshi zidasobanukiwe muri Bibiliya, kubera ko zibura kumurikirwa n’ijuru. Ntabwo umuntu yajya mu ijambo ry’Imana yishyiriyeho inzira, ugushaka kwe cg ibitekerezo bye, ahubwo arijyanemo na mu Mwuka Wera, yoroheje kandi aciye bugufi (7BC 919.7)
?Ntuzigere ushakisha mu ijambo ry’Imana keretse witeguye kumva no kwiga, ukaryumva nk’aho ari wowe riri kubwira. Umuntu upfa kwiha kujora ijambo ry’Imana, avuga ati ibi byarahumetswe biriya ntibyahumetswe, araburirwa n’Imana gukwetura inkweto kuko aho ahagaze ari ahera. Nta muntu wigeze ahabwa iyo nshingano. (Manuscript 13,1888).
➡️Nshuti Muvandimwe, saba ngo Imana iguhe inshingano kandi wemere kwezwa. Tumenye kandi ko mbere na mbere hariho Jambo, akaba yari Imana, akaba ariwe waremye ibintu byose (Imana Umuremyi). Kutumva uko yaba umuntu kandi Imana igakomeza kuba imwe, cg kutumva ukundi kuri ko muri Bibiliya ntibihungabanye kwizera kwawe. Mwuka Wera azaguhishurira ibihagije byaguhesha agakiza.

? MANA DUKOMEREZE KWIZERA IBYO IJAMBO RYAWE RIVUGA BYOSE. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “1 TIMOTEYO 3: UBWIRU BW’IMANA”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *