Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’urwandiko Pawulo yandikiye 2 ABATESALONIKI usenga kandi uciye bugufi

Tariki 05 Gashyantare 2025

? 2 ABATESALONIKI 3:

[1]Ibisigaye bene Data, mudusabire kugira ngo ijambo ry’Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk’uko biri muri mwe,
[2] kandi ngo dukire abantu babi b’ibigoryi kuko kwizera kudafitwe na bose.
[3]Ariko Umwami ni uwo kwizerwa, ni we uzakomeza mwebwe, abarinde Umubi.
[6]Nuko bene Data, turabategeka mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kuzibukīra mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza ibibabwiriza mwahawe natwe.
[7]Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana kuko tuticaga gahunda muri mwe,
[8]cyangwa ngo tugire uwo turya iby’ubusa, ahubwo twagiraga umuhati n’imiruho dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera.
[12]Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora ahubwo bakaba ba kazitereyemo.
[12]Nuko rero abameze batyo turabategeka tubihanangiririza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza ngo babone uko barya ibyokurya byabo ubwabo.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Turagirwa inama yo gukurikiza gahunda y’ijambo twahawe kugira ngo biturinde gucogora. Kora bigishoboka.

1️⃣PAWULO ASABA ABATESALONIKE KUBASENGERA

?Kandi natwe mudusabire kugira ngo Imana idukingurire urugi rwo kuvuga ijambo ryayo, tuvuge ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe(Kol 4:3)

▶️Umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza si umurimo ukorwa mu mbaraga z’umuntu bwite ahubwo birasaba imbaraga mvajuru Mwuka wera akakuyobora. Pawulo aho yamaraga kwigisha hose yabasabaga gusengera umurimo n’abawukora kandi no kumusabira kugira ngo Imana imukoresha . (Abefeso 6:18,19)

?”Amasengesho yacu ndetse n’amateraniro yacu bikwiriye kuba ibihe bidasanzwe byo gufashanya no guterana umwete. Buri wese afite umurimo agomba gukora kugira ngo amateraniro abe ashimishije kdi abasha kungura umuntu mu buryo bushoboka bwose. Ibi bishobora gukorwa neza abantu bagiye bagira imibereho mishya ya buri munsi mu bintu by’Imana. (Umurimo wa Gikristo 197.4)

▶️Iyi mbaraga y’amasengesho Pawulo yakomeje asaba niyo ikenewe no muri iyi minsi kugira ngo ivugabutumwa rikorwe neza kandi vuba rikwire ku isi yose, maze umurimo urangire dutahe. Hakenewe amasengesho yawe ku ba Pasteur, Abarayiki na buri wese ufite ifuhe ku murimo w’Imana.

2️⃣NTUGACOGORE GUKORA NEZA

?Pawulo na bagenzi be bagiraga umuhati wo gukora ku manywa na n’ijoro kugira ngo batagira uwo baremerera (Umur 8) akavuga ati kugira ngo tubiheho icyitegererezo atari uko icyitegererezo cyacu ari Yesu ahubwo kuko bahamanya n’ijuru ko bari mu mwanya ukwiriye nk’abiyemeje kumukorera.

? “Abantu bayobye bigishije ko kugera ku butungane nyakuri bijyana intekerezo z’umuntu maze bikazirenza ibitekerezo by’isi maze bikayobora abantu ku kwirinda kugira umurimo bakora. Abandi bakabyaga ku masomo amwe yo mu Byanditswe, bigishije ko gukora ari icyaha; bakigisha ko Abakristo badakwiriye gutekereza ibyerekeranye imibereho yabo n’imiryango yabo by’igihe gito, ko ahubwo bakwiriye kurundurira imibereho yabo yose mu by’Umwuka. Inyigisho n’icyitegererezo by’intumwa Pawulo bicyaha iyo mitekerereze ikabije.” INI 215.1

⏯️Nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”(Mat 20:28)

⏯️Nuko rero abemeye ubuntu bwa Kristo bakwiriye kugira ibyo bigomwa, bakwiriye no gukora uko bashoboye kose kugira ngo babe icyitegererezo cyiza gituma abandi begerezwa Imana ngayo amaherezo yo kwihana nyakuri……
Nitugira icyo dukorera abandi, bizatugarukira ari umugisha mwinshi.Nicyo gituma Imana yagize icyo iduha cyo gukorera gukiza abandi no gusohoza inama y’agakiza (Kugana Yesu page 55,56)
➡️ Muvandimwe, umurimo werekejeho amaboko wose wukorane umwete, utume uhesha Imana icyubahiro kandi Imana izahuguheramo imigisha.??

? DATA MWIZA TUBASHISHE KWIBUKA INEZA TWAGIRIWE NATWE TUYIGIRIRE ABANDI. TWIBUTSE KANDI UDUSHOBOZE KUJYA RUBASENGERA. ?

Wicogora Mugenzi!

2 thoughts on “2 ABATESALONIKI 3: IMBUZI ZITARI ZIMWE”

Leave a Reply to Theo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *