Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’urwandiko Pawulo yandikiye 2 ABATESALONIKI usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 04 Gashyantare 2025

? 2 ABATESALONIKI 2:
[1]Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza k’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu,
[2]kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora.
[3] Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.
[4]Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.
[5]Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe?
[6]Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye,
[7] kuko amayoberane y’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.
[8] Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe.
[9]Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma,
[10]n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Satani afite ubuhendanyi bwinshi kdi azi ko igihe kiri bugufi agakurwaho ndetse n’abiyemeje kumukorera bose. Ba maso utariganwa n’ubuhendanyi bwe kandi Yesu agutegeye ibiganza ngo utarimbuka.

1️⃣IHISHURWA RY’UMUGOME

?Pawulo yibukije abakristo ko kuza kwa Kristo kuzabanzirizwa no guhishurwa k’umunyabugome. Uwo ni nde? Yaraje se?
✳️ “Umuhanuzi Daniyeli avuga iby’agahembe gato (ubupapa) muri aya magambo: ‘Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko.’ Intumwa Pawulo yo, ubwo butegetsi yabwise ‘umunyabugome,’ wagombaga kwishyira hejuru y’Imana. Kwishyira hejuru y’Imana kw’ubupapa kugaragarira mu guhindura amategeko. Umuntu wese wubahiriza amategeko nk’uko yahinduwe, aba aha ikuzo n’icyubahiro gikomeye ubwo butegetsi bwayahinduye. Igikorwa nk’icyo cyo kumvira amategeko y’ubupapa kizaba ari ikimenyetso cy’isumbwe rihawe Papa mu cyimbo cy’Imana.” II 442.2

➡️Mukundwa itandukanye n’ibituma ijambo ry’ukuri wamenye risibangana muri wowe, izere ko Uwasezeranye ari uwo kwizerwa maze wizere ijambo rye azaza ntazatinda, guma mu birindiro kandi ukomeze icyo ufite utazakinyagwa.

2️⃣KWIZERA NO KUGARUKA KWA YESU

? Nshuti bakundwa, Pawulo umwanditsi w’ubutumwa bwiza yakundaga kandi akanezezwa n’abigishwa bigaga ubutumwa bwiza kandi bakabushikamamo, kuko nk’uko Bibiliya ikomeza itubwira ko Imana itaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa(1Tes4,7) nibwo natwe tubwirizwa uyu munsi ni nabwo tugomba kubwiriza kugira ngo uzumva ubwo butumwa yizere rwose kandi azahabwe ingororano z’abera.

⏯️Bibiliya ivuga ko mbere yo kugaruka k’Umukiza, satani azakorana imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma n’ubuhendanyi bwose bwo gukiranirwa, kandi ko ku batemeye ukuri ngo bakizwe, bazarekerwa mu mwuka w’ubuhakanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma. Igihe ibi byangombwa bizaba bimaze kuzuzwa kandi kwifatanya kw’itorero n’isi bikagerwaho mu buryo bwuzuye aharangwa ubukristo hose, ni bwo kugwa kwa Babuloni kuzuzura.

▶️Izo mpinduka zigenda buhoro buhoro kandi ugusohora guheruka k’ubutumwa bwo mu byahishuwe 14:8 kuzabaho mu gihe kizaza.
Igihe kizagera ubwo abakunda Imana kuruta byose batazashobora gukomeza komatana n’abakunda ibinezeza kuruta Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Nk’ingaruka yo kutita ku miburo itatu yo mu byahishuwe 14:6-12.
Ubu butumwa nibwo butumwa buheruka buzabwirwa isi, kandi buzarangiza umurimo wabwo. igihe abatizeye iby’ukuri bose ahubwo bakishimira gukiranirwa bazarekwa ngo bakire ubuhakanyi bukomeye kandi ngo bizere ikinyoma nibwo umucyo w’ukuri uzamurikira abafite imitima yiteguye kuwakira, kandi abana b’Imana bose bakiri muri Babuloni bazumvira iri hamagara ngo :”Bwoko bwanjye nimuwusohokemo”(Intamb.ikomeye 281,282)

⁉️Wowe se uyu muburo urawumva ute?Ese witeguye ute cg witeguza abandi ute kugaruka k’Umwami wacu?

? DATA MWIZA DUSHOBOZE KWITA KU MIBURO WADUHAYE TUBASHE KUKWITEGURA?

Wicogora Mugenzi!

One thought on “2 ABATESALONIKI 2: IBIZABANZIRIZA KUGARUKA KWA YESU”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *