Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’urwandiko Pawulo yandikiye ABAGALATIYA usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 11 Mutarama 2025
? ABAGALATIYA 3:
[1] Yemwe Bagalatiya b’abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk’ubambwe ku musaraba mu maso yanyu?
[2] Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n’amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera?
[3] Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby’Umwuka none mubiherukije iby’umubiri?
[4] Ya mibabaro igikorwa mwayibabarijwe ubusa? Niba yari iy’ubusa koko.
[5] Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n’uko mukora imirimo itegetswe n’amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?
[6] Nk’uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka,
[7] mumenye yuko ari na ko abiringira kwizera ari bo bana ba Aburahamu.
[21] Mbese ubwo bibaye bityo, amategeko arwanya amasezerano y’Imana? Ntibikabeho kuko iyaba harabayeho amategeko abasha kubeshaho abantu, gukiranuka kuba kwaraheshejwe na yo.
[22] Ariko ibyanditswe bivuga yuko byose byakingiraniwe gutwarwa n’ibyaha, kugira ngo abizera bahabwe ibyasezeranijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo.
[23] Icyakora uko kwizera kutaraza twarindwaga tubohewe gutwarwa n’amategeko, dutegereje kwizera kwari kugiye guhishurwa.
[24] Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera.
?Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. “Kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye,” Kristo “yababarijwe inyuma y’irembo”. Abaheburayo 13:12. Adamu na Eva bagomeye amategeko y’Imana, hanyuma birukanwa mu murima wa Edeni. Kristo yababajwe mu cyimbo cyacu, kandi ababarizwa hanze y’inkike za Yerusalemu. Yapfiriye hanze y’irembo, aho abicanyi n’abagome bicirwaga. Nubwo “Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu.” Abagalatiya 3:13. UIB 505.2 ntibisobanuye ko amategeko yataye agaciro.
1️⃣ UBUYOBE MU BIZERA IMANA
? Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n’amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? (Abagalatiya 3:2)
? Hariho ubuyobe bubiri abana b’lmana bakwiriye kwirinda—cyane cyane abatangiye vuba kwiringira imbabazi zayo. Ubuyobe bumwe bwamaze kuvugwa, ni ukwiringira imirimo yabo, no kwiringira ko hari icyo bakora ubwabo, cyatuma basābāna n’lmana. KY 30.1
➡️ Umuntu ugerageza kwiboneresha imirimo ye akora yo gukomeza amategeko, agerageza ikidashoboka. Icyo umuntu yakora cyose adafite Kristo, cyakwanduzwa no kwikanyiza n’ibyaha. Ubuntu bwa Kristo bwonyine, nibwo bubasha kutuboneza kubwo kwizera. KY 30.2
? Ubuyobe bwa kabiri ntibuhuye n’ubwo. Ni ukwibwira yuko iyo umuntu yizeye Kristo, bimukuraho gukomeza amategeko y’lmana; ngo kwizera kwonyine ni kwo kudutera kugabirwa ubuntu bwa Kristo, kandi ngo imirimo yacu ntigira ihuriro no gucungurwa kwacu. KY 30.3
➡️Ntabwo rwose dukizwa n’imirimo no kumvira amategeko y’Imana, biranga abakijijwe. Erega ntibayirata kuko byose babishobozwa na Kristu uduha imbaraga.??♂️
2️⃣ IVANGURA MU BIYITA UBWOKO BW’IMANA
? Ivangura rishingiye ku bwoko ni ikizira ku Mana. Imana ntiyita ku mikorere nk’iyo. Mu maso y’Imana abantu bose barareshya kandi bafite agaciro kamwe. “Kandi yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye, kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe.” Imana ititaye ku bwenegihugu, imyaka umuntu afite, cyangwa idini abarizwamo, ihamagarira buri wese kuyisanga kugira ngo abeho. ”
? “None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.” “Umutunzi n’umukene bahurira hamwe, Uwiteka ni we wabaremye bose.” “Umwizera wese ntazakorwa n’isoni. Nta tandukaniro ry’Umuyuda n’Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi, kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa.” Ibyakozwe n’Intumwa 17:26, 27; Abagalatiya 3:28; Imigani 22:2; Abaroma 10:11-13. UIB 274.3
⚠️Matayo 6:9-13 duhasanga Isengesho ry’Umwami wacu Yesu Kristo tubwirwa neza ko dufite Data umwe (Data wa twese uri mu ijuru), niba wowe ukiyumvamo ubwoko runaka menyako ufite umwami ukorera utari Kristo ndetse wumve ko hari n’ijuru rindi uzajyamo. Imana ikubashishe ku byumva neza.
? DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KUBA UMWE MURI YESU KRISTO?
Wicogora Mugenzi.