Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 04 MUTARAMA 2024.

? 2 ABAKORINTO 9
[6] Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.”
[7] Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe.
[8] Kandi rero Imana ishobora kubasāzaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose
[9] nk’uko byanditswe ngo “Yaranyanyagije aha abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.”
[11] Namwe muzatungishwa muri byose ngo mugire ubuntu bwose, butume Imana ihimbazwa.
[12] Kuko uwo murimo wo kugabura utamara gusa ubukene bw’abera, ahubwo utera benshi guhimbaza Imana,
[13] bayihimbaza ku bw’ubuhamya bw’uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Pawulo akomeje gushima ubuntu bw’abanyamakedoniya. Duhabwa kugira ngo dutange kandi uko dutanga niko ubushobozi bwacu bwo kwakira bwiyongera.

1️⃣ IBYO UBIBA NIBYO UZASARURA
? [6] Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.”
? “Hari umuntu utanga akwiragiza, nyamara akarushaho kunguka. Kandi hari uwimana birenza urugero, ariko we bizamutera ubukene gusa.” Imigani 11:24.

? “Uwiteka aravuga ati: ‘Murahirwa, mwa babiba mu nkuka z’amazi yose mwe.’ Yesaya 32 :20. Kubiba mu nkuka z’amazi yose bisobanuye gutanga ubufasha bwacu ahantu hose buba bukenewe. Ibyo nta we bikenesha. ‘Ubiba byinshi nawe azasarura byinshi.’ Umuhinzi atubura imbuto akoresheje kuyinyanyagiza. Natwe twongera imigisha yacu kubwo gutanga. Isezerano ry’Imana ritwizeza ko tuzahabwa ibiduhagije, kugira ngo tubone ibyo tuzahora dutanga.” Ub 112.5

➡️Gutanga ntibiguhindura umukene ahubwo bituma ubushobozi bwawe bwo kwakira bwiyongera. Ibyo umuntu abiba nibyo asarura.

2️⃣ IMANA IKUNDA UTANGA ANEZEREWE

? “Imana yagize abantu ibisonga byayo. Umutungo Imana yashyize mu biganza byabo ni uburyo yatanze kugira ngo ubutumwa bwiza bwamamazwe. Abantu bagaragaza ko ari ibisonga bikiranuka, Uwiteka azabaragiza ubutunzi buruseho. Uwiteka yaravuze ati: ‘Kuko abanyubaha ari bo nzubaha.’ (1 Samweli 2:30). ‘Imana ikunda utanga anezerewe,’ kandi iyo abantu bayo, buzuye imitima ishima, bayizaniye impano n’amaturo byabo, batagononwa cyangwa se bidatewe n’uko ari agahato, bazagerwaho n’imigisha yayo nk’uko yabisezeranye.” AA 364.2
➡️ Icyo utanze wivovota kizana umuvumo aho kuzana umugisha. Imana ikunda utanga abigambiriye, adahatwa kandi anezerewe. Utanga atyo azahabwa umugisha abone ibyo ahora atanga.

⚠️ Nshuti mukundwa, ibi ntibivuze ko utanga n’ibirenze ubushobozi, oya. Ahubwo bivuze kandi ko, umutima w’ubugugu uva kuri Satani naho umutima w’ubuntu ukava ku Mana. Ni uwuhe ukuranga muri iyi? Niwakira Yesu azagutera gutanga udahatwa kandi unezerewe. Gutanga ntibizatuma ubura ibyo utanga ahubwo bizatuma uhorana ibyo gutanga.

? MANA KURI UYU MUNSI WEJEJE UGAHA UMUGISHA, TUGURANIRE UMUTIMA W’UBUGUGU UDUHE UMUTIMA UTANGANA UBUNTU. ?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *