Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 31 UKUBOZA 2024.

? 2 ABAKORINTO 5
[1] Tuzi yuko niba inzu y’ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mu ijuru.
[2] Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru,
[3] kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa.
[4] Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwa ya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe n’ubugingo.
[5] Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate.
[9] Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri cyangwa tudahari.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Gukiranukira Imana wambaye umubiri ni urugamba ariko birashoboka. Nta rindi banga uretse kuba icyaremwe gishya.

1️⃣ INZU EBYIRI
? Pawulo ku mir 1-8 avuga ku nzu ebyiri. Um 1 agaragaza ko inzu y’ingando yacu yo mu isi izasenywa. Iyi ni umubiri wacu umwe uhora ugabwaho ibitero by’uburwayi, ubukene, inzara n’ibindi ariko tukaba dusabwa gukiranuka kuko na Kristo yarakiranutse biremera agituye muri iyo ngando. Pawulo ati: [9] “Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri cyangwa tudahari.” Yongeye kuvuga indi nyubako ya kabiri izava mu ijuru (1-5). Iyi ayigereranya n’umwambaro ati: [3] “kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa.”
➡️ Iyi ifitanye isano n’ikanzu y’ubukwe igereranywa no gukiranuka kwa Kristo/imico ya Kristo abera bazaba bafite batashye ubukwe bw’Umwana w’intama (Mat 22:1-11; Ibyah 16:15; 19:7-8). Bidatinze abera bazamburwa uyu mubiri upfa bambikwe undi mubiri. Iki nicyo gihe cyo gushaka umwenda w’ubukwe (imirimo yo gukiranuka y’abera) kugira ngo twambare ya nzu yindi iva mu ijuru twaherewe Umwuka Wera ho ingwate (um 5).

2️⃣ ICYAREMWE GISHYA
? “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.” 2 Abakor 5:17
Umuntu ntavuka ari muri Kristo Yesu ahubwo avukira hanze ya Kristo (hanze ye ni muri Satani). Kugira ngo umuntu abe muri Kristo Yesu bisaba intambara ikomeye. Kwihana no kubabarirwa ibyaha niyo nzira yonyine yo kwinjira muri Kristo ugasohoka muri Satani. Pawulo ati: “Uri muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya kandi nta teka azacirwaho.”
? “Binyuze mu mbaraga ya Kristo, abagabo n’abagore baciye iminyururu y’ingeso y’icyaha. Basezereye kwikunda. Abatukanaga bahindutse abantu bubaha, abasinzi bahindutse abirinda, inzererezi zahindutse abantu baboneye. Abantu bari bafite ishusho ya Satani bahinduwemo ishusho y’Imana. Uku guhinduka muri ko ubwako ni igitangaza mu bitangaza. Guhinduka kwakozwe n’ijambo ry’Imana, ni rimwe mu mabanga akomeye cyane y’ijambo ry’Imana.” INI 294.2

➡️Nshuti mukundwa, kuba muri Kristo bitanga ihumure mu isi ibuze ibyiringiro. Nugera muri Kristo uzahinduka ambasaderi w’ijuru maze uvane benshi muri Satani nabo baze muri Kristo Yesu babeho ari ibyaremwe bishya. Im 18-21 hari inshingano y’abari muri Kristo: “Turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana.” Niwiyunga n’Imana nawe uzahendahendera abandi kwiyunga n’Imana. Imana ibigufashemo.

? UBWO KWIYUNGA N’IMANA ARI RYO BANGA RYO KWEMERWA NAYO, MANA DUHE IYO MPANO. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “2 ABAKORINTO 5: ICYAREMWE GISHYA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *