Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 30 UKUBOZA 2024.

? 2 ABAKORINTO 4
[1] Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby’Imana ku bw’imbabazi twagiriwe,
[2] ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana.
[5] Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu.
[7] Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.
[8] Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye,
[9] turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Niba uhisemo kuvuga ibya Yesu ntugace ku ruhande nubwo Satani yakugabaho ibitero ashaka kukurimbura. Amakuba yawe ntazatume uryamira ukuri.

1️⃣ BWIRIZA KRISTO WABAMBWE
? Pawulo akimara guhabwa amahirwe ya kabiri akamenya Yesu Kristo wabambwe, nta kindi cyigisho yabwirizaga uretse Kristo wabambwe koko (um 5). Pawulo yari azi Kristo ku giti cye kuko yamuhinduriye amateka (Ibyakozwe n’intumwa 9:1-30). Nubwo yari akikijwe n’amakuba iburyo n’ibumoso, Pawulo yabwirije Yesu We Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Ikibwirizwa, indirimbo cyangwa umuvugo bitarimo Yesu Kristu biba ari nk’igitambo cya Kayini.

2️⃣ UMUNTU W’IMBERE N’UMUNTU W’INYUMA
? “Nicyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asāza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye.” 2 Abakor 4:16.
? Umuntu w’inyuma ni uyu ugaragara twambika, tugaburira, twitaho ku buryo benshi bacumura kugira ngo agubwe neza. Umuntu w’imbere ni we muntu Imana ituramo, isabaniramo natwe, ikoreramo kandi ni we uyobora umuntu w’inyuma. Umuntu w’imbere ni we Satani yagabyeho igitero agatuma Imana iba igicibwa mu muntu. Iyo umuntu yakiriye Kristo nibwo Satani ava mu muntu w’imbere maze Imana ikahashinga ibirindiro ndetse ikayobora uw’inyuma. Umuntu w’inyuma n’uw’imbere bombi baragaburirwa. Uwo witaho ni we ukuyobora. Pawulo we kubwo guhura n’amakuba menshi byatumye umuntu w’inyuma asaza ariko kubwo gukomeza kugirana na Yesu isano idacika byatumye umuntu w’imbere ahora ahinduka mushya (um 16).
✳️ “Ku mutima wahumanuwe, ibintu byose birahinduka. Guhinduka kw’imico ni igihamya kigaragariza abatuye isi ko Kristo ari mu muntu. Mwuka w’Imana ubyara ubugingo bushya mu muntu, ugatera intekerezo n’ibyifuzo kumvira ubushake bwa Kristo; bityo umuntu w’imbere agahindurwa mushya agahabwa ishusho y’Imana.” AnA 213.3
⚠️ Nshuti mukundwa, buri munsi urafungura, kandi uko wita ku muntu w’imbere cyangwa uw’inyuma nibyo bigena iherezo ryawe. Uw’inyuma atunzwe n’iby’umubiri naho uw’imbere atunzwe n’iby’umwuka. Bombi bagomba kwitabwaho kandi umuntu w’imbere akayobora uw’inyuma aho kugira ngo uw’inyuma ayobore uw’imbere. Iyo uw’inyuma ayobora uw’imbere burya Satani aba anesheje naho iyo uw’imbere ayobora uw’inyuma nibwo Imana iba inesheje. Imana mbere ya byose!

? MANA HINDURA AMATEKA YACU MAZE UMUNTU W’IMBERE AHORE AHINDUKA MUSHYA UKO BUKEYE. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “2 ABAKORINTO 4: IBYA KRISTO NIBYO PAWULO ABWIRIZA”
  1. Amena. Imana iduhe kuyoborwa na Mwuka Wera atubashishe kugira umwete wo guhora tuzirikana Ijambo rye kuko aribwo buryo bukwiriye bwo kugaburira umuntu wacu w’imbere.

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *