Gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cya 1 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 26 NZUKUBOZA 2025.

?1ABAKORINTO 16
[2]Ku wa mbere w’iminsi irindwi hose, umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk’uko atunze, kugira ngo ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa.
[13]Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.
[14]Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.
[21]Dore uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n’ukwanjye kuboko.
[22]Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu avumwe.Umwami wacu araza!
[23]Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
[24]Urukundo rwanjye rubane namwe mwese muri Kristo Yesu, Amen.

UKUNDWA N’IMANA, amahoro abe muri wowe. Dushoje urwandiko rwa mbere intumwa Pawulo yandikiye Abakorinto. Twabonye uko umukristu agenda akura mu bya Mwuka, akagera aho imibereho ye ibera abandi ikibwirizwa, urukundo rwe rukigaragaza mu byo akora byose. Imana idukomereze intungabugingo zavuye muri ibi byo kurya byejejwe.

1️⃣KWEGERANYA IMPIYA Z’ABAKENE SO KUJYANWA I YERUSALEMU
?Uru rugero rwiza rw’abakristu rukurikizwe. Abakene bitabweho, ukize akire mu bikorwa byiza yitabira umurimo w’Imana (1Timoteyo 6:17,18).
Imana niyo ikomokwaho n’imigisha yose isukira ababi n’abeza. Mu murimo hitabweho ku bikorwa by’urukundo n’imbabazi.
⏯️Abarwanya umurimo bakubere impamvu igutera imbaraga, ntubatinye, ahubwo utinye ko imitima yinangira ikanga kwemera ubutumwa bwiza.

2️⃣TIMOTEYO NA APOLO BASHINGANWA
?Timoteyo yari kuzaza mu murimo w’Imana, kumubabaza cg kumusuzugura byari ukubikorera Imana yamutumye.
Abakorera Imana bubahwe, kandi ntihakabeho amashyari hagati yabo.
⏯️Urugero rwa Pawulo hano ni rwiza. Ababwirizabutumwa b’ ukuri kwa Bibiliya, bashyigikirana mu murimo, ntibahangana (Pawulo abikoreye Timoteyo na Apolo).

3️⃣GUKANGURIWA KUBA MASO BAGUMA MU KWIZERA N’ URUKUNDO
?Umukristu ahore ari maso yiga ijambo ry’Imana kandi asenga afite kwizera gushyitse. Nibwo azatsinda ibigeragezo.
Umutima umaze kwigarurirwa n’urukundo, urwo rukundo rugomba no kumurikira abandi.
⏯️Kandi abo bantu bose bitanga ngo bafashe itorero mu buryo butandukanye, bashyigikirwe (um 16).
⏯️Tuzirikane kandi ko itorero ritangirira mu muryango. Aho babiri cg batatu bataraniye hamwe bambaza Imana, iba iri hagati yabo.
Ubukristu buve mu magambo bugaragarire mu rukundo. Kandi ngo nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. Ntiwagumya kuvuga ko ukunda Imana n’ururimi gusa, ibikorwa byawe byerekana ibindi.
➡️Turi umunyu n’umucyo w’isi. Reka imibereho yacu ibere abandi impumuro nziza. Abababaye, abashonje, abihebye…bazanzamuke kubera wowe. Itorero ryawe rigubwe neza kubera urukundo rw’Imana rukuvaho rukabamurikira. Mwifurizanya ubuntu bw’Imana, kandi mushyigikirana bivuye ku mutima.

?DATA WA TWESE, DUHE KUBERA ABANDI UMUGISHA?

Wicogora Mugenzi

One thought on “1 ABAKORINTO 16: `INAMA ZA PAWULO N’INTASHYO ZE”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *