Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya 1 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 25 UKUBOZA 2024.

?1ABAKORINTO 15.
[3]Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe,
[4]agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe na none,
[13]Niba nta wuzuka na Kristo ntarakazuka,
[14]kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby’ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk’ubusa.
[20]Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye,
[21]kuko ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu, ni ko no kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu.
[22]Nk’uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo,
[26]Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu,
[45]Uko ni ko byanditswe ngo “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima”, naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo.
[51]Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa
[52]mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe,
[53]kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.
[54]Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo“Urupfu rumizwe no kunesha.”
[55]“Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he?Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”

UKUNDWA N’IMANA, amahoro abe muri wowe.
Abantu benshi bavuga ko hari umuzuko w’abapfuye, ariko bakemera ko upfuye aba agiye ku Mana. Bikaba ari ukwivuguruza, kuko ku muzuko uwageze mu ijuru atagaruka mu gituro ngo azuke. Bibiliya yerekana ko Umubiri+ umwuka ==>ubugingo buzima, iyo umubiri n’umwuka byatandukanye, nta bugingo buba bukiriho.
Abizeraga imyuka y’abapfuye b’i Korinto bagombaga gusobanurirwa, abizera imyuka y’abapfuye muri iki gihe nabo nibimenyere ukuri, ntawe ukwiye kukubamenyera.

1️⃣PAWULO YEREKANA KO YESU YAZUTSE KOKO
?Yesu Kristu azuka yiyeretse abamwemeye batandukanye; barimo na 500 bari bateraniye i Galilaya, babonye Umukiza wabo wazutse (um 6). Bamwe muri aba 500 bari bamubonye bwa mbere, bose bibonera inkovu zo mu biganza bye no kubirenge. Baramuramya
?Na Pawulo ubwe yaje kumwiyereka. Aba bahamya bose rero nta cyashoboraga kubacecekesha.

2️⃣KUZUKIRA UBUGINGO BOHORAHO KW’ABIZERA
?Kristu yabaye umuganura w’abasinziriye. Imbuto z’umuganura zabaga ari iz’Imana, zatangwagaho igitambo cy’ishimwe.
Niba rero Kristu yarazutse, abapfuye bamwizeye nabo bazazuka, uko twese twokamwe n’urupfu kubera Adamu, tuzahindurwa bazima kubera Kristu (Um 22). Nitumwizera.
?Yatubereye incungu y’ibyaha, maze mu gukiranuka kwa Kristu, umuntu abasha kubahiriza amategeko. Abamwizeye koko, bahugukira gukiranuka, bakitandukanya n’ibyakonona ingeso nziza.
➡Kristu wazutse yahawe ubutware mu nsi no mu ijuru ntawamuhisemo; uzakorwa n’isoni.

3️⃣IBIZUBIZO KU BIBAZO BIJYANYE NO KUZUKA
?Bibiliya yemeje neza ko imibiri izazuka, si umwuka. N’ubwo yo izaba yambitswe kutabora, Imana ni Yo izi uko izabikora.
?Mu kuzuka kanaka azaba ari kanaka, atandukanye n’undi, amenyana n’inshuti bahoranye nazo zimumenya.
?Ubwo Kristu azahamagara abapfuye bakanguke, abazutse bazongera babe nk’abantu, ariko noneho batarwara, badafite inenge n’imwe. Umubiri abacunguwe bazahabwa uzaba ari umubiri ubanyuze.
➡Habibwa umubiri ubora hakazasarurwa utabora. Hahirwa abazaba muri uyu muzuko wa mbere??

✅Mbega byiza: Kristu ni Alfa na omega (Ibyahishuwe 1:8, 22:13).
‘ Muri Paradiso ba Adamu bombi bazahoberana (Adamu na Kristu), ariko ikiyoka, inyamaswa, umuhanuzi w’ibinyoma abandi bose banze kwakira agakiza kaguzwe igiciro cyinshi gutya; ntibazinjirayo(Manuscript 33, 1897).

⚠Nshuti Muvandimwe, Kristu amaze kuzuka yarivugiye ati “nijye kuzuka n’ubugingo”. Dore araje vuba. Ese uramwiteguye? Tuzabonayo abacu twabuze, abamarayika batwifuriza ikaze, indirimbo nziza z’agahozo, ibyishimo bitigeze byinjira mu mutima w’umuntu. Ibitangaza bitatu bikomeye bizaba : kwibonayo, kubonayo wa muntu isi yose yari yaraciriyeho iteka ngo ni umunyabyaha, kuburayo wa wundi abantu bose bitaga intungane ikwiye ijuru. Hangayikishwa rero n’uko Imana ikubona, kuko abantu bo bakwibeshyaho. Imana idufashe, umuhati wacu ntube uw’ubusa ku Mwami. Mu buntu bw’Imana, tuzabaneyo??

?DATA WA TWESE TUBASHISHE KWITEGURA KRISTU UGIYE KUGARUKA.?

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “1 ABAKORINTO 15: `PAWULO YEMEZA ABAKORINTO IBY’UMUZUKO”
  1. Amena. Uwiteka atubashishe kwitegura kugaruka kwa Kristo no kuzazukira ubugingo buhoraho aho tuzaba mu mahoro n’umunezero bidashira.

Leave a Reply to Theo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *