Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya 1 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 23 UKUBOZA 2024

? 1 ABAKORINTO 13
[1] Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.
[2] Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.
[3] Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.
[4] Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,
[5] ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,
[6] ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,
[7] rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.

? Ukundwa n’Imana; amahoro atangwa nayo abe muri wowe; Urukundo ni rwo shingiro ry’ibikorwa by’Imana byose, kuko nayo ubwayo ni urukundo (1 Yohana 4 :8). Ntiyaturemeye kuyikunda gusa, ahubwo yaturemeye kudukunda. Guhumeka kose, gutera k’umutima kose, guhumbya kw’ijisho kose kugaragaza impuhwe z’umuremyi wuje urukundo. « Kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu tugenda turiho» (Ibyakozwe 17 :28).

1️⃣ IGISOBANURO CY’URUKUNDO
? Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika ariko singire urukundo mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. Kandi n’ubwo nagira impano yo guhishura ibihishwe byose n’ubwenge bwose kandi n’ubwo nagira kwizera kose nkabasha no gukuraho imisozi ariko singire urukundo ntacyo mba ndi cyo. 1Abakorinto 13:1-2.

?? _Urukundo ni indangagaciro Kristu akunda kurusha izindi mu muntu, ruvuye mu mutima wejejwe. Ni imbuto yera ku giti cy’Ubukristu_.(Manuscript 16,1892)
_Urukundo ni igiti gifite inkomoko mu ijuru, dukwiye kukigira kikerera imbuto zacyo mu mitima yacu, tukagiteramo iminsi yose. Ubugwaneza,  guca bugufi, kwihanganira byose, kutarakazwa n’ubusa, …ni imbuto zera ku giti gifite agaciro gahebuje cy’urukundo_. (R&H, June 5, 1888)
?Urukundo ntiruzashira, ubwiru bwarwo abacunguwe baziga ibyarwo iteka ryose.??

2️⃣ KRISTO NK’URUFATIRO RW’IMPANO ZOSE
?Mwite kuri iyi mvugo ikurikira ” Niba dufitiye Kristo urukundo mu mibereho yacu izindi mpano zose zizabiturukaho ari umwimerere kuri twe: Kugira neza imbabazi, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kwizera, gucisha make no kwirinda.” Ubuzima Bwanjye uyu Munsi (My life today p.50).

⏯️ ” Abana b’Imana ntibibagirwa na gato gukora ibyiza, bakora imirimo myiza bibabangukiye kuko Imana yahinduye kamere yabo ku bw’ubuntu bwayo” Ubuzima Bwanjye uyu Munsi ( My life today p. 193).

⚠️ Mugihe dukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa kubwo urukundo dukunda bagenzi bacu no kubwo urukundo dukunda Imana, ubugingo bwacu buzagira ibintu buhungukira byanze bikunze. Uwo niwo mugambi w’ibanze w’Imana.

3️⃣ KWIGARAGAZA KW’URUKUNDO RW’IMANA
?Urukundo rw’Imana ni rurerure. Igihe Yesu Kristo wuje urukundo yari yunamye kuri Adamu amurema amufashe mu kiganza, yari asobanukiwe ko umunsi umwe, azakora amahano maze akamubamba ku musaraba. Ni muri ubwo buryo, irema n’umusaraba bifatanye, kuko Kristo umuremyi yatambwe uhereye ku kuremwa kw’isi (Ibyahishuwe 13 :8).

⏯️ Kuba nk’Imana yari asobanukiwe ibyo, ntibyahagaritse icyo gikorwa cyo kurema. Munsi y’igicu kizabudikira i Kaluvari, Kristo yahumekeye mu kanwa ka Adamu umwuka w’ubugingo azi neza ko icyo gikorwa cy’iremwa kizamwambura ubugingo bwe. Urukundo rutarondoreka ni rwo shingiro ry’irema.

? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’URUKUNDO KANDI UTUBASHISHE KURUGIRA?

Wicogora Mugenzi!

2 thoughts on “1 ABAKORINTO 13: URUKUNDO”

Leave a Reply to Theo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *