Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya 1 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 19 UKUBOZA 2024

? 1 ABAKORINTO 9
[1] Mbese si ndi uw’umudendezo? Si ndi intumwa? Sinabonye Umwami wacu Yesu? Namwe ntimuri umurimo wanjye mu Mwami?
[2] Niba ku bandi ntari intumwa ariko kuri mwe ndi yo, kuko mwebwe ubwanyu ari mwe kimenyetso cyanjye cyo kuba intumwa y’Umwami.
[3] Ibi ni byo nireguza ku bandega.
[4] Mbese ntitwemererwa kurya no kunywa?

[5] Ntitwakwemererwa kugira abagore bizera, ngo tujyane na bo nk’uko izindi ntumwa zigenza, na bene se b’Umwami Yesu na Kefa?
[6] Cyangwa jyewe na Barinaba ni twe twenyine tutemererwa kuruhuka kwikorera?
[7] Ni nde wigeze kuba umusirikare akitunga? Ni nde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni nde uragira ishyo ntarikame?
[8] Mbese ibyo mbivuze nk’umuntu gusa, cyangwa amategeko na yo ntavuga atyo?

? Ukundwa n’Imana; amahoro atangwa nayo abe muri wowe; abenshi bibwirako umurimo w’Imana ari umurimo uciriritse cg bakibwirako abakozi b’Imana ari abakozi baciriritse; oya rwose!

1️⃣ UBURENGANZIRA BW’ABAKOZI B’IMANA

?Ubutware bw’Itorero buva kuri Kristo, ariwe Jambo wigize umuntu, buva kandi muri bibiliya ariyo Jambo ryanditswe.
Itorero ni umuryango w’Imana; abarigize bemewe n’Imana nk’abana bayo babaho bakurikije amahame y’isezerano rishya. Itorero ni umubiri wa Kristo, ihuriro ryo kwizera Kristo wenyine ariwe mutwe waryo. Itorero ni Umugeni Kristo yapfiriye kugira ngo aryeze kandi aritunganye.

✳️ Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwa n’iby’urusengero, kandi abakora imirimo y’igicaniro bakagabana iby’igicaniro? N’Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavuga ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa. (1 Abakorinto 9:13;14)

⏯️ Mu gihe umusaraba wasobanuraga iherezo ry’umurimo wahawe Isirayeli, Umuzuko wa Kristo watangije Itorero rya gikristo n’umurimo waryo ariwo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Agakiza ku bw’Amaraso ya Kristo. Ubwo Abayuda batakazaga umurimo wabo, bahindutse ishyanga nk’ayandi, bareka kuba Itorero ry’Imana. Nta gushidikanya, abitangiye gukora umurimo w’Itorero bagomba kugabana ku by’igicaniro.

2️⃣ ABANTU B’UMWIHARIKO

? “Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika. Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe” (1 Abakorinto 9:24-27). IMN 83.2
⏯️Bakwiye kwirinda ibihe byose. Ni uko kwifata kubaha imbaraga zo gutsinda igihe kimwe kuzabaha inyungu nini mu isiganwa ryiharanira ikamba ry’ubugingo, uko kwifata ni gukomeza gushyirwa mu bikorwa buri gihe. (Manuscript 74, 1903). – 6BC 1089.6

⚠️ Mbese impamvu zose ziri imbere y’abari mu isiganwa rya Gikristo zaba zibatera kugira ukwiyanga no kwirinda muri byose, ku buryo barwanya kamere yabo ya kinyamaswa, bakanategeka irari no kwifuza kubi biba mu mibiri yabo? Ubwo rero baba ari abantu barangwa no kugira kamere y’ubumana, bakaba baramaze guhunga ukwangirika kwazanywe n’irari ry’iyi si. IMN 84.2
Ingororano yo Kwihangana

? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE TUBASHISHE KUBA INTWARANE ZAWE?

Wicogora Mugenzi

One thought on “1 ABAKORINTO 9: UBURENGANZIRA BW’ABAKOZI B’IMANA”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *