Dukomeje gusoma no kwiga bibliya buri munsi. Ifasha igice cya 6 cya 1 Abikorinto usenga kandi uciye bugufi.

? 1 ABIKORINTO 6
[1] Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangara kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera?
[2] Ntimuzi yuko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi?
[3] Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe iby’ubu bugingo?
[4] Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku by’ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n’Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.
[11] Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.
[12] Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose.
[15] Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho!
[19] Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge
[20] kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Icyazanye Yesu mu isi ni ukugirango agarure ubumwe twari twaremanywe bwo kuba umwe na We, nk’uko ari umwe na Se.

1️⃣ DUSABWA KUBURANIRA MUBO MU NZU Y’IMANA
? Um. 2 – Ntimuzi yuko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi?

? Niba tuzacira ab’isi ndetse n’abamalaika imanza, ni kuki tutabyenyereza tukiri hano ku isi? Kuki se tugirana ikibazo hagati yacu nk’abizera, aho kugikemurira hagati yacu, ahubwo tukimenda inda, tukijyana hanze mu batizera? Ijambo ry’Imana ritubwira muri Matayo 18 – (15) Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so. (16) Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’ (17) Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani. ?

⚠️Byaba bibabaje cyane kwitwa umukristo ukagirana amakimbirane na mugenzi wawe, mufatanije urugendo rujya mu ijuru❗️ Saba Mwuka Wera agukuremo imigambi mibisha yose ufite, kwihana ni uyu munsi.

2️⃣ TURI INGINGO ZA KRISTO, INSENGERO ZA MWUKA WERA
? Um. 15- Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Uri muri Kristo ntakora ibyo yishakiye, ahubwo akora ugushaka kwe.

?Abakorinto bumvaga byose babyemerewe. Bibukijwe ko imibiri yabo yamaze kugurwa igiciro cyinshi, amaraso y’Umuremyi. Ni ingingo za Kristu kandi ni insengero za Mwuka, kandi uko Yesu yazutse nayo izazurwa agarutse.
? Ntidukwiye kwigenga mu murimo w’Imana, kwiyobora nta mutekano twabiboneramo. Mwuka wera agomba kutuvugurura no kutweza. Mu gukorera Imana nta murimo w’igice ubamo (6BC 1088.5)
➡Gufata neza imibiri yacu ni ukuramya Imana yayiduhaye.

⚠Muvandimwe Nshuti, iyo ubugingo bwamaze kungwa na Yesu mu kwizera, umuntu n’impagarike ye yose ahinduka umubiri w’iby’umwuka wa Kristu. Mureke twumve ko turi abe rwose yironkeye, ko duhujwe na We n’imirunga idashobora gucika, ikomeye. Imibiri yacu nimuhimbaze.

? DATA, DUSHOBOZE KUKWAKIRA NO KUGUTUZA MURI TWE NONE N’ITEKA RYOSE

Wicogora Mugenzi.

One thought on “1 ABIKORINTO 6: ABAKRISTO BAHWITURIRWA KUTABURANIRA KU B’ISI”
  1. Uwiteka atubashishe kwakira Mwuka Wera muri twe kugira ngo aduahoboze kugendera mu nzira ikwiriye yo gukiranuka.

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *