Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 1 Abikorinto usenga kandi uciye bugufi.

? 1 Abikorinto 1
[1] Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo nk’uko Imana yashatse, na Sositeni mwene Data,
[2] turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Imana ry’i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n’abantu bose bambariza hose izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo n’uwacu.
[3] Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
[4] Mbashimira Imana yanjye iteka nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu,
[6] kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe,
[7] bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.
[10] Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n’inama.
[18] Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana,
[21] Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa.
[30] Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,
[31] kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “Uwirata yirate Uwiteka.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Uru rwandiko rwandikwa hagati y’umwaka wa 55 -56 NK, byari byifashe bite?
?Korinto wari umugi ukomeye w’Ubugereki utuwe n’abantu bava mu bihugu butandukanye biganjemo Abaroma benshi, Abagereki n’abandi batandukanye.
?Gusenga ibigirwamana byari byarakwiriye hose biherekezwa n’iminsi mikuru yabyo yabaye nk’umuco ndetse n’abakristu bamwe bayitabira, hari ibyaha by’ubusambanyi bukabije bwafashwe nk’ibisanzwe. Bishimiraga kumva iby’imyuka y’abapfuye, ibyo kuzuka bakumva batabikozwa. Hari igihe umuntu ava nu bupagani bwo ntibumuvemo. Akagundira ibyabwo (imibereho, imugenzo, imirire…).

1️⃣ MBASHIMIRA IMANA CYANE
? Indamukanyo ya Pawulo ni ugushima Imana kubw’abana bayo, abifuriza kugira ubuntu n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no k’Umwami Yesu Kristo.

➡️ Dufite byinshi byo gushima Imana; impano y’ubuzima yaduhaye, Yesu Kristo twahawe nk’incungu y’ibyaha byacu, umuryango yaduhaye, kuba yaradutoranije muri benshi tukayimenya. 1 Petero 2:9 – Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugirango mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo w’itangaza.

2️⃣ MWE KWIREMA IBICE
? Pawulo yasabye ab’i Korinto kutirema ibice, ahubwo bahuze cg bakore bimwe, bahuje imitima n’inama. (Um. 10)

?Uko indabo zidasa zikoze umwenda ugasa neza, uko nta kibabi kimeze nk’ikindi neza neza kandi biri ku giti kimwe, niko n’ab’itorero Imana yahamagariye umurimo wayo batandukanye, kandi bagahabwa impano zitandukanye (The R& H, 1899).
➡Kudahuza ibi byose si ibyo gutandukanya Abakristu, ni ibyo gutuma itorero rirushaho kuba ryiza, rigakomera.

➡️ Nitwiyegurira Imana, tukemera kuyoborwa na Mwuka Wera, tuzaba umwe muri Kristo Yesu. Abafilipi 2:5- Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.

3️⃣ UBWENGE BUVA KU MANA
? Kristo niwe Bwenge kandi niwe utanga ubwenge. Niwe tugomba kwishingikiriza. Imigani 3:5-6 – (5) Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. (6) Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.

?Imana ikoresha abo ishaka, akenshi abaciye bugufi ikabakoresha ibikomeye cyane, ingufu zayo zikagaragarira mu ntege nke z’umuntu. Gusa igikorwa twita gikuru si cyo Imana ibona ko ari gikuru, icyo twita ko ari gito sicyo Imana yita gito.(The Great Signs of the Times, July 14, 1881)

⚠Nshuti Muvandimwe, izi mpanuro ntizireba abakristu b’i Korinto gusa, ni buri wese. Gutandukana k’uruhu, ubushobozi, amashuri, impano…ntibikwiye gutandukanya abizera, ahubwo bikwiye kuba imbaraga zabo. Ubu bumwe nibukomera mu itorero buzakwira no muri sosiyete, abakristu babe koko umunyu n’umucyo w’isi, bivuye ku isoko, Kristo.

? DATA WERA, DUHE KWISHINGIKIRIZA KURI YESU, SOKO Y’UBUGINGO

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “1 ABIKORINTO 1: UBURYO UBWENGE BW’IMANA BUNYURANYE N’UBW’ISI”
  1. Amena. Kristo niwe dukesha byose by’umwihariko umwuka duhumeka. Uwiteka atubashishe guhora tuzirikana ko ariwe utugize maze tujye duhora tumwisunga mu mibereho yacu yose.

    1. Uwiteka adushoboze kwemera kugenda nkawe, tube muri We tuyobowe na We . Aturinde kwigenga , tugengwe nawe nibwo tuzaba umwe muri We. Murakoze cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *