Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 8 UKUBOZA 2024

? ABAROMA 14
[1] Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z’ibyo ashidikanyaho.
[4] Uri nde wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika.
[10] Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana,
[12] Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana.
[13] Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se.
[15] Niba mwene So aterwa agahinda n’ibyo urya, ntuba ukigendera mu rukundo. Uwo Kristo yapfiriye ntukamurimbuze ibyokurya byawe.
[17] kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uwahindutse by’ukuri akurikiza ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya (um 19). Uwo aba ari BANDEBEREHO!

1️⃣ GUCIRIRANA IMANZA
? Nyuma y’impaka zabereye i Yerusalemu (Ibyak 15), abanyamahanga bahindutse abakristo basabwe kutongera kurya inyama zaterekerejwe ibigirwamana. Muri iki gice Pawulo agaruka ku gucirirana imanza z’ibyo kurya. Hari abatekerezwaga ko bahaha inyama ku isoko zaterekerejwe ibigirwamana abandi nabo bakabihima bakirira imboga nsa mu rwego rwo kwirinda.
➡️ Pawulo yabujije abantu gutinda mu mpaka z’ibyokurya. Abanyantegenke mu kwizera bari bakwiye guhabwa inama kugira ngo nabo bakomere mu kwizera. Aho gucira urubanza udakomeye mu kwizera wamuha inama zatuma akomera. “Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose.” 1 Abatesal 5:14.
✳️ “Ariko akenshi ukuri gukwiye kubwirwa uwakoze icyaha, akerekwa amakosa ye, kugira ngo abone uko yikosora. Ariko ntukwiye kugira uwo ucira imanza cyangwa ngo umucireho iteka. Ndetse ntukwiye kugaragaza ko wowe uri intungane, ahubwo umuhati wawe wose ube uwo kumugarura mu nzira nziza. Mu gihe womora inguma z’umutima, ugomba kubikora wigengesereye ndetse ufite ubwitonzi bwinshi. Icyatuma ubigeraho nta kindi uretse urukundo rukomoka ku watwitangiye ku musaraba w’i Kaluvari. Ufite impuhwe zuje urukundo, ubikore nk’umuvandimwe we, kuko numukura mu nzira ye yayobeyemo, uzaba ‘ukijije ubugingo urupfu,’ kandi ‘uzatwikira ibyaha bye byinshi.’ (Yakobo 5:20).” UIB 300.3

2️⃣ IRINDE GUSITAZA ABANDI
? Nyuma y’impaka z’ibyokurya, Pawulo yibukije abakristo ko “ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.” Um 17. Ni kenshi turwana intambara zitari zo. Aho kurwana intambara yo gukiranuka uzasanga benshi barwana intambara y’ibiryo (ibikwiye n’ibidakwiye kuribwa), imyambaro (ibikwiye n’ibidakwiye kwambarwa), iminsi (kuziririza cg kutaziririza iminsi mikuru y’Abayuda) n’ibindi. Ubwami bw’Imana si ubw’ibiryo, iminsi n’imyambaro ahubwo ni ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera. Ujye urwana intambara yo gukiranuka ntukarwane intambara itari ngombwa. Ntukamarire imbaraga zawe mu mpaka utazatsindwa n’urugamba rw’icyaha.
⚠️ Irinde kubera igisitaza/inkomyi umuntu wese ahubwo ube BANDEBEREHO. Uri ambasaderi wa Kristo mu isi irinde kubera inkomyi abantu. Uri umucyo w’abari mu mwijima, uri inkomezi ku badakomeye, uri igisubizo ku banyabibazo, uri inyunganizi ku bakeneye ubutabazi, uri intumwa y’ijuru mu isi. “Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya” (Um 19).

? MANA TURINDE KUBERA INKOMYI ABAGENZI AHUBWO TUBE INKOMEZI KURI BENSHI. ?

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “ABAROMA 14: KUDACIRIRANA IMANZA”
  1. Imana itubashishe guhagarara uko bikwiriye tuba mu ruhande rwayo kugira ngo tubashe kubera abandi URUGERO rwiza ruberekeza kuri Kristo aho kubabera inzitizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *