Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 07 UKUBOZA 2024
š ABAROMA 13
[1] Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana.
[2] Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza.
[8] Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko,
[9] kuko ibi ngo āNtugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuzeā n’ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo āUkunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.ā
[11] Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye.
[12] Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Wari uziko agakiza kacu katwegereye kuruta igihe twizereye? Umva inama Imana iduha mu gice cy’uyu munsi.
1ļøā£ GANDUKIRA ABATWARE
š° Umukristo mwiza aba ari umuturage mwiza w’igihugu. Nubwo Pawulo yari agiye kwicwa n’ubutegetsi bw’Abaroma, yibukije abakristo ko bagomba kuba abaturage beza b’igihugu nubwo baba bategekwa n’ubutegetsi bubi bubakandamiza nk’ubw’Abaroma. Ihame ry’ubutegetsi ryashyizweho n’Imana. Umukristo akwiriye kwirinda icyamuhanganisha na Leta igihe cyose ibyo imusaba bidahabanye n’icyo Bibiliya ivuga. Gusa na none, umukristo nyawe agomba gushikama nk’urutare akumvira Imana kuruta Leta igihe cyose icyo asabwa kinyuranye na Bibiliya. Ihame rya gikiristo ni iri: “Bibiliya hejuru ya byose!”
ā³ļø “Tugomba kwemera ubutegetsi bw’abantu nk’ubwashyizweho n’Imana kandi tukigisha ko kumvira amategeko yabwo ari inshingano yera. Ariko mu gihe amategeko ya leta anyuranye n’ibyo Imana itegeka tugomba kumvira Imana kuruta abantu. Ijambo ry’Imana rigomba gufatwa nk’irisumba amategeko yose y’abantu. ‘Niko Uwiteka avuga’ ntibigomba gusimbuzwa ‘Niko Itorero rivuga’ cyangwa ngo ‘Niko ubutegetsi bwa leta buvuga.’ Ikamba rya Kristo rigomba gushyirwa hejuru kuruta amakamba y’abami bo ku isi.” INI 47.1
2ļøā£ UMWÄNDA URUTA IYINDI
š° Abantu bajya bagira imyÄnda ya Banki cyangwa iy’abandi bantu maze bakumva bahangayitswe no kuyishyura. Umukristo nawe hari umwÄnda uhatse iyindi afite kandi agomba kwishyura: “Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko.” Um 8. Niba uri umukristo umenye ko urimo ideni ry’urukundo. Uwo mwÄnda uzawishyura ryari? Biroroshye: āUkunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.ā um 9. Amategeko yose asohorera mu rukundo kuko ukunda Imana yitondera amategeko yayo yose (Yoh 14:15).
3ļøā£ IJORO RIRAKUZE BURENDA GUCYA
š° Nshuti mukundwa, Pawulo wari uziko nta joro ridacya yibukije abakristo gukanguka (um 11) kuko agakiza kacu katwegereye kuruta igihe twizereye. Umukiza twategereje ari hafi kugaruka niyo mpamvu tugomba kumwitegura. Pawulo aduha inama yo kwiyambura umwambaro wa Satani (imirimo y’umwijima) maze tukambara Yesu We mwambaro w’umucyo (Im 12, 14).
ā³ļø “Duhereye kuri izo ngero, twagombye kumenya ko ahantu honyine abato n’abakuze bafite amakiriro ari mu kuba maso no gusenga.” AnA 69.1
š MANA DUKANGURE TUBEHO NK’ABAZI KO AGAKIZA KACU KATWEGEREYE KURUTA IGIHE TWIZEREYE. š
Wicogora Mugenzi
Amena.