Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 02 UKUBOZA 2024

? ABAROMA 8
[1] Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,
[2] kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambātuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu,
[3] kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw’intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha kuba igitambo cy’ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka,
[4] kugira ngo gukiranuka kw’amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’Umwuka.
[8] Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana!
[14] Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana yaturonkeye ubwihisho muri Kristo. Abari muri We nta teka bazacirwaho.

1️⃣ MURI KRISTO YESU
? Ejo mu Baroma 7 Pawulo yavugaga ibyo kubabara, gutsindwa no gucirwaho iteka none ubu mu gice cya 8 avuga ko gucirwaho iteka bitakiriho ahubwo byasimbuwe n’umudendezo n’intsinzi tubonera muri Kristo Yesu. “Abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.” Um 1.
➡️ Umuntu agera muri Kristo ate? Avuye he? Utari muri Kristo Yesu aba ari muri Satani. Kuva muri Satani uza muri Kristo Yesu bisaba intambara nk’uko twabibonye. Kugira ngo umuntu abe muri Kristo bisobanuye ko yakiriye Kristo nk’Umukiza we kandi akiyemeza kumuyoboka ndetse akagirana nawe umushyikirano wihariye. Uwiyeguriye Kristo, imibereho ye ihita ihinduka kandi imbere y’Imana akaba intungane bidatewe n’uko atari umunyamakosa cg umunyabyaha ahubwo bitewe n’uko ari muri Kristo kandi ubutungane bwa Yesu bukajya mu cyimbo cy’uwo muntu. Inkuru nziza rero ni uko abari muri Kristo Yesu, nta teka bazacirwaho. Nugera muri Kristo Yesu uzagumemo!

2️⃣ INTAMBARA IKOMEZA
? Ugize umugisha wo kuva muri Satani akajya muri Kristo Yesu burya aba agiye ku rugamba. Im 8-14 hagaragaza urugamba rw’ubuyobozi bwa kamere n’umwuka. Ugeze muri Kristo ntaba akiyoborwa na kamere ahubwo aba umuyoboke w’Umwuka. Kugira ngo anezeze Imana agomba kuva mu butware bwa kamere (um 8). Na nyuma yo guhinduka burya intambara turwana n’icyaha irakomeza. Utuwemo n’Umwuka Wera aba afite imbaraga imubashisha gutsinda igihe cyose akiri muri Kristo Yesu.

3️⃣ NTACYADUTANDUKANYA N’IMANA
⚠️ Iyo umuntu ageze muri Kristo Yesu burya aba abaye umwanzi gica wa Satani. Satani akoresha amakuba, ibyago, kurenganywa, inzara, kwambara ubusa, kuba mu kaga n’inkota kugira ngo atandukanye abantu n’Imana (um 35) ariko abaguma muri Kristo Yesu bahora banesha.
✳️ “Uwabanye n’Abaheburayo mu itanura ry’umuriro azabana n’abamwiringira aho bazaba hose. Kubana na We bizabakomeza kandi bibarinde. Hagati mu bigeragezo — ibigeragezo bisa n’aho bitigeze kubaho — intore Ze zizahagarara zishikamye. Satani n’ingabo ze uko zangana kose ntizibasha kunesha umunyantege nke wo mu bakiranutsi b’Imana. Abamalayika bafite imbaraga zihebuje bazabarinda, kandi ku bwabo Yehova azigaragaza ‘nk’Imana isumba imana zose,’ ishobora gukiza bihebuje abashyize kwizera kwabo muri We.” IY 29.2

? MANA DUHE KUVA MURI SATANI TUJYE MURI KRISTO YESU AHO TUBONERA KUNESHA. ??

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *