Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 30 UGUSHYINGO 2024

? ABAROMA 6
[1] Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage?
[2] Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?
[6] Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z’ibyaha,
[6] Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z’ibyaha,
[7] kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha.
[12] Noneho ntimukīmike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Nk’uko nta nkuba ebyiri mu gicu kimwe, niko nta bami babiri (Kristo na Satani) bashobora guhurira mu mutima umwe. Imika Kristo ntuzicuza.

1️⃣ UBUBATA BWA KERA
? [16] “Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z’uwo mwumvira uwo, imbata z’ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka?”
? Ukomoka kuri Adamu wese yavutse ari imbata y’ubwami bw’icyaha. Twese twisanze mu bwami bw’icyaha buhagarariwe na Satani. Aho umwami ari, burya amategeko n’amabwiriza by’ingoma ye birakurikizwa. Ntacyo umunyabyaha yari gukora ngo yiganzure ubwami bw’icyaha. Iyo ijuru ridatabara, abantu bari kwigumira mu butware bw’icyaha.

2️⃣ UBUBATA BUSHYA
? [22] “Ariko noneho ubwo mwabātuwe ku byaha mukaba imbata z’Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho.”
? Iyo wayobotse ubwami bw’icyaha burya kugira ngo uyoboke ubundi bwami bisaba intambara y’ubwami bushya. Kuva mu ngoma ya Satani bisaba urugamba.
✳️ “Ubuntu bwa Kristo nibwo butera umutima w’umuntu kwanga Satani. Hatabayeho ubu buntu n’imbaraga bihindura, umuntu yajyaga gukomeza kuba imbohe ya Satani, n’umugaragu we uhora yiteguye gukora ibyo amutegetse byose. Ariko ihame rishya ryinjiye mu mutima we, rizana intambara ahahoze amahoro. Imbaraga itangwa na Kristo, ibashisha umuntu guhangana n’umunyagitugu w’umushukanyi. Umuntu wese wanga icyaha mu cyimbo cyo kugikunda, umuntu wese urwanya kandi agatsinda ibishuko bigose umutima, aba yerekanye ko amabwiriza y’ijuru akorera muri we.” II 498.2
➡️ Ubuntu bwa Kristo nibwo butera umutima w’umuntu kwigomeka ku ngoma ya Satani. Iyo umuntu yemeye ubwo bufasha nibwo ahinduka umuyoboke w’ubwami bushya bwa Kristo (UBUBATA BUSHYA).

3️⃣ URUGENDO RWO KWEZWA
? [22] “Ariko noneho ubwo mwabātuwe ku byaha mukaba imbata z’Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho.”
⏭️ Pawulo ati: “Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage?” (Um 1) ni ikibazo cy’ingenzi ku mugenzi ugana i Siyoni. Iyo uvuye mu bubata bw’icyaha ukaba imbata y’ubwami bushya bw’ubuntu ugomba kumenya ko ubwami bwose bugira umwami kandi aho umwami ari haba n’amategeko. Ubaye imbata ya Kristo yumvira amategeko ye yose. Uwo niwe utangira intambara yo kurwanya icyaha mu ishusho yo kwezwa.
⚠️ “Kwezwa ntabwo ari umurimo w’agahe gato, isaha cyangwa umunsi umwe, ahubwo ni ukw’igihe cyose cy’ubuzima. Ntikuboneshwa gutwarwa kubera ibyo wiyumvamo, ahubwo ni ingaruka yo gupfa ku cyaha buri gihe no guhora umuntu abaho ku bwa Kristo. Imihati yacu y’intege nke kandi ya hato na hato ntishobora gukosora amakosa cyangwa ngo atere ivugururwa ry’imico. Dushobora gutsinda gusa kubw’umuhati w’igihe kirekire no kwihangana, imyitwarire idakebakeba no kurwana intambara itoroshye. Uyu munsi ntabwo tuzi uko urugamba ruzaba rudukomereye ejo.” INI 345.1

Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose. Ba muri Kristu, mwizere wese, imbuto ya Mwuka izizana. Utari ishami ry’umuzabibu w’ukuri (Kristu) wera imbuto za pirate. Ububata bw’ubwami bwa Kristu, ni umudendezo!

? MANA, UBWO TWABAYE IMBATA MU BUBATA BUSHYA DUHE KUMVIRA AMATEGEKO YAWE YOSE. ?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *