Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 26 UGUSHYINGO 2024

? ABAROMA 2
[1] Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora.
[3] Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, mbese wibwira yuko uzakira iteka ry’Imana,
[4] kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n’ubw’imbabazi zayo n’ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw’Imana ari ko kukurehereza kwihana?
[5] Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w’uburakari, ubwo amateka y’ukuri y’Imana azahishurwa,
[6] kuko Imana izītura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.

[12]Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry’amategeko,
[17]Ubwo witwa Umuyuda ukiringira amategeko, ukīrāta Imana
[19]ukīzigira yuko uri umurandasi w’impumyi n’umucyo w’abari mu mwijima,
[21]Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba?
[22]Ko uvuga ngo “Ntugasambane”, nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero?
[23]Ko wīrāta amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura?
[24]Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk’uko byanditswe.
[29]Ahubwo Umuyuda wo mu mutima ni we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n’umwuka kutari uk’umubiri, ni ko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n’abantu, ahubwo ashimwa n’Imana.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Pawulo yaje nk’umugorozi kuko hari byinshi byagombaga gukosorwa mu biyitaga ishyanga ryera n’abo bitaga abanyamahanga. Amahirwe y’agakiza ni ay’ubuntu kuri twese.

1️⃣ ABAYUDA N’ABANYAMAHANGA
? Abayuda bari abantu bumvaga ko bari hafi y’agakiza cyane maze bakumva ko abanyamahanga bari kure y’agakiza bikomeye. Abayuda bari bariziritse ku mategeko kurenza uko biziritse kuri Kristo . Hari amategeko y’uburyo bukurikira: (1) amategeko cumi; (2) amategeko y’imihango; (3) amategeko mbonezamubano; (4) amategeko agenga imitegekere no guca imanza; (5) n’amategeko agenga ubuzima. Ibi byatumaga bacira abandi imanza (Abaroma 2:1). Pawulo rero adaciye ku ruhande yagaragaje ko bakora bimwe n’iby’abo baciraho iteka bakora. (um 2-3).
? Abaroma 2:21-24
➡️ Pawulo nk’umugorozi aha aragaragaza ko ibyo Abayuda biringiraga bitabasha kubakiza. Yongera gushimangira ko nubwo abanyamahanga badafite urutonde rw’amategeko ariko ko “iyo bakoze iby’amategeko, ku bwabo baba bihīndukiye amategeko nubwo batayafite, bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa kubaregura.” im 14-15.
⚠️ Yongeye kubahamiriza ko gukebwa no kudakebwa atari byo Imana yitayeho ahubwo gukebwa ko mu mutima n’Umwuka niko yitaho kuko bibashisha umuntu kumvira amategeko (im 25-29).

2️⃣ INZIRA YAHARUWE N’IMANA
? “Ntuzi yuko kugira neza kw’Imana ari ko kukurehereza kwihana?” Um 4.
✴️ Nyuma yo kugaragaza ko Imana itarobanura ku butoni (im 1-11), Pawulo noneho agaragaje ko Abayuda n’abatari Abayuda baharuriwe inzira imwe yo gukira binyuze mu kwihana .
✳️ “Bityo tuzirikane ko urukundo rw’Imana ari rwo ruhata umunyabyaha kugarukira Imana. ‘Kugira neza kw’Imana ni ko kuturehereza kwihana.’ Abaroma 2:4. Umurunga w’izahabu, ari wo mpuhwe n’imbabazi z’urukundo rw’Imana uherezwa umuntu wese ugeze mu mazi abira.” IyK 93.5
⚠️ Nshuti mukundwa, zirikana ko ubugingo buhoraho budaturuka mu kwitwararika ahubwo buva mu kwemera irarika ry’Imana Yo iturarikira kuyigarukira twihannye by’ukuri. Zirikana ko “Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho.” Abaroma 2:7.

? MANA DUHE KWEMERA IRARIKA RYAWE TUBE ABARAGWA B’IJURU BIGISHOBOKA. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “ABAROMA 2: IMANA NTIROBANURA KU BUTONI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *