IBYAKOZWE N’INTUMWA 18: I KORINTO NO MURI EFESO
Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

? IBYAKOZWE N’INTUMWA 18:
[1] Hanyuma y’ibyo, Pawuloyh ava muri Atenayi ajya i Korinto.
[2] Asangayo Umuyuda witwaga Akwila wavukiye i Ponto, wari uvanye muri Italiya vuba n’umugore we Purisikila, kuko Kilawudiyo yari yarategetse Abayuda bose kuva i Roma. Nuko ajya kubasura.
[3] Kandi kuko basangira umwuga, abana na bo bakorana imirimo, kuko umwuga wabo wari uwo kuboha amahema.
[4] Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n’Abagiriki.

[5 ] Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n’ijambo ry’Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo.
[6]Na bo bamugisha impaka batuka Yesu, akunkumura imyenda ye arababwira ati”Amaraso yanyu ababeho, jyeweho ntandiho. Uhereye none ngiye ku banyamahanga.”
[18] Nuko hanyuma y’ibyo Pawulo amarayo iyindi minsi myinshi, maze asezera kuri bene Data, atsukiraho arambuka ajya i Siriya, Purisikila na Akwila bajyana na we amaze kwiyogosheshereza i Kenkireya, kuko yari yarahize umuhigo.
[19] Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n’Abayuda.
[20] Bamwingingira gutindayo iyindi minsi, ariko ntiyabakundira.
[21] Ahubwo abasezeraho arababwira ati”Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka.” Atsukira aho ava muri Efeso.Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; imico ya Kristo igomba gusobanuka mbere yuko abantu bamukunda kandi bakarebesha umusaraba amaso yo kwizera.

1️⃣ UBUTUMWA BWIZA I KORINTO

?Igihe yabwirizaga ubutumwa bwiza i Korinto, Pawulo yakoresheje uburyo butandukanye n’ubwo yakoresheje ari Atene. Ubwo yari Atene yagerageje kuvugana na bo agendeye ku mico y’abari bamuteze amatwi; yari yaragiye ahera ku mitekerereze yabo nawe akababwira imiterereze ye, agahuza ubumenyi bwabo n’ubwe ndetse n’ubuhanga bwabo n’ubwe. Arebye igihe ahamaze akabona n’ukuntu inyigisho ze muri Atene zageze ku musaruro muke, yiyemeje gufata indi gahunda y’umurimo muri Korinto, agakoresha imbaraga ze kugira ngou yigarurire intekerezo z’abatari bagize icyo bitaho. Yiyemeje kutababwira amagambo yo kubemeza no kujya impaka na bo ndetse no ” kutagira ikindi amenyesha” abanyakorinto, “keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe. N’ibyo yababwirizaga⁶ “ntibyari amagambo y’ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n’imbaraga.” 1Kor 2:2, 4. INI 152.4

♦️Nubwo Pawulo yabonye umusaruro mwiza i Korinto, ubugome yabonye kandi yumvise muri uwo mujyi wari warasaye mu byaha byamucaga intege.⁸ kubaka 6Itorero ahereye kubyo yari ahasanze. INI 156.1

✳️ Imihati ya Pawulo muri Korinto yagize umusaruro. Abantu benshi baretse gusenga ibigirwamana biyegurira gukorera Imana nzima maze haboneka Itorero rinini rishingwa munsi y’ibendera rya Kristo. Bamwe barakijijwe bava mu banyamahanga bari barasayishije mu ngeso mbi maze bahinduka inzibutso z’imbabazi z’Imana n’ubushobozi bw’amaraso ya Kristo bwo kweza umunyabyaha. INI 157.4

2️⃣ URUHARE RW’APOLO MU IVUGABUTUMWA
☝️APOLO yariho Umuyuda, wavukiye mu Alekizanderiya; bukeye agera mu Efeso. Yari umuntu w’intyoza w’umunyabwenge, kandi akaba n’umuhanga mu byanditswe.” Ibyak 18:24. Apolo yari yarumvise kubwiriza kwa Yohana Umubatiza, yari yarabatijwe umubatizo wo kwihana, kandi yari umuhamya nyakuri ko umurimo w’umuhanuzi utari warapfuye ubusa. Ibyanditswe bivuga ko Apolo yari ” yarigishijwe Inzira y’Umwami Yesu; yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu, kandi abyigisha neza: ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa.” Ibyak 18:25. INI 167.2

Akiri mu Efeso, Apolo “yatangiye kuvugira mu masinagogi ashize amanga.” Mu bantu bari bamuteze amatwi harimo Akwila na Purisikila. Aba bamaze kubona ko atari yarasobanukiwe neza umucyo w’ubutumwa bwiza, ” bamujyanye iwabo, bamusobanurira inzira y’Imana, kugira ngo arusheho kuyimenya neza.” (Ibyak 18:26). Mu kwigisha kwabo yasobanukiwe neza Ibyanditswe maze ahinduka umwe mu bantu bakomeye cyane bamamaza ukwizera kwa Gikristo. INI 167.3

♦️byo twibwira ko bitunganye byonyine ntabwo bihagije kugira ngo bituyobore mu nshingano zacu. Kenshi umwanzi yemeza abantu kwizera ko Imana ari yo⁶ ibayoboye kandi mu by’ukuri bakurikiye ibyo umuntu yitekerereje. Ariko nituba maso kandi tukajya inama na bagenzi bacu, tuzasobanukirwa n’ubushake bw’Imana; kuko isezerano ari iri ngo, “Abicisha bugufi azabayobora mu byo gukiranuka. Abicisha bugufi azabigisha inzira ye. ” Zaburi 25:9. INI 173.2

? DATA MWIZA TUBASHISHE KURUSHAHO KUKUMENYA BY’UKURI?

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *