Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 30 Ukwakira 2024
? IBYAKOZWE N’INTUMWA 2:
[1] Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.
[2] Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.
[3] Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo.
[4] Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.
[5] Muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru.
[6] Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n’uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw’iwabo.
[37] Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati”Bagabo bene Data, mbese tugire dute?”
[38] Petero arabasubiza ati”Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,
[39] kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu n’abari kure bose, abazahamagarwa n’Umwami Imana yacu.”
[40] Nuko akomeza kubahamiriza n’andi magambo menshi, arabahugura ati”Mwikize ab’iki gihe biyobagiza.”
[41] Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk’ibihumbi bitatu.
[46] Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama
[47] bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.
? Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; Isezerano ry’Imana ntirijya rihera. Igihe gikwiriye gisohoye Abigishwa basukiwe Mwuka wera nkuko bari barabisezeraniwe. Natwe ntitutagwa isari tuzahabwa ibyasezeranijwe.
1️⃣ GUSUKWA KWA MWUKA WERA
? [2] Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.
⏯️ Igihe kristo yari mu isi yasezeraniye abigishwa be ko atazabisiga nk’imfubyi ahubwo ko azaboherereza umufasha ariwe Mwuka wera; kuri uyu munsi wa Pentekote igihe cyo gusukwa kwa Mwuka wera cyari kigeze. Twibuke ko mu isengesho Kristo yasengeye abigishwa be muri Yohana 17; yarisengeye n’abazamwizera bose, niyo mpamvu na Mwuka wera agomba gusukirwa Itorero muri rusange. Ku murongo wa 39, Petero arahamya neza ati: “kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu n’abari kure bose, abazahamagarwa n’Umwami Imana yacu.”
⏯️ Kugaragaza uko iri sezerano rizasohorera ku itorero, intumwa Pawulo, mu nzandiko ze ebyiri, ahamya mu buryo bweruye ko impano za Mwuka zahawe itorero kugira ngo rikomezwe kandi rihugurwe kugeza ku mperuka y’isi. (1 Abakorinto 12; Abefeso 4:8-13; Matayo 28:20). Ibi ntibihagije: umubare munini w’ubuhanuzi busobanutse kandi bwahuranyije buhamya ko mu minsi ya nyuma, hazabaho gusukwa kudasanzwe kwa Mwuka Muziranenge; kandi itorero muri icyo gihe cyo kuboneka kwa Kristo, nibwo rizagira imbaraga ziheruka zo ‘guhamya Yesu’, arizo Mwuka w’Ubuhanuzi. (Ibyakozwe n’Intumwa 2:17-20, 39; 1 Abakorinto 1:7; Ibyahishuwe 12:17; 19:10).
⚠️ Ibi ni ibihamya by’uko Imana yita kandi ikunda ubwoko bwayo; kubera ko Mwuka Muziranenge nk’Umujyanama, umwigisha, n’umuyobozi, azaba ari kumwe na bo, atari gusa mu bihe bisanzwe, ahubwo no mu bihe bidasanzwe, nta gushidikanya itorero riramukeneye kurusha ibindi bihe ryabayemo kuko rizaba ryinjiye mu bihe by’umubabaro wo mu gihe giheruka. AA 4.3
2️⃣ IBIBINDI BIRIMO UTWENGE TWINSHI
?Abantu bamwe batekereza ko bujujwe Mwuka Wera kubera ko babatijwe bityo ibintu byose bikaba ari amahoro kuri bo kandi ko nta kindi kintu icyo ari cyo cyose bakeneye gukora. Ibi D.L. Moody yagize icyo abivugaho muri aya magambo, “Benshi batekereza ko ubwo bigeze kuzuzwa [Mwuka Wera] inshuro imwe, ubwo bujujwe by’iteka ryose. Nshuti yanjye, turi ibibindi birimo utwenge twinshi; ni ngombwa ko tuguma munsi y’isoko kugira ngo dushobore guhora twuzuye .(Intambwe zigeza umuntu ku bubyutse P.61).
⏯️ Mu mugani w’abakobwa cumi: Matayo 25:1-13 “Imimerere y’itorero ishushanywa n’abakobwa b’abapfu, ivugwa na none nk’imimerere y’itorero rya Lawodokiya (E.G. White, Review and Herald, August,19,1890)
Bose baboneje amatabaza yabo kandi amatabaza yabo yose yarakaga; nyamara amatabaza yaka akenera amavuta. Amavuta yarakoreshejwe. Nyuma y’umwanya muto, batanu muri bo babonye ko amatara yabo ari kuzima. Amatabaza y’abakobwa b’abapfu yabashije kwaka umwanya muto, bitwereka ko hari ikintu cya Mwuka Wera bari bafite. Nyamara nticyari gihagije. Hari hari amavuta akabije kuba make. Iryo ni ryo tandukaniro ryonyine ryari rihari.(Intambwe zigeza umuntu ku bubyutse P.37).
Igihe cyose dusenga, tujye dusaba kuzuzwa Mwuka Wera.
⚠️ Ongera wisuzume urebe niba Mwuka w’Imana ari muri wowe, kandi uzirikane neza ko turi nk’ibibindi bitobotse tugomba guhora ku isoko.
? DATA MWIZA TWUZUZE MWUKA WAWE WERA
Wicogora mugenzi.