Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’Ibyakozwe n’intumwa usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 29 UKWAKIRA 2024
📖 IBYAKOZWE N’INTUMWA 1
[1]Tewofilo we: Muri cya gitabo cya mbere nanditse ibyo Yesu yabanje gukora no kwigisha byose,
[2]kugeza ku munsi yazamuriwe mu ijuru amaze gutegeka intumwa yatoranije, azitegekesha Umwuka Wera.
[3] Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’ubwami bw’Imana.
[4]Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu ati “Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye:
[5] kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.”
[6] Nuko bamaze guterana baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?”
[7]Arabasubiza ati “Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine.
[8]Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.”
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, Yesu yadusezeraniye imbaraga zizatubashisha gushikama muri uyu murimo, mwemerere azagukoresha iby’ubutwari.
1️⃣IBIKUBIYE MURI IKI GITABO
▶️Ibyakozwe n’intumwa ni igitabo cya kabiri cyanditswe na Luka.kidutekerereza ko Yesu amaze gusubira mu ijuru yakomeje kubana n’abigishwa be no kubafasha mu buryo bwa Mwuka Muziranenge.
Kitugaragariza n’uko umuryango wa Kristo watangiye n’ingorane zitari zimwe wahuye na zo n’uburyo ubishobojwe na Mwuka Muziranenge wagiye uzibonera intsinzi.
⏩Mu migabane ibanza y’iki gitabo dusangamo uko Petero n’izindi ntumwa batangiye amatorero y’Abakristo i Yerusalemu, no muri Yudeya no muri Samariya n’ahandi hari hatuwe n’Abayahudi. Amatorero yakomeje gutangizwa n’ahantu hatiganje Abayahudi, nko muri Antiyokiya.
Mu migabane iheruka dusangamo ibyo intumwa Pawulo yakoze mu ngendo ze zo kwamamaza ubutumwa bwiza. Akenshi muri izo ngendo yari kumwe na Luka.
❇️Iki gitabo kandi kigaragaza intego umuryango wa Kristo wo mu gihe icyo aricyo cyose uba ugomba kugeraho:Ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, bukagera ku bantu bose batuye isi.(Bibiliya Ijambo ry’Imana 165)
2️⃣UMUGAMBI IMANA IFITIYE ITORERO RYAYO
▶️Itorero ni umuyoboro washyizweho n’Imana kubw’agakizak’abantu.Ryateguriwe gukora umurimo kandi inshingano yaryo ni ukugeza ubutumwa bwiza ku batuye isi. Kuva mu itangiriro,Umugambi w’Imana wari uko binyuze mu itorero ryayo, abatuye isi bari kugaragarizwa kamere yayo yose ndetse n’uko yihagije. Abizera bagize itorero, abo yahamagaye ikabakura mu mwijima maze ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.(Ibyak .9)
3️⃣GUTOZWA KW’ABIGISHWA CUMI NA BABIRI
▶️Kugira ngo umurimo we ukomeze ukorwe, Kristo ntiyahisemo ubwenge cg ubutyoza bw’abari bagize urukiko rukuru rw’Abayahudi cg ngo yite ku bubasha bwa Roma. Yesu yirengagije abigisha b’abayahudi bigize intungane maze atoranya abagabo bicishije bugufi. batigeze biga kugira ngo bamamaze ukuri kwagombaga kunyeganyeza isi.Yafashe umugambi wo gutoza abo bagabo no kubigisha nk’Abayobozi b’Itorero rye.
➡️Nabo bagombaga kwigisha abandi, maze bakabohereza bajyanye inkuru y’ubutumwa bwiza.Kugira ngo bazagere ku musaruro mwiza mu murimo wabo, bagombaga guhabwa imbaraga ya Mwuka Muziranenge. Ntabwo ubutumwa bwiza bwari kwamamazwa n’ubwenge bwa kimuntu, ahubwo bwari kwamamazwa n’imbaraga y’Imana.
(Ibyak n’int.pge 13)”Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.”(Umut 8.)
❇️Ubwo Yesu yari asubiye mu ijuru, abigishwa basubiye i Yerusalemu kugira ngo bakomeze kwigishwa kandi babe mu mwanya umwe, natwe ntitwashobora iyi nshingano yo kuvuga ubutumwa tugifite ishyari n’amatiku mu mitima yacu, birasaba kuba mu mwanya umwe tugahabwa imbaraga mu bumwe no mu rukundo.
⏩N’ubwo zari intumwa cumi n’ebyiri, ariko uyu munsi njye na we dufite iyo nshingano yo kwamamaza ubutumwa bwiza kuko ubwo yavugaga ati:“Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.(Yoh 16:7)
Twamuhawe nk’umufasha, ni ahanjye nawe kugira ngo twemere adukoreshe gukora inshingano twasigiwe na Yesu.
🛐 UHORAHO MANA YACU DUHE KWAKIRA MWUKA WERA WE MUYOBOZI W’UKULI KOSE
Wicogora mugenzi