Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya cyo20 butumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 27 UKWAKIRA 2024

? YOHANA 20

[1] Ku wa mbere w’iminsi irindwi, mu rubungabungo hatarabona Mariya Magadalena aza ku gituro, asanga igitare gikuwe ku gituro.
[2]Arirukanka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu yakundaga arababwira ati “Bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.”
[3]Petero asohokana na wa mwigishwa wundi bajya ku gituro.
[4] Bombi birukira icyarimwe, ariko uwo mwigishwa asiga Petero aba ari we ubanza kugera ku gituro.
[6]Maze Simoni Petero na we aza amukurikiye, yinjira mu gituro abona imyenda y’ibitare ishyizwe hasi,
[8]Ni cyo cyatumye na wa mwigishwa wundi wabanje kugera ku gituro na we yinjira. Abibonye yizera ibyo yabwiwe na wa mugore,
[9]kuko bari bataramenya ibyanditswe ko akwiriye kuzuka.
[10]Maze abigishwa basubirayo bajya iwabo.
[11]Ariko Mariya yari ahagaze ku gituro arira. Akirira arunama arunguruka mu gituro,
[12]abona abamarayika babiri bambaye imyenda yera bicaye, umwe ku musego n’undi ku mirambizo, aho intumbi ya Yesu yari yarashyizwe.
[13]Baramubaza bati “Mugore, urarizwa n’iki?” Arabasubiza ati “Ni uko bakuyemo Umwami wanjye, nanjye sinzi aho bamushyize.”
[14]Amaze kuvuga atyo arakebuka, abona Yesu ahagaze ariko ntiyamenya ko ari we.
[15]Yesu aramubaza ati “Mugore, urarizwa n’iki? Urashaka nde?” Yibwira ko ari umurinzi w’agashyamba aramubwira ati “Mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi, mbwira aho umushyize nanjye mukureyo.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, Yesu wabambwe, agapfira ku musaraba, yarazutse, ubu ni muzima yicaye iburyo bwa Se, yagiye kudutegurira na twe ahacu ndakwifuriza kuzabanayo na We.

1️⃣URARIZWA N’IKI?

▶️Ba bagore bari hafi y’umusaraba wa Kristo b

arindiriye kandi bacunga ko amasaha y’Isabato ashira. Ku munsi wa mbere w’icyumweru, kare mu ruturuturu, bagannye ku gituro bitwaje ibihumura neza by’igiciro cyinshi byo gusiga umubiri wa Kristo.Ntibigeze batekereza ku kuzuka kwe mu bapfuye. Izuba ry’ibyiringiro byabo ryari ryamaze kurenga.

▶️Mu kutamenya n’ibyari birimo kuba uwo mwanya begereye aho igituro cyari kiri bagenda bibaza bati:,”Ubu se ni nde uri butubirindurire ibuye ngo arikure ku muryango w’igituro?” Bari bazi ko batabasha kwigizayo iryo buye, nyamara bakomeje urugendo. Nuko bagira batya babona ijuru ryuzuye ukurabagirana kudaturutse ku kurasa kw’izuba. Isi yaratigise. Basanze igitare cyamaze gukurwaho, imva irangaye irimo ubusa.

➡️Mariya yari yakurikiye Petero na Yohana ku gituro, ariko ubwo basubiraga i Yerusalemu, we yarisigariye. Ubwo yarebaga mu gituro kirimo ubusa, umutima we wasazwe n’agahinda. Arebyemo yabonye abamarayika babili ,umwe ahagaze haruguru undi ahagaze hepfo y’aho Yesu yari aryamye. Baramubajije bati:”Mugore urarizwa n’iki?”yarabasubije ati ” Ni uko bakuyemo Umwami wanjye nanjye sinzi aho bamushyize”.

❇️Ubwo yari ahindukiye n’abo bamarayika abatera umugongo yibwira ko ashobora kubona umuntu wamusobanurira ibyabaye ku murambo wa Yesu.Irindi jwi ryaramubajije riti:”Mugore irarizwa n’iki? urashaka nde?” Akoresheje amaso ye yari yashavuye kandi yijimye, Mariya yabonye ishusho y’umuntu, maze mu gihe yibwiraga ko ari umurinzi w’aho hantu, aravuga ati:”Mutware niba ari wowe umujyanye ahandi mbwira aho umushyize mukureyo.”

❇️Ariko Yesu mu ijwi Rye yari amenyereye yaramubwiye ati:”Mariya”.ubwo yahise amenya ko atari umuntu bataziranye wamuvugishaga maze ahindukiye abona imbere ye hari Kristo muzima.

⏩Mu munezero we, Mariya yari yaribagiwe ko Kristo yabambwe. Yamusimbukiye asa n’ugiye gusoma ibirenge bye maze aravuga ati:”Rabuni.”Ariko Yesu azamura ikiganza cye aravuga ati,Ntunkoreho, “Kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data, yuko nzamutse ngiye kwa Data ,ari we So, kandi ku Mana yanjye, ariyo Mana yanyu.”Ubwo Mariya yafashe inzira asanga abigishwa afite ubutumwa bw’ibyishimo.

2️⃣UBUHAMYA BWA TOMA

▶️Kristo yiyeretse abigishwa be nyuma yo kuzuka kwe, igihe bari bikingiranye bari kumwe kubera ubwoba. Icyo gihe ntabwo Toma yari kumwe na bo.Nyuma yaho,yumvise amakuru yerekeranye no kuzuka ayumvanye abandi bigishwa, ariko ntiyayizera, ntabwo yahise abyiyumvisha.Kandi na none ashobora kuba yaribajije impamvu Yesu yiyeretse abandi bigishwa mu gihe we ubwe atari ahari.

➡️Toma aravuga ati:”Nintabona inkovu z’imbere mu biganza bye ngo nzishyiremo urutoki rwanjye, sinshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera. “(Umur 20)

⏩Toma yarimo agaragaza ibigombero byo kwizera kwe. Kwizera Yesu muri ubwo buryo kwagiye kugaragara kenshi mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana. Nikodemu yabajije Yesu ati:”Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze?(Yoh 3:4).Umugore wo ku iriba yabajije Yesu ati:”Databuja,ko udafite icyo uvomesha n’iriba rikaba ari rirerire, none ayo mazi y’ubugingo wayakura he?(Yoh 4:11).Abantu bari bagaburiwe umutsima n’amafi barabajijie bati:”Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere?”(Yoh 6:30)

❇️Uko “kubanza kureba maze ukabona kwizera “ni ko ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana bwamagana.Ubwo Yesu yiyerekaga Toma, nyuma yo kuzuka kwe, yamurarikiye kuza akareba kandi agakora ku mubiri we wazutse ariko aravuga ati:”Hahirwa abizeye batambonye”.(Umur 29)

➡️Ntabwo Imana yigera idusaba kwizera, itaduhaye ibihamya bihagije dushobora gushyingiraho kwizera kwacu.Kubaho kwayo, Imico yayo,Ukuri kw’ijambo ryayo,byose byashyizweho n’ibihamya bireshya intekerezo zacu;kandi ibyo bihamya bihari ari byinshi.Ariko ntabwo Imana yigeze ikuraho ko dushobora gushidikanya. Kwizera kwacu ntigukwiye gushingira ku bihamya.

❇️Binyuze mu ijambo ry’Imana, mu byaremwe, ndetse n’ibyo tubona, twahawe ibihamya bidashidikanwaho byatuma twizera Yesu.(Ibyig. by’Ishuri ryo ku Isabato 4,pge57)

3️⃣UBUHAMYA BWACU KURI YESU

?Hariho n’ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y’abigishwa, bitanditswe muri iki gitabo.
Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye.(Umur 30,31)

▶️Tekereza iyo uza kuba uhibereye wowe ubwawe maze ukabona Yesu akora ibyo bimenyetso, Mu by’ukuri twari kwizera, ariko mu buryo bumwe na bumwe, dufite impamvu zo kwizera Yesu kurusha ndetse n’abamubonye akora ibitangaza….,Dufite amahirwe akomeye yo kubona byinshi mu byo Yesu ndetse n’abandi banditsi ba Bibiliya bavuze bigenda bisohora. nko gusenyuka k’urusengero (Mat 24:2),gukwirakwizwa k’ubutumwa bwiza mu isi (Mt 24:14),kwimura Imana gukomeye (2Tim 2:3),gukomeza gusayisha ndetse no kwangirika kw’isi (Mt 24:6-8)

▶️Muri iki gihe, nyuma y’imyaka irenga ibigumbi bibiri natwe dufite amahirwe yo guhamya Yesu ndetse n’ibyo yadukoreye .gutekereza nka Natanayeli, Nikodemu, Umugore w’Umusamariyakazi cg inyigisho z’abafarisayo ntabwo ari byo bidushoboza kumenya Yesu nka Mesiya ahubwo gusoma ibyanditswe byera tuyobowe na Mwuka wera ni byo bidushoboza kwemera Yesu nk’Umukiza w’abatuye isi.

❇️Buri muntu muri twe, mu buryo bwacu,bivuye mu mushyikirano dufitanye n’Imana, ashobora kugira icyo avuga, inkuru yacu ishobora kuba itarimo ibintu bitangaje nko kubona abapfuye bazuka cg umuntu wavutse ari impumyi ahumuka, ariko ibyo ntacyo bitwaye.Icy’ingenzi ni uko tuzi Yesu ku giti cyacu,kandi mu buryo bwacu bwite tugatanga ubuhamya bumwerekeyeho, nk’uko abavugwa mu butumwa bwiza bwa Yohana babigenje.

? UHORAHO MANA NZIZA IBYO WADUKOREYE BIRAHAMBAYE DUHE KWIZERA GUSHYITSE TUBE ABAHAMYA BABYO

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *