WICOGORA MUGENZI II
YOHANA19:MU RUKIKO KWA PIRATO
Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cyo mu butumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 26 UKWAKIRA 2024
? *YOHANA 19*
[1] Nuko Pilato aherako ajyana Yesu, amukubita imikoba.
[2] Abasirikare baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n’umwenda w’umuhengeri.
[3] Baramwegera baramubwira bati “Ni amahoro, Mwami w’Abayuda!” Bamukubita inshyi.
[4] Pilato yongera gusohoka arababwira ati “Dore ndamusohoye, ndamubazaniye ngo mumenye yuko ari nta cyaha mubonyeho.”
[5]Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’umwenda w’umuhengeri, Pilato arababwira ati “Uwo muntu nguyu!”
[6] Abatambyi bakuru n’abasirikare bamubonye batera hejuru bati “Mubambe! Mubambe!” Pilato arababwira ati “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe ntamubonyeho icyaha.”
[7] Abayuda baramusubiza bati “Dufite itegeko, ku bw’iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize Umwana w’Imana.”
[8]Pilato yumvise ibyo arushaho gutinya.
[9] Nuko yongera kwinjira mu rukiko maze abaza Yesu ati “Wavuye he?” Ariko Yesu ntiyagira icyo amusubiza.
[10] Pilato aramubaza ati “Uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite ububasha bwo kukubamba?”
[11] Yesu aramusubiza ati “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.”
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe,
1️⃣UBUHAMYA BWA PILATO BUTARI BUGAMBIRIWE
▶️Mu cyumba cy’urukiko kwa Pilato wari umutegetsi w’Umuroma, Kristo yari ahagaze aboshwe nk’imfungwa. Iruhande rwe hari abasirikare bamurinze, kandi abaje gushungera binjiye ari benshi.Hanze y’umuryango winjira mu rukiko, hari abacamanza b’urukiko rukuru rw’Abayuda, abatambyi, abakuru,n’abandi bantu benshi.
▶️Yesu amaze gucirwa urwo gupfa abagize urukiko rukuru rw’Abayuda bari baje kwa Pilato guhamya icyo cyemezo ngo gishyirwe mu bikorwa.Ariko aba banyacyubahiro b’Abayuda ntibashoboraga kwinjira mu rukiko rw’Abaroma.
➡️Igihe Umukiza yazanwaga mu rukiko Pilato yamurebye afite mu maso hatarangwa n’impuhwe. Uwo mutegetsi w’Umuroma yari avuye mu cyumba yararagamo ahurujwe, maze aza yiyemeje gukora umurimo we mu buryo bwihuse
➡️Pilato yarebye abantu bari bamuzaniye Yesu, hanyuma ahindukirira Yesu aramwitegereza. Yari yaraburanishije abanyabyaha b’ingeri nyinshi, ariko nta na rimwe yari yigeze abona umuntu ufite ituze n’ubupfura muri we nka Yesu.yitegereje mu maso he abona nta kimwaro, nta bwoba, nta gushyira isoni cg gusuzugura byarangwaga muri we.yabonye umuntu wari ufite muri we ituze n’icyubahiro, mu maso he hadasa n’ah’umunyacyaha, ahubwo agaragaraho ikimenyetso cy’ijuru. (UIB491-492)
▶️Imyifatire ya Yesu yateye Pilato amatsiko, Uwo mutegetsi yabajije Yesu amwegereye kandi yumva amagambo aturuka mu kanwa ke:”Iki nicyo navukiye kandi nicyo cyanzanye mu isi ni ukugira ngo mpamye ukuli, uw’ukuli wese yumva ijwi ryanjye”.(Umur 37)
Nubwo amaherezo uyu mutegeka yaciriye Yesu urubanza rwo gupfa, inshuro eshatu zose yavuze ko nta cyaha amubonaho(Yoh 18:38,Yoh19:4,6)Kandi ku musaraba hejuru yarahanditse ngo “Yesu w’i Nazareti,Umwami w’Abayuda (Umut 19)Mu buryo bwo kuzuza ubuhamya bwe bw’uwo Yesu ari we. Ariko nubwo yavuze ko Yesu ari intungane, ntibyatumye atamucira urubanza rwo gupfa.
❇️Pilato ubwe yari azi ukuli ariko kubwo kwemera gukoreshwa n’imbaga y’abantu, Pilato yaciriye Yesu urubanza rwo gupfa. Mbega urugero rubabaje rwo kutemera gukurikiza ibyo umutimanama wawe ukubwira ko ari ukuli !(Ibyigisho bya Bibl.biyobora abakuze kwiga Bibiliya 56)
2️⃣ I KALUVALI
?Nuko bajyana Yesu,asohoka yiyikorereye umusaraba agera ahantu hitwa Nyabihanga, mu ruheburayo hitwa Golgota.Bamubambanaho n’abandi babili hirya no hino Yesu ari hagati.
Pilato yandika urwandiko arushyira ku musaraba,rwanditswe ngo “YESU W’I NAZARETI, UMWAMI W’ABATUDA.”
Urwo rwandiko benshi mu bayuda bararusoma, kuko ahantu babambye Yesu hari bugufi bw’umurwa kandi rwari rwanditswe mu ruheburayo no mu Ruroma no mu Rugiriki.(Umur 16-29)
▶️Ubwo Yesu yari akimara gusohoka mu rukiko kwa Pilato, bafashe umusaraba bari barateganirije Baraba bawumukoreza ku ntugu ze zuzuye ibikomere ndetse ziva n’amaraso.Hari bagenzi ba Baraba babili bagombaga kwicwa mu gihe kimwe na Yesu, kandi nabo bikorejwe imisaraba yabo.
➡️Abari bamushungereye,babonye uburyo umukiza yari afite intege nkeya kandi agenda ategwa, ariko ntibigera bamugirira impuhwe. Baramutukaga ndetse bakamuseka kuko yari ananiwe kwikorera umusaraba uremereye.barongera bamukorera uwo musaraba, arongera agwa hasi yubamye.
❇️Abanzi ba Yesu bakomeje kumugaragariza uburakari ubwo yari amanitse ku musaraba, Abatambyi, Abakuru hamwe n’Abanditsi bifatanije n’abashungeraga Umukiza maze bakomeza kumutuka.
Yaratutswe, arababazwa kandi ashinyagurirwa n’abagizi ba nabi adafite umutabara.
‼️Barasakuje bati:”Niba uri Umwana w’Imana,manuka uve ku musaraba”(UIB 505,509)
3️⃣BIRARANGIYE
?Hanyuma y’ibyo, Yesu amenye yuko noneho byose birangiye, agira ngo ibyanditswe bisohore rwose ni ko kuvuga ati”Mfite inyota. “Hari hateretse ikibindi cyuzuye vino isharira, nuko benda sipongo yuzuye iyo vino isharira, bayishyira ku rubingo barayimusomesha, Yesu amaze gusoma iyo vino aravuga ati “Birarangiye” Acurika umutwe umutima uraca(Umur 28-30)
▶️Kristo yari ataratanga ubugingo bwe kugeza ubwo yari kurangiza umurimo yaje gukora, maze ubwo yendaga gutanga, yavuze ijwi rirenga ati “Birarangiye”yari amaze gutsinda urugamba Ukuboko kwe kw’iburyo kandi ukuboko kwe kuzira inenge kwamuhesheje insinzi. Kandi nk’umuneshi, yashyize ibendera rye ahirengeye h’ibihe byose. Umunezero wasakaye mu bamarayika bose, Ab’ijuru
bose bishimiye intsinzi y’Umukiza. satani yaratsinzwe kandi yamenye ko ubwami bwe abubuze.
➡️Ijambo “Birarangiye ryari rifite ubusobanuro bwimbitse ku bamarayika no kubatuye amasi ataracumuye.Ibi byarabarebaga kimwe n’uko natwe bitureba yuko umurimo wo gucungura umuntu wari urangiye. Nabo basangiye natwe imbuto zo gutsinda kwa Kristo.
⏩Wari umugambi w’Imana gushyira ibintu byose mu mutekano w’ibihe bidashira, kandi mu nama yo mu ijuru hemejwe ko satani akwiriye guhabwa igihe maze akagaragaza amahame ubutegetsi bwe bushingiyeho.Yari yaravuze ko amahame ye aruta amahame y’Imana, igihe cyaratanzwe, kugira ngo satani ashyire mu bikorwa amahame agenderaho, kugira ngo abaremwe bo mu isi no mu ijuru na bo babibone. (UIB 517)
⁉️Byose byabereyeho kurubera akabarore, kandi byose byarumviswe, wowe amahame akugenga cg ugenderamo ni ayande?Hitamo neza muvandimwe,hitamo ubugingo ubone kubaho
? UHORAHO MANA NZIZA DUHE KUGIRA AMAHITAMO MEZA KUKO NIYO AZAGIRA URUHARE RUKOMEYE KU IHEREZO RYACU
Wicogora mugenzi