Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 ‘ubutumwa bwiza bwanditswe na YOHANI usenga kandi uciye bugufi.
? YOHANA 3
[1] Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda.
[2] Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.”
[3] Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.”
[4] Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?”
[5] Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.
[13] Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi.
[14] “Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa,
[15] kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.”
[16] Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
[17] Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.
[29] Uwo umugeni asanga ni we mukwe, kandi umuranga iyo ahagaze iruhande rw’umukwe amwumva anezezwa n’ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye.
[30] Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe! Gira umwanya wo kuganira na Yesu.
1️⃣ IBYA NIKODEMU
? Uhereye igihe yumvaga Yesu, Nikodemo yagize amatsiko yo kwiga iby’ubuhanuzi bwerekeye kuri Mesiya; kandi uko yarushagaho gushakashaka, niko yarushagaho kwemezwa ko uyu ari we wari warasezeranywe kuzaza. Kimwe n’abandi benshi bo mw’Isiraheli, yaterwaga agahinda n’uburyo urusengero rwari rwarateshejwe agaciro. Yari umwe mu babyiboneye ubwo Yesu yirukanaga abaguraga n’abagurishirizaga mu rusengero; yabonye kwigaragaza kw’imbaraga y’Imana mu buryo butangaje; yabonye Umukiza yakira abakene kandi akiza abarwayi; abona uko bagaragaza umunezero, kandi yumva n’amagambo yabo yo gushima; maze bituma adashidikanya ko Yesu w’i Nazareti ari Uwatumwe n’Imana. (UIB 103.3)
2️⃣ KUBYARWA UBWA KABIRI
?Yesu Kristo ni we wabwiye Nikodemu ati: “Nukuri, n
ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw`Imana.” Yoh. 3:3
➡️ Yesu yahanze amaso uwo wavuganaga na we, nk’aho asa n’urimo gusoma mu mutima we. Mu bwenge bwe butagira iherezo, yabonaga imbere ye uwashakaga kumenya ukuri. Amenya umugambi w’uruzindiko rwe, maze mu gushaka gushimangira icyizere cyari mu bitekerezo by’umuteze amatwi, ahita arasa ku ntego, amubwira akomeje kandi avugana impuhwe ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.” Yohana 3:3. (UIB 104.2)
➡️ Ubundi kugira ngo uvuke ubwa kabiri, ugomba kubanza gupfa. Kuvuka ubwa kabiri ni ugupfa ku byaha. Pawulo ati: Twari twarapfuye ku bw`ibyaha n’ibicumuro byacu ariko Imana ituzurana na Kristo. Icyo gihe umuntu ntabwo aba ahindutse umwana w’Imana ku bwa Yesu Kristo. Umuntu wese iyo ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.” 2 Abakor. 5:16-17
Yesu yabwiye Nikodemu ko utabyawe n’Umwuka n’amazi atabasha kwinjira mu Bwami bw’Imana (Um.5) ni ukubyarwa n’Ijambo ry’Imana. Petero nawe ati: «Kuko mwabyawe ubwa kabiri bidaturutse ku mbuto ibora, ahubwo biturutse ku mbuto itabora ari ryo jambo ry’Imana rizima, rihoraho.» (1 Pet. 1:23)
3️⃣ UBYAWE N’AMAZI N’UMWUKA AZABONA UBUGINGO BUHORAHO
? Nikodemo yagendaga yegera Kristo. Uko Umukiza yamusobanuriraga ibijyanye no kuvuka bushya, yifuzaga ko iyo mpinduka yaba muri we. Ni mu buhe buryo se byari gushoboka? Yesu yashubije icyo kibazo agira ati: Nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa: kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (UIB 107.4)
➡️ Tugomba kureba ngo tubeho. Nikodemo yahigiye isomo, kandi akomeza kubana na ryo. Yatangiye gushakashaka mu Byanditswe mu buryo bushya, atari ukugira ngo abone ibyo aganira bidafatika, ahubwo ari ukugira ngo abone ubugingo buhoraho. Yatangiye kubona ubwami bwo mw’ijuru uko yagendaga yiyegurira kuyoborwa na Mwuka Wera. (UIB 108.2)
▶️ Tuyobowe na Mwuka Wera, tuganirire na Yesu, mu Ijambo ry’Imana, bibliya, tukaryizera tuzabona ubugingo buhoraho.
? YESU TUGUHAYE UMWANYA MU MITIMA YACU, NGWINO UBANE NATWE ?
Wicogora Mugenzi.
Amen 🙏.