Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cy’Ubutumwa bwiza bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.
? LUKA 18
[4]Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati ‘Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu,
[5]ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.’ ”
[10]Ati “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w’ikoro.
[11]“Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu mukoresha w’ikoro.
[13]“Naho uwo mukoresha w’ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’
[17]Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”
[18]Umutware aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”
[22]Yesu abyumvise aramubwira ati “Noneho ushigaje kimwe: ibyo ufite byose ubigure uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”
[23]Abyumvise agira agahinda kenshi, kuko yari umutunzi cyane.
[35]Nuko yenda kugera i Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw’inzira isabiriza,
[38]Irataka cyane iti “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”
[42]Yesu arayibwira ati “Humuka, kwizera kwawe kuragukijije.”
[43]Ako kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima Imana.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana irumva, igasubiza, igakiza. Icyo usabwa ni ukuyizera ukayigira nyambere mu mibereho yawe.
1️⃣UMUCAMANZA N’UMUPFAKAZI (Luka 18:1-8)
?Niba umucamanza utubaha Imana agera aho agatanga ubutabera, none ni iki cyabuza Imana gusubiza abayo?
Si ngombwa gusakuza cyane, kwikata n’ibyuma (nko kwa baali), kwibabaza, gutiririza ngo Imana ibone kukumva. Ntabwo Imana ari nk’uyu mucamanza utita ku bantu.Ni urukundo kandi igira ubuntu.
2️⃣UMUGANI W’UMUFARISAYO N’UMUKORESHA W’IKORO (Luka 18:9-14)
?Ubwibone ni umwanzi ukomeye cyane w’ibya Mwuka. Kumenya ko no “gukiranuka”kwacu ari ubushwambagara burimo ibizinga (Yesaya 64:5), byatuma umuntu aca bugufi agasaba Imana imbabazi, akambikwa gukiranuka kwa Kristu.
3️⃣YESU YAKIRA ABANA BATO (Luka 18:15-17)
?Ababyeyi bagomba kuba baramaze igihe kinini bibutsa abana babo amagambo yuje ineza n’urukundo y’ umukiza. Agatuma abana batava mu byizerwa. (Signs of the time l, Dec 18, ).
➡Uko umwana yizera ababyeyi akabiringira nta buryarya, ni urugero umuntu agomba gukurikiza yizera Imana ye.
4️⃣UMUTWARE ANANIRWA KWINJIRA MU BWAMI BW’IMANA (Luka 18:18-30)
?Umusore w’umutunzi abonye Yesu ahaye umugisha abana, yumvise nawe utamugwa nabi ndetse yakwishimira no kumubera umwigishwa.
⚠️Ariko yaburaga ikintu kimwe ariko cy’ingenzi cyane. Yari akeneye urukundo rw’Imana mu bugingo bwe (gukunda Imana). Kurubona byasabaga kurekura urwo yikundaga. Kristu amuhitishamo ubutunzi bwo mu ijuru butangirika cg ibyubahiro by’isi . Ahitamo satani ahambiriza (yirukana) Yesu.
➡️Abasize byose bagakurikira Yesu, bizigamiye ubutunzi mu ijuru bazahabwa ubwo bazumva ijwi rigira riti” wakoze neza mugaragu mwiza…ngwino winjire mu munezero wa Shobuja .”
➡Hagati y’ubutunzi n’Imana ni iki ugira nyambere?.
5️⃣YESU AVUGA IBY’URUPFU RWE(Luka 18:31-34)
?Gutekereza ku gucishwa bugufi no kubabazwa k’Umwana w’Imana kugira ngo umunyabyaha atarimbuka, bikwiye kutwereka urukundo n’ubuntu bitangaje by’Imana mu gakiza kacu.
6️⃣YESU AHUMURA UFITE UBUMUGA BWO KUTABONA(Luka 18:35-43)
?Yerekanye ukwizera mu nyito yahaye Kristo “Umwa wa Dawidi”. Kandi ni Mwuka Muziranenge wabimuhishuriye.
➡Natwe dusabe Kristu aduhumure kuko hari benshi bavuga ko babona ariko bafite ubumuga bwo kutabona, ko bumva nyamara bafite ubumuga bwo kutumva batabizi. Ese wowe ubona aho isi igeze, waba se wumva imiburo cg nawe ufite ubumuga ntubimenye?
⚠Nshuti Muvadimwe nta kugundira ubumuga bwo kutabona. Niba utabona koko, Kristu numwizera araguhumura urebe kandi ubone icyagukiza. Ibyago ni ukwanga kureba ukuri ku bushake cg kwibwira ko ubona kandi utabona, ukeneye umuti wo gusiga ku maso Kristo atanga. Nagukiza umukurikire.
?MANA DUHE AMASO YA MWUKA ABONA, MWUKA WERA AYOBORE INTEKEREZO ZACU. ?
Wicogora Mugenzi
Amena.