Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.

? LUKA 7:
[1] Nuko ayo magambo yose amaze kuyabwira abantu, ajya i Kaperinawumu.
[2] Hariyo umutware utwara umutwe w’abasirikare, yari afite umugaragu we akunda cyane, wari urwaye yenda gupfa.
[6] Yesu ajyana na bo, ageze hafi y’inzu uwo mutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ati”Nyagasani, ntiwirushye kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye,
[7] ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye. Ahubwo tegeka, umugaragu wanjye arakira.

[20] Basohoye kuri Yesu baramubwira bati”Yohana Umubatiza akudutumyeho ngo ‘Ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?’ “
[21] Nuko muri uwo mwanya akiza benshi indwara n’ibyago n’abadayimoni, n’impumyi nyinshi arazihumura.
[22] Arabasubiza ati”Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.
[23] Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.” Yesu ahamya Yohana Umubatiza
[44] Akebuka uwo mugore abwira Simoni ati”Urareba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo koza ibirenge, ariko uyu we antonyangirije amarira ku birenge, abihanaguza umusatsi we.
[45] Ntiwansomye, ariko aho ninjiriye uyu ntiyahwemye kunsoma ibirenge.
[46] Ntiwansize amavuta mu mutwe, ariko uyu we ansize amavuta meza ku birenge.
[47] Ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagize urukundo rwinshi. Ariko ubabarirwa bike, akunda buke.”

? Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ukudatabarwa kwa Yohani umubatiza kwamuteye urujijo ndetse kumutera no gucika intege; ku rundi ruhande ibikorwa bya Mariya w’umunyabyaha byatumye Simon na we agira gushidikanya. Wowe bite? Ntiharigihe ugeramo ukibwirako Imana yakuretse! Oya da, ibya Yesu ni ku murongo

1️⃣ URUJIJO RUKOMEYE MU MURIMO W’IBWIRIZABUTUMWA

? Mu murimo we, Umubatiza yari yaragaragaye nk’ucyaha ikibi ashize amanga, yaba ari ahantu hakomeye, cyangwa ahoroheje. Yari yaratinyutse guhangana n’umwami Herode acyaha icyaha mu buryo bweruye. Ntiyashyiraga imibereho ye imbere ngo ayihe agaciro gatuma ayirutisha umurimo we yahamagariwe.

? Ubu rero ari mu nzu y’imfungwa, yari yiteze ko Intare y’umuryango wa Yuda isenya ubwibone bw’uwarenganyaga maze ikabohora umukene watakaga. Nyamara Yesu yasaga n’uhugijwe no kwirundanirizaho abigishwa, ndetse no gukiza no kwigisha abantu. Yabaga asangira n’abasoresha mu gihe buri munsi ingoyi y’Abaroma yabaga iremereye Isiraheli, mu gihe Herode n’umugore we w’umugome bakoraga ibyo bishakiye, ndetse no mu gihe gutaka kw’abakene n’abababazwaga kwazamukaga mu ijuru. UIB 137.1

⏯️ Ibyo byose byari byarahindukiye amayobera arenze intekerezo z’uwo muhanuzi wo mu butayu. Hari ibihe abadayimoni bazaga kongorera intekerezo ze bamushinyagurira, kandi igicucu cy’ubwoba bukabije kikamugota. Mbese byarashobokaga ko Umucunguzi wategerejwe igihe kirekire yari ataraza? Niba aribyo se, ubutumwa we ubwe yari yarahatiwe gutwara bwari buvuze iki?

? Yohana yari yarahuye n’urucantege rukomeye mu musaruro w’umurimo we. Yari yaribwiye ko ingaruka z’ubutumwa bw’Imana zari kuba nk’izo muri cya gihe amategeko yasomwaga mu bihe bya Yosiya na Ezira (2 Ngoma 34; Nehemiya 8, 9); kandi ko hagombaga gukurikiraho umurimo wimbitse wo mu mutima wo kwihana ndetse no kugarukira Uwiteka. Yari yarahaze ubuzima bwe bwose kugira ngo inshingano ye igerweho. Mbese ibyo byari kuba imfabusa? UIB 137.2

⏯️ Icyo twigira kuri Yohana ni icyo Pawulo yandikiye Abafilipi agira ati: “Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe (Abafilipi 1:29)”

2️⃣ UBUMANA BWA KRISTO
? Uwo Mufarisayo wamuraritse, abibonye aribwira ati”Uyu muntu iyo aba umuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we kandi uko ameze, ko ari umunyabyaha.”
Abwira umugore ati”Ubabariwe ibyaha byawe.”
(Luka 7:39;48)

⏯️ Kristo ashobora gutuma abamarayika bagasuka inzabya z’umujinya we ku isi yacu kugira ngo barimbure abanzi b’Imana.

♦️Ashobora guhanagura iyi si yacu yanduye akayikura mu isanzure. Nyamara ibyo ntabwo abikora. Uyu munsi ahagaze ku gicaniro cy’imibavu, ageza kuri Se amasengesho y’abifuza ubufasha bwe bose. UIB 383.1

⏯️ Abahungira kuri Yesu bose, abakiza ababarega n’ababavuga nabi. Nta muntu cyangwa umumarayika mubi ushobora kugira icyo abarega. Kristo abagira umwe na kamere ye y’ubumana n’ubumuntu. Bahagarara iruhande rw’Uwikoreye ibicumuro by’abantu, imbere y’umucyo uturuka ku ntebe y’Imana. ‘Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira? Abaroma 8:33,34. UIB 383.2

⚠️ Ibyabereye mu nzu ya Simoni byatwigisha byinshi, ikibazo wakwibaza niki: Umwami wawe ko yagukoreye byinshi wamwituye iki? Mbese waba waramwiyeguriye? Ubaye utarabikora, wabikora vuba kuko akicaye ku ntebe y’imbabazi.

? DATA MWIZA DUHE GUSHIKAMA KU KURI KWAWE?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “LUKA 7: URUJIJO RUKOMEYE MU MURIMO W’IVUGABUTUMWA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *