Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na Luka usenga kandi uciye bugufi.
? LUKA 2:
[4] Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w’i Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we,
[5] ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite.
[10] Marayika arababwira ati”Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose,
[11] kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.
[21] Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye.
[22] Iminsi yo kwezwa kwabo ishize, bakurikije amategeko ya Mose, bamujyana i Yerusalemu ngo bamumurikire Umwami Imana,
[23] (nk’uko byanditswe mu mategeko y’Umwami ngo”Umuhungu wese w’uburiza azitwa uwera ku Uwiteka”),
[24] batamba n’igitambo nk’uko byavuzwe mu mategeko y’Umwami ngo”Intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.”
[41] Uko umwaka utashye, ababyeyi be bajyaga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika.
[42] Nuko amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, barazamuka nk’uko umugenzo w’iyo minsi mikuru wari uri.
[43] Bamaze iyo minsi basubirayo, uwo mwana Yesu asigara i Yerusalemu ababyeyi be batabizi.
? Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero, Akajagari ubona none waba wibwira ko ari inzaduka! Oya no mu gihe cya Yesu ituze ryari rike, satani yari yarujuje abadayimoni muri palesitina. Niba ushaka amahoro yo mu mutima Yesu yiteguye kuyaguha.
1️⃣ TWIGE GUTUZA
?Isomo rya mbere tugiye kureba muri iki gice ni Ituze ryavuzwe kuri Mariya; ryakagombye kutubera icyigisho gikomeye.
Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza (Luka 2:19), Amanukana na bo ajya i Nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutima we.(Luka 2:;51)
⏯️ Umusaruro w’uku kubika mu mutima kwa Mariya tuwubona mu mibereho y’ubuzima bwe bwose; uhereye mu bukwe bw’ikana ubwo yabwiraga abahereza ati: “icyo ababwira mu gikore” Yohani 2:5, mu nzira y’umusaraba ubwo Yesu yaragiye kutubera igitambo gihoraho ndetse no muri cya gitondo cyo kuzuka kwa Yesu, Ibi korwa by’uyu mubyeyi biragaragaza ko yarafite ububiko buzima hamwe n’ituze muri we.
2️⃣UKUVUKA KWA YESU
?Ikibaya cyose cyari kimurikiwe n’umucyo mwinshi umurika uva ku ngabo z’Imana. Isi iratuza, maze ijuru ryunamira kumva indirimbo, __ “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana,No mu isi amahoro abe mubo yishimira.” UIB 23.5
? Iyaba imiryango y’abantu muri iki gihe yasobanukirwaga n’iyo ndirimbo! Ayo magambo yavuzwe icyo gihe, amajwi y’indirimbo yaririmbwe, azumvikana biruseho mu gihe giheruka, kandi yumvikane kugeza ku mpera z’isi. Ubwo Zuba ryo gukiranuka azaza afite gukiza mu mababa ye, iyo ndirimbo izongera yumvikane mu ijwi risa n’iry’abantu benshi, n’irisa n’iry’amazi menshi asuma, rivuga riti, “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishobora byose iri ku ngoma! Ibyahishuwe 19:6. UIB 24.1
➡️Ubuhanuzi buba burasohoye Umwana w’Imana avukira i Betelehemu (Mika 5:1,2).Ijuru ryari ryamanutse, ibyishimo byabarenze.
??Kristu yemera ko intebe ye y’ubwami mu ijuru isimburwa n’umuvure, gushagarwa n’abamarayika bisimburwa no gushagarwa n’amatungo. Ese wowe ufite aya mahoro azanwa na Yesu mu mitima y’abo Imana yishimira?
3️⃣YESU YEGURIRWA IMANA MU RUSENGERO
?Uru ruhinja rwari rutaragira icyo rumenya ni rwo rwari imbuto yasezeranywe, akaba Wa wundi igicaniro cya mbere cyo mu marembo ya Edeni cyerekezagaho. Uyu ni We wari Shilo, We utanga amahoro. Uyu ni We wabwiye Mose ko izina rye ari NDI. Ni We wari mu nkingi y’igicu n’iy’umuriro ayobora Abisiraheli. Uyu ni We abahanuzi bari baravuzeho kera. Ni We wari Uwifuzwa n’amahanga yose, akaba Igishyitsi, akaba n’Urubyaro rwa Dawidi, kandi ni We Nyenyeri Igurumana yo mu Ruturuturu. UIB 27.5
?Dore,” niko Simeyoni yari yaravuze, “uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu BIsiraheli bagwe, benshi babyuke, abe n’ikimenyetso kigirwa impaka.” Bagombaga kugwa, maze bakongera kubyuka. TUGOMBA KWIKUBITA KU RUTARE TUGASHENJAGURWA NA RWO MBERE Y’UKO TUZAMURWA MURI Kristo. Inarijye igomba kwimurwa, ubwibone bugomba gucishwa bugufi, niba tugomba kumenya icyubahiro cy’Ubwami bw’Imana. Abayuda ntibari biteguye kwemera icyubahiro kibonerwa mu nzira yo kwicisha bugufi. Bityo rero ntibari biteguye kwakira Umucunguzi wabo. Yari ikimenyetso kigirwa impaka. UIB 29.5
➡️Umusaza Simiyoni n’umukecuru Ana bari abantu b’Imana bahamya babihishuriwe na Mwuka ko Yesu ari Mesiya wari utegerejwe.
⏩N’ubu n’ubwo wareba ukagira ngo ntawiteguye, Imana iba ifite abantu bayo batunamiye baali. Batazatungurwa. Icyampa jye nawe tukaba muri abo.
? DATA MWIZA TUBASHISHE KUBA MU RUHANDE RW’UKURI
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka atubashishe kuba mu ruhande rwe rw’abaharanira ukuri.