Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
LUKA 1: KUVUKA KWA YOHANA UMUBATIZA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka usenga kandi uciye bugufi.

📖 LUKA 1
[5] Ku ngoma ya Herode umwami w’i Yudaya hariho umutambyi witwaga Zakariya, wo mu mugabane wa Abiya, wari ufite umugore wo mu bakobwa ba Aroni witwaga Elizabeti.
[7] Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru.
[11] Maze marayika w’Umwami Imana amubonekera ahagaze iburyo bw’igicaniro cy’imibavu,
[12] Zakariya amubonye arikanga agira ubwoba,
[13] ariko marayika aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana.
[14] Azakubera umunezero n’ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe,
[15] kuko azaba mukuru imbere y’Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina.
[39] Muri iyo minsi Mariya arahaguruka agenda yihuta, ajya mu gihugu cy’urukiga mu mudugudu w’i Yudaya,
[42] avuga ijwi rirenga ati “Mu bagore urahirwa, n’imbuto yo mu nda yawe irahirwa.
[44] Ijwi ry’indamutso yawe ryinjiye mu matwi yanjye, umwana asimbaguritswa mu nda yanjye no kwishima.
[57] Nuko iminsi yo kubyara kwa Elizabeti irasohora, abyara umuhungu.
[73] Atumira icyo kwandikiraho arandika ati “Izina rye ni Yohana.”
[80] Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z’umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe kuri wowe. Muganga Luka yanditse iki gitabo ndetse n’icy’Ibyakozwe n’Intumwa. Abyandikira Tewofilo nk’uwo yizeye yigeze kubera umwigisha mu rwego rwo kumukomeza ndetse no kugira ngo amufashe gusesengura inyandiko ze. Aha turebe iby’abantu 2 b’ingenzi cyane. Yesu na Yohani umubatiza.

1️⃣ MALAYIKA GABURIYELI ABONEKERA ZAKARIYA

Zakariya yari umutambyi ku Ngoma y’Umwami Herodi. We n’umugore we Elizabeti bari bageze mu za bukuru nta mwana! Malayika w’Imana amubonekera agiye gutamba igitambo, amubwira ko bazabyara umuhungu.

🔰Igisubizo cyari cyaje. Imana ntiyari yaribagiwe isengesho y’abagaragu bayo. Yari yararyanditse mu gitabo, ngo rizasubirizwe igihe cyiza cy’Imana. Ku bigaragara Zakariya na Elizabeti bari barahambye ibyiringiro byabo; ariko Uwiteka ntiyari yaribagiwe. Yari azi imyaka myinshi yo gutegereza ntibaronke, izi n’igihe izina Ryayo ruzarushaho guhabwa ikuzo, umuhungu wabo aravuka. Mbega ubwiza no kugira neza, mbega kuzura k’urukundo n’imbabazi mu mutima uhebuje w’urukundo rutagira akagero. (5BC 1114.6.)
➡Mu gihe wumva bitagishoboka naho Imana iba ifite igisubizo. Nta kiyinanira ariko guha agakiza utagashaka ntibiyikundira. Ntikoresha igitugu, umudendezo wacu ntiwuvogera mu rukundo rwayo.

2️⃣ MALAYIKA ABWIRA MARIYA YUKO AZABYARA YESU
🔰Yaje kuri iyi si mu ishusho y’umuntu, kubaho nk’umuntu mu bandi. Yemeye intege nke z’inyokomuntu, zo gushungurwa no kugeragezwa. Mu bumuntu bwe yari afite akamero k’ubumana. Mu kuba umuntu kwe yaronse mu mvugo nshya irindi zina ry’Umwana w’Imana. Marayika yabwiye Mariya ati “Umwuka Wera azakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana.” Ari Umwana w’ikiremwa muntu, ahinduka Umwana w’Imana mu mvugo nshya. Bityo aba mu isi yacu—Umwana w’Imana, ariko kandi afitanye isano n’inyokomuntu mu kuvuka…. – 5BC 1114.10
➡Nguwo umucunguzi w’abari mu isi, Mariya yagombaga kubyara adahuye n’umugabo. Ni Umucunguzi, we wenyine washoboraga guhuza Imana n’abantu bayo batandukanyijwe na Yo n’icyaha.

🛐 MANA NATWE DUHE KUBA ABERA DUKIRANUKA IMBERE YAWE IMINSI YACU YOSE (Luka 1: 75) 🙏

Wicogora Mugenzi.

.

One thought on “LUKA 1: KUVUKA KWA YOHANA UMUBATIZA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *