Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na MARIKO usenga kandi uciye bugufi.

? MARIKO 12
[28] Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka amenya yuko abashubije neza, aramwegera aramubaza ati “Mbese itegeko ry’imbere muri yose ni irihe?”
[29] Yesu aramusubiza ati “Iry’imbere ni iri ngo ‘Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine.
[30] Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’
[31] Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Yesu yaje mu isi korohereza inyokomuntu imibabaro ariko hari itsinda Satani yateguye ngo riburizemo umurimo wamuzanye. Yesu yaranesheje!

1️⃣ GUKUNDANIRA MU BUGAMBANYI
?Mariko 12 hagaragaza uruhurirane rw’ibibazo biteguye neza Yesu yabajijwe n’abanzi b’ukuri. Iryo ni itsinda ry’Abanditsi, Abafarisayo n’Abasadukayo. Ubusanzwe aba bantu baraziranaga ariko bahujwe no kugambanira Yesu.
✳️ “Abatambyi n’abakuru bategeye amatwi amagambo ya Kristo yo kubacyaha bacecetse. Ntibashoboraga guhakana ibyo yabaregaga. Nyamara bari bamaramaje kumugusha mu mitego, maze kubw’uwo mugambi bohereza abatasi, ‘bigize nk’intungane kugira ngo bamufatire mubyo avuga babone uko bamugabiza Umutegetsi w’Umunyaroma, ngo amucire urubanza.’ Ntabwo bohereje Abafarisayo bari barahuye na Yesu kenshi, ahubwo bohereje abasore bafite umurava n’ubwuzu, abo bibwiraga ko Yesu atazi. Izo ntumwa bohereje zaherekejwe n’abo mu ishyaka rya Herodi, bagombaga kumva amagambo ya Kristo kugira ngo bazabashe kumushinja mu gihe cy’urubanza rwe. Abafarisayo n’abo mu ishyaka rya Herodi banganaga urunuka, ariko icyo gihe bari bafatanyirije hamwe kwanga Kristo.” UIB 405.1
➡️Abarwanya Imana bafatanya n’abandi bayirwanya kimwe n’iyo hagati yabo baba basanzwe batumvikana ku bisigaye byose.

2️⃣ ITEGEKONSHINGA RY’IJURU
?Umwe mu babajije Yesu ibibazo yifuje kumenya itegeko rihatse ayandi yose maze Yesu ahita yahuranya amubwira amategeko abiri agize itegekonshinga ry’ijuru.
✳️ “Amategeko ane abanza ahiniye muri iri tegeko rikomeye ngo, ‘Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose.’ Naho amategeko atandatu aheruka akubiye muri iri ngo, ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Aya mategeko yombi asobanura ihame ry’urukundo. Ntabwo irya mbere ryakubarikizwa ngo irya kabiri ryicwe, cyangwa ngo irya kabiri ryubahirizwe ngo irya mbere ryicwe. Imana niyimikwa mu mutima, tuzaha mugenzi wacu umwanya umukwiriye. Tuzamukunda nk’uko twikunda. Kandi igihe dukunda Imana mu buryo buhanitse, ni bwo tuzashobora gukunda mugenzi wacu tutarobanuye ku butoni.” UIB 409.5
⚠️ Itegekonshinga ry’ijuru ryubakiye ku rukundo. “Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.” 1 Yohana 4:8

? MANA IDUKUNDA DUHE URUKUNDO RUBE MOTERI Y’IBYO DUKORA BYOSE. ?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *