Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na MARIKO usenga kandi uciye bugufi.

? MARIKO 10
[17] Ageze mu nzira umuntu aza aho ari yirukanka, aramupfukamira aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”
[18] Yesu na we aramubaza ati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe: ni we Mana.
[19] Uzi amategeko ngo ‘Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, ntukariganye, wubahe so na nyoko.’ ”
[20] Aramubwira ati “Mwigisha, ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.”
[21] Yesu amwitegereje aramukunda aramubwira ati “Ushigaje kimwe: genda ibyo ufite byose ubigure impiya uzifashishe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”
[22] Yumvise iryo jambo mu maso he harahonga, agenda afite agahinda kuko yari afite ubutunzi bwinshi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kuza mu by’Imana igice biteza igihombo gikomeye kuko bishobora gutuma urimbuka utari ubyiteze.

1️⃣ NI IKI UGIRA NYAMBERE?
?Umusore w’umutunzi ni icyigisho gikomeye kuri twe twitirirwa izina rya Kristo. Icyari kumukiza nicyo cyadukiza kandi icyamurimbuje nicyo cyaturimbuza natwe. Yari afite umuhate wo kugira imico y’Imana kandi abigeraho ariko adafite Imana. Byaramutunguye kubwirwa amagambo ngo “USHIGAJE KIMWE GUSA!” Mu mbaraga ze yari yaragerageje kunezeza Imana. Icyo yaburaga sicyo yagiraga nyambere. Yagombaga guhindura ibyo agira nyambere noneho Imana ikaba iy’ibanze mu buzima bwe bwose.
⚠️Mbese wowe byifashe bite? Ni iki ugira nyambere? Nubwo waba ufite imico ijya gusa n’iy’Imana ariko Imana atari iya mbere mu buzima bwawe umenye ko nawe ubwirwa ngo USHIGAJE KIMWE GUSA kandi icyo ushigaje nicyo cy’ingenzi. Imana mbere ya byose.

2️⃣ AMAHITAMO MABI
? “Mu kuri amagambo Kristo yabwiye uyu mutware yari iri rarika ngo: ‘Uyu munsi hitamo uwo uzakorera.’ (Yosuwa 24:15). Yagombaga kwihitiramo. Yesu yifuzaga cyane ko yahinduka. Yari yamweretse ikizinga cyari mu mico ye, kandi igihe uwo musore yatekerezaga kuri icyo kibazo, mbega uburyo Yesu yamwitegereje abyitayeho! Iyo afata umwanzuro wo gukurikira Kristo, yagombaga kumvira Kristo muri byose. Yagombaga guhindukira akava mu byo yari agambiriye. Mbega ukuntu Umukiza yitegereje uwo musore, afite amatsiko n’ubwuzu bwinshi, yiringira ko ari bwemere irarika rya Mwuka w’Imana!” UIB 351.4
? Mariko 10:22
“Yumvise iryo jambo mu maso he harahonga, agenda afite agahinda kuko yari afite ubutunzi bwinshi.”
➡️ Ni bangahe uyu munsi bahitamo nabi? Ni bangahe uyu munsi bahitamo icyaha kurenza ubugingo? Ni bangahe uyu munsi bahitamo ubutunzi kuruta Imana? Hitamo Imana ubone kubaho. Muri iyi sabato reka Imana ibe iy’ibanze mu buzima bwawe nibwo uzaragwa ubugingo.

? MANA DUHE AMAHITAMO MEZA. BA NYAMBERE MU BUZIMA BWACU. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “MARIKO 10: USHIGAJE KIMWE GUSA”
  1. Biragoye cyane ndetse birakomeye pe Ariko byose bishobokera Uwizeye
    Imana Yiteguye kudufasha muri buri ntambwe dutera tuyisanga kandi Kwemera kuba igikoresho mubiganza byayo gusa byatuma nubutunzi bwa cu tubuyegurira byanyabyo
    Imana Ibahe umugisha

Leave a Reply to MUKAZITONI Bonifride Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *