Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya ZEKARIYA 11 usenga kandi uciye bugufi.
[4]Uwiteka Imana yanjye iravuga iti “Ragira ubushyo bw’imbagwa.
[5]Bene zo ni bo bazica bakibwira ko nta bicumuro bafite, kandi abazitunda bakavuga bati ‘Uwiteka ashimwe kuko mbaye umukire’, kandi abashumba bazo ntibazibabariye.
[7]Nuko ndagira ubushyo bw’imbagwa, ni koko zari mbi. Maze nenda inkoni ebyiri imwe nyita Buntu, indi nyita Kunga mperako ndagira ubushyo.
[10]Maze nenda inkoni yanjye Buntu nyicamo kabiri, kugira ngo nice isezerano nasezeranye n’amahanga yose.
[11]Uwo munsi iravunika, maze abakene bo mu bushyo banyumviraga bamenya yuko iryo jambo ari iry’Uwiteka.
[12]Ndababwira nti “Niba mureba ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye, kandi niba atari byiza nimurorere.” Nuko bangerera ibice by’ifeza mirongo itatu, babimpa ho ibihembo.
[17]Azabona ishyano uwo mwungeri gito usiga umukumbi! Inkota izamukubita ku kuboko no ku jisho ry’iburyo, ukuboko kwe kuzuma pe, kandi ijisho rye ry’iburyo rizahuma rwose.”
Ukundwa, amahoro abe muri wowe?
Ese uri intama yo mu mukumbi wa Kristu? Zumva ijwi rye zikamukurikira.
UKURIMBUKA KUZASHYIKIRA ABAYUDA(1-3)
Ukurimbuka kw’ubwoko bw’Abayuda guhanurwa. Ati niba imyerezi iguye, ni gute imiberoshi yasigara? Ukugwa kw’abanyabwenge n’abeza, n’abakomeye biburire abo hasi. Birababaje igihe abashinzwe umukumbi, aribo bahinduka intare ziwuconshomera. Ibi byabaye ku Bayuda, biburire amatorero y’iki gihe. Abashumba bamwe nibo bicisha intama ibinyoma.
IMANA YISOBANURA N’ABAYUDA (4-14)
Kristu ageze mu Bayuda, iyobokamana ryari ryarangiritse muri rusange, Umwungeri mwiza azaragira umukumbi we yita cyane no ku bakene. Inkoni ya Buntu yerekanaga amahirwe y’Abayuda kuko babikijwe ibyasezeranijwe, inkoni ya Kunga ivuga imibanire myiza hagati y’Imana n’umukumbi wayo.
Ubuhanuzi bwavuze ikiguzi cyo kugambanira Kristu cy’ibice by’ifeza 30 (Imyaka isaga 550 mbere y’uko biba, buvuga n’ubwoko bw’amafaranga azaba agezeho, aribwo ifeza). Bijugunyirwa umubumbyi (ubucye bw’izo feza). Iki ni ikindi kigaragaza ko ibyanditswe byera byahumetswe n’Imana, izi ibizaba nta kwibeshya.
Iyo ubuvandimwe bwacitse intege, ukurimbuka kw’ishyanga kuba kwegereje; kwanga Kristu byakurikiwe n’iseswa ry’isezerano (um 14). Gutesha agaciro ibya Kristu niyo mpamvu nyamukuru yo kurimbuka kwa muntu. Ese wowe ubiha agaciro kangana iki?
UMUVUMO W’UMUSHUMBA GITO (15-17)
Banze Umwungeri Mwiza ari we Kristu, noneho bibonera Abafarisayo batitaga na gato ku gukomeza abanyantege nke, ahubwo bihugiragaho kandi bibona, bari ibirura mu mukumbi. Nibyo biriho, abashumba mu matorero menshi ubu bahugiye mu kwibonera ubutunzi n’icyubahiro, hakoreshwa ibinyoma, “ibitangaza” cg “guhanura”, igishoboka cyose, ariko bakigerera ku ndonke zabo. Bazahumishwa n’ibi, bageze barimbutse, ariko bisasiye benshi.
Nshuti Muvandimwe, ibyo ijambo ry’Imana ryahanuye bisohora tubibona. *None se harabura iki ngo uhe agaciro ibya Yesu?* Satani ashaka kuduhumisha amaso iby’isi, ibitangaza, n’ ingirwabuhanuzi ngo tutamenya cg ngo twemere ukuri ku ijambo ry’Imana. Inkoni za Buntu na Kunga, zitume twomatana n’Imana, tube mu mukumbi wa Kristu.
MANA TUBASHISHE KUKO TURIFUZA KUBA MU MUKUMBI KRISTU ABEREYE UMWUNGERI UTAZIMIZA.
Wicogora Mugenzi
Amena