Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya Nahumu usenga kandi uciye bugufi.
?NAHUMU 3
[1]Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Wuzuwemo ibinyoma n’ubwambuzi, ntabwo basiba kunyaga.
[4]ibyo byose byatewe n’ubusambanyi bukabije bwa maraya wakundwaga, umurozikazi w’umuhanga ugura amoko ubusambanyi bwe, akagurisha n’imiryango uburozi bwe.
[5]Dore ndakwibasiye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakubeyurira inkanda yawe mu maso hawe, kandi nzereka amoko ubwambure bwawe n’amahanga nyereke ibiteye isoni byawe.
[7]Nuko abakureba bose bazaguhunga bavuge bati “I Nineve hararimbuwe. Ni nde uzaharirira?” Nzagushakira he abakumara umubabaro?
[12]Ibihome byawe byose bizamera nk’imitini yeze imbuto z’imyimambere, iyo unyeganyejwe zihungukira mu kanwa k’umuryi.
[16]Wigwirizaga abacuruzi kuruta inyenyeri zo mu ijuru, uburima burarimbura bukīyamukira.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dushoje iki gitabo muri Nahumu. Byaba bibabaje ibyabaye kuri Ninive tutumvise ko ari twe bibwirwa. Ninive yigeze kwihana mu gihe cya Yona, ariko irongeye irashayisha none iteka riyiciriweho. Zirikana nawe ko nyuma yo kwihana ibyaha ahubwo urushaho kuba maso.
1️⃣ IBYAHA NO GUCIRWAHO ITEKA KW’ABANYANINIVE
?Nuko abakureba bose bazaguhunga bavuge bati “I Nineve hararimbuwe. Ni nde uzaharirira?” Nzagushakira he abakumara umubabaro? (Nahumu 3:7)
?Kugwa k’uyu murwa ni isomo ku muntu wanga kumva imiburo. Umurongo wa 4 uvuga ubusambanyi.
➡️Ubusambanyi mu bya Mwuka bivuze ko ukuri kw’ijambo ry’Imana kuvangwa n’ibinyoma cg inyurabwenge z’abantu bigatanga uruvange ruyobya n’abashaka Imana by’ukuri. Bugezweho cyane.
Nibyo bibiliya ibyita Babuloni: “Arangurura ijwi rirenga ati “Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye!….Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi by’uwo mudugudu,…Ibyah 18:2,3.
Babuloni izarimbuka nk’uko Ninive yarimbutse, iyarure.
2️⃣ KURIMBUKA KWAYO GUTEYE UBWOBA
?Nta gihome gikomeye cyakingira umuntu ngo igihano cy’ubutabera bw’Imana ntikimugereho. Abashuri nabo bagombaga kumirwa bunguri n’Abakaludaya ndetse n’Abaperesi. Ukurimbuka kwa Ninive kutubere isomo: Ese aho twe tubayeho neza ku barusha, ibyo baregwa twe twarabirenze ntitwasubiye inyuma?
⚠️Imirimo y’idini, amasengesho, ibisingizo, kwatura icyaha k’uwihannye, bizamuka biva ku bizera b’ukuri nk’umubavu bijya mu buturo bwera bwo mu ijuru; ariko kubera guca mu nzira z’uburiganya z’abantu, biba bihumanyijwe cyane ku buryo uretse kwezwa n’amaraso, ntibishobora buba iby’agaciro ku Mana (6BC 1078.1)
➡️Uwumvaga asenga cyane, akora imirimo myiza kandi atigiza nkana, amenye ko bidahagije bidaciye kuri Yesu, nibwo bigira agaciro imbere y’Imana. Ni We nzira, ni We kuri kandi ni We bugingo. Mwizere kandi umwumvire.
?MWAMI IMANA DUHE Kwakira agakiza NIBA TUTARAKAKIRA, TURINDE KURANGARA NIBA TWARAMAZE KUKAKIRA.?
Wicogora Mugenzi