Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya Nahumu usenga kandi uciye bugufi.

?NAHUMU 1

[3]Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza.Inzira y’Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru, kandi ibicu ni nk’umukungu utumurwa n’ibirenge bye.

[5]Imisozi iratigitira imbere ye n’udusozi turayenga, kandi isi iterurirwa imbere ye, ni ukuri isi n’abayituyemo bose.

[7]Uwiteka ni mwiza, ni igihome ku munsi w’amakuba kandi azi abamwiringira.

[8]I Nineve azahamarisha umwuzure w’amazi menshi, kandi abanzi be azabakurikirana no mu mwijima.

[13]Ndetse ubu ngiye kugucaho uburetwa bwe, nguceho n’ingoyi ikuboshye.”

[14]Kandi Uwiteka yategetse ibyawe ngo nta mbuto zitirirwa izina ryawe zizongera kubaho, nzaca igishushanyo kibajwe n’igishushanyo kiyagijwe mbikure mu nzu y’ibigirwamana byawe, nzagucukurira imva yawe kuko uri umunyagisuzuguriro.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uyu munsi twinjiye mu gitabo cya Nahumu Umwelekoshi bisobanura ngo” Utanga inkomezi (Comforter). Agarutse kuri Ninive yo muri Ashuri, kuko yumvise umuburo wa Yona igihe gito gusa ikisubirira mu byaha.

1️⃣ UBUTABERA N’UBUSHOBOZI BW’IMANA

?Imyaka nk’ijana yari ishize Abanyaninive bihannye barababarirwa ku muburo wa Yona. Nyamara nyuma baje kubaba babi kurushaho.

➡Imana itinda kurakara kandi yihutira kubababarira (Mika 7:18) ariko ntitsindishiriza uwatsinzwe n’urubanza.

?Uwacecekesheje umuraba ukaze kandi akagenda hejuru y’inyanja, Uwahindishije umushyitsi abadayimoni kandi agakiza indwara, Uwahumuye impumyi kandi akazura abapfuye, – yemeye kwitanga nk’igitambo ku musaraba, kandi ibyo yabikoreye kubera urukundo agukunda. Kristo, yemeye kwikorera ibyaha, yihanganira umujinya w’ubutabera bw’Imana, kandi ubwe ahinduka icyaha kubera wowe. UIB 515.1

➡️Uburakari bw’Imana buvugwa ni ubutabera bwayo budasigana n’urukundo rwayo nk’uko byombi byagarariye i Karuvari. Imana yanga icyaha urunuka, ariko ikunda umunyabyaha bihebuje, ku buryo itazuyaje no gutanga umwana wayo ngo umunyabyaha umwizeye abashe gukira. Niba warakiriye ubuntu n’imbabazi by’Imana nta mpamvu yo gusubira ku bibi bya kera. Niba uri muri Yesu neza ugumemo, wahisemo neza.?

2️⃣ GUTSINDWA KW’ABASHURI

?Abacura imigambi mibi wo kurwanya Imana n’ubwoko bwayo, iherezo ni ukurimbuka. Kristu (Mikayeli) azatabara itorero ryayo mu buryo butangaje, ngo arikize ako karengane gategurwa n’umwanzi w’Imana. Kristu nirwo rufunguzo rwonyine rukingura imiryango y’ahatazaba icyaha, amarira, ibigeragezo,urupfu. Arakurarika n’imitwaro yawe yose muri Matayo 11:28-30. Igihe cyiza cyo kumusanga ni none.

⏯️Nshuti Muvandimwe nkwifurije kuba mu mubare w’abemera kugengwa n’ijambo ry’Imana ryose (hatagize ikivamo), bazabasha gusigara badatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.

?MWAMI IMANA DUHE UBUSHOBOZI BWO KWIHANA, NO KWAKIRA BYUZUYE AGAKIZA UDUHERA UBUNTU. ??

Wicogora Mugenzi

One thought on “NAHUMU 1: IBY’ I NINIVE”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *