Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Obadiya usenga kandi uciye bugufi.
OBADIYA
[3]Ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate by’urutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti ‘Ni nde wamanura akangeza hasi?’
[4]Naho watumbagira hejuru nk’igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y’inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga.
[8]Uwiteka arabaza ati “Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu?
[13]Ntukajye mu irembo ry’ubwoko bwanjye ku munsi w’ibyago byabo. Ni ukuri ntukarebēre amakuba yabo ku munsi w’ibyago byabo, kandi ntugasahure ubutunzi bwabo ku munsi w’ibyago byabo.
[15]“Kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi uziye amahanga yose, uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe.
[17]“Ariko ku musozi wa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, ab’inzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo.
[21]Kandi abarokozi bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni gucira urubanza umusozi wa Esawu kandi ubwami buzaba ubw’Uwiteka.”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Tugeze mu gice kimwe rukumbi cya OBADIYA. Izina risobanurwa ngo “umugaragu w’Imana” cg Usengimana. Ijambo ry’Imana ryose ni ingirakamaro (2 Timoteyo 3:16); ibitabo 5 bifite igice kimwe (Filemoni, 2Yohani na 3, Yuda na Obadiya) ni ingenzi nka Zaburi ifite 150. Ubutumwa bwe none ni uko Abanzi b’itorero bazarimbuka.
UKURIMBUKA KWA EDOMU. UKO YAHEMUKIYE YAKOBO (1-16)
Ibimenyetso n’ibitangaza bizakomeza gusimburana vuba vuba. Inkozi z’ibibi nizibona ibibaye zizarushaho gukuka imitima no gutangara, nyamara intungane zo zizanezezwa n’ibyo bimenyetso byo gutabarwa kwabo. Ibyaremwe byose bizaba bimeze nk’ibyahagaritse gahunda bisanganywe. II 614.2
Edomu ahagarariye abanzi b’itorero, abo nibo bazumirwa basanze ibyo bubatseho nta mumaro.
Kandi Imana izacisha bugufi abishyira hejuru.
Dukwiye kwizigamira ubutunzi aho butakwibwa n’abajura, impagarike yose tuyegurira Imana. Tumenye kandi ko icyaha kirebewe mu ndorerwamo y’amategeko 10 y’Imana, kigaragara nk’ikinini. Hari urubanza rukaze k’ubona mugenzi we ababaye ntabyiteho, kandi yari ashoboye kumufasha.
Nubwo urubanza rutangirira mu bo mu nzu y’Imana sibo rurangiriraho; kandi ingorane z’abakiranutsi zigiye gushira ariko iby’ abayigomera ni iby’iteka (bazashiraho).
KONGERA KUBAHO KW’ABAYUDA, NO KUGUBWA NEZA(17-21)
Urubyaro rwa Yakobo rwongeye kubona gakondo. Bisa nk’ibyasohoye Abayuda bagaruka iwabo. Ariko inkuru nziza y’agakiza no kwera, gukwira kwayo no guhinduka kw’abanyamahanga nabyo bizamo. Umwuzuro ukazaba Kristu agarutse. Nahabwe ikuzo Umukiza, ku bw’ijambo rye ritanga ubugingo ariko rigaciraho iteka abinangiye banze kumvira.
Obadiya atwibukije byinshi harimo: amaherezo atandukanye hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha winangiye, kubika ubutunzi aho bwangirika no kububika aho butangirika, kubona ubabaye ugatuza ukinumira cg ukugira icyo ukora…
Umwanzuro ni ukwiyegurira Kristu watsinze; agakiza yaturonkeye tukakakira, ngo nagaruka tuzabe mu bazimana nawe itazahanguka.
UWITEKA TURINDIRE MU ISHYO RYAWE.
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka atubashishe kuba mu ruhande rwe kandi atubashishe kuzagira iherezo ryiza tuzaragwe ubugingo buhoraho.