Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya HOSEYA usenga kand i uciye bugufi.


? HOSEYA:10
[1] Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo. Imbuto ze nyinshi zamuteye kugwiza ibicaniro, uburumbuke bw’igihugu cye bwabateye kwiyubakira inkingi nziza z’ibigirwamana.
[2] Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo z’ibigirwamana.
[5] Abatuye i Samariya bazaterwa ubwoba ku bw’inyana z’ibigirwamana z’i Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe n’abatambyi babo, banezerwaga n’ubwiza bwazo kuko bwashize.

[9] “Isirayeli we, wacumuye uhereye igihe cy’i Gibeya, ni ko bakomeje kugira ngo intambara yabaye ku bakiranirwa b’i Gibeya itabageraho.
[10] Nzabahana uko nshaka, kandi abanyamahanga bazateranira kubarwanya, igihe bazaba baboshywe ku bicumuro byabo uko ari bibiri.
[12] Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka.
[13] Mwahinze gukiranirwa musarura ibibi, mwariye imbuto z’ibinyoma, kuko wiringiye imigambi yawe n’ubwinshi bw’intwari zawe.

[14] Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa, nk’uko Shalumani yarimbuye i Betarubeli ku munsi w’intambara, ubwo umubyeyi yavungaguranwaga n’abana be.
[15] Ni ko i Beteli muzagenzwa muzize ibibi byanyu bikabije. Mu museke umwami wa Isirayeli azaba amaze kurimburwa rwose.

?Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana ikomeje guhamagarira abantu kwihana. Nyamara, dukwiye kuzirikana ko atariko bizahora. Hoseya 10 harimo byinshi twakwigamo ariko munyemerere turebe ingingo ebyiri ziboneka ku murongo wa 12.

1️⃣ UMUSHIKE

Umushike ushobora kuba umurima wigeze kweramo imyaka mu gihe cyashize ariko ubu ukaba udafite ikiweramo kuko utahinzwe. Uwo murima ushobora kuwubibamo imbuto itubutse, ibicu bishobora kuwugushamo imvura nyinshi, nyamara ntiweramo imyaka kuko uba udahinzwe. Tubivuze mu mvugo y’ibya Mwuka ni umutima utagikabakabwa n’ibikorwa by’Imana ngo wumve. Nta kabuza umutima w’umushiki niwo nkomyi ikomeye cyane kurenza izindi ku mvura y’ububyutse.

♦️Uwo mutima aba ari nk’urutare kandi utagikabakabwa ngo wumve kuko uba waranangiwe n’icyaha. Ni umutima unangiye, ntiwumve ubutumwa bw’Imana. Ni umutima wagwije kwinangira no kutishimira abandi bizera, ni umutima utita ku barimbuka.

♦️ Uyu mutima ushobora kwitabira imihango yo mu itorero, ushobora kuririmbana umwete indirimbo zo mu itorero kandi ugatanga kimwe mu icumi ubudasiba, nyamara ikibazo uwo mutima uba ufite ni uko utera imbuto z’ubutungane. (Gahunda y’ububyutse n’ivugurura Page 4, Werurwe, 2012).

2️⃣ MURIME IMISHIKE YANYU
?Kurima umushike ni ukugira Umwiteguro wo mu mutima.
Ni ingenzi kubona ko kurima umushike wacu ari twebwe bireba, si Imana bireba Umwami wacu ashaka kuduha umigisha, ashaka kuduha ububyutse, ariko ntiyabidukorera tutabishaka. Niba dushaka ububyutse tugomba kubwitegura.
Umwiteguro wo mu mutima ni ingenzi kugirango Imana iduhe umugisha wayo, nyamara uwo murimo wo gutegura umutima ntukorwa. Ububyutse bureba n’ubutungane nyakuri nicyo kintu gikomeye kandi kihutirwa cyane kurusha ibindi mu byo dukeneye byose. Gushaka ubwo bubyutse nicyo kintu cya mbere tugomba gukora. Data wo mu ijuru ashaka guha Mwuka wera abamumusaba kurusha uko ababyeyi bo mu isi bashaka guha abana babo impano nziza.

? Nyamara binyuze mu kwatura ibyaha, kwihana no gusenga tubikuye ku mutima, nitwe tugomba kuzuza ibyo Imana yavuze ko bikenewe kugirango iduhe umugisha wayo (Gahunda y’ububyutse n’ivugurura Page 5, Werurwe, 2012).

⚠️ KUKO ARI IGIHE CYO GUSHAKA UWITEKA, KUGEZA IGIHE…: iyi ngingo ishaka kuturarikira Gusenga ubudacogora. Muri Hoseya 10: 12 haravuga ngo: “ Murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka. Ntabwo ari ugushaka ibituruka ku Uwiteka ahubwo ni ugushaka Uwiteka.

? “Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si, kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. (Abakolosayi 3:1;3)

? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE KUGUSHAKA UKO BIKWIRIYE?

Wicogora Mugenzi

One thought on “HOSEYA 10: KURIMA UMUSHIKE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *