Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya HOSEYA usenga kandi uciye bugufi.
? HOSEYA 8
[1]“Shyira impanda mu kanwa! Azaza nk’igisiga agwire urusengero rw’Uwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica n’amategeko yanjye.
[2]Bazantakira bati ‘Mana yacu twebwe Abisirayeli, turakuzi.’
[3] Isirayeli yataye ibyiza, na we umwanzi azamuhiga.
[4]“Bimitse abami ntabitegetse, bishyiriyeho ibikomangoma ntabizi, biremeye ibigirwamana mu ifeza yabo n’izahabu yabo, bituma bacibwa.
[5]Inyana yawe Samariya we yarayanze, uburakari bwanjye bubagurumanaho. Bazahereza he banga gukurwaho urubanza?
[6]Kuko iyo nyana ikomoka ku Bisirayeli si Imana nyakuri, kuko ari indemano y’umukozi. Ni ukuri inyana y’i Samariya izavunagurika.
[7] Babibye umuyaga bazasarura serwakira. Nta masaka azeza, ishaka ntirizavamo ifu, kandi naho yavamo abanyamahanga ni bo bazayiyongobereza.
[8]Abisirayeli barayongobejwe, ubu bari mu banyamahanga bameze nk’ikibindi kigawa na bose,
[9]kuko bazamutse bakajya muri Ashuri nk’imparage iri ukwayo, Efurayimu yiguriye abakunzi.
[10]Ni ukuri naho bahongera abanyamahanga, ngiye kubateza ayo mahanga kandi bazatuba bidatinze, ku bw’umutwaro umwami w’ibikomangoma azabakorera.
[11]“Kuko Efurayimu yagwijije ibicaniro byo gukora ibyaha, ibyo bicaniro ni byo byamubereye icyaha.
Ukundwa n’Imana gira umunsi w’umunezero. Burya koko icyo umuntu abiba nicyo asarura. Ubiba icyiza asarura umugisha naho ubiba ikibi asarura umuvumo. Ibyo nibyo byageze ku bwoko bw’Imana.
1️⃣BAZACIBWA
?Dore Uwiteka Imana ihoza amaso yayo ku bwami bufite ibyaha, iravuga iti:”Nzabatsemba ku isi, keretse inzu ya Yakobo ni yo ntazarimbura rwose. “ni ko Uwiteka avuga.
Kuko nzategeka kandi nzagosorera mu moko yose, nk’uko ingano zigosorerwa ku ntara ntihagire n’imwe igwa hasi.
Abanyabyaha bose bo mu bwoko bwanjye bazicishwa inkota,ari bo bavuga bati:”Ibibi ntibizadufata habe no kudushyikira.”(A nA 183)
⁉️Ufite cg ugira igicaniro ? Igicaniro cyawe kiri he?
Imana irashaka wowe na njye kandi nta handi twabonanira na yo ni mu isengesho no mu ijambo ryayo.keretse niba atariho uyibona, iyo rero ntiyaba ari Imana nyakuri, yayindi yadusezeraniye kuzabana natwe, igihe twihannye ikadukuraho icyaha.
❇️Ndakubwiza ukuri ko n’aho wakwanga kwihana, igihe kizagera uburakari bw’Uwiteka bukonezwe kubwo gukomeza kwinangira, ibyo bigirwamana twiremeye,izabimenagura kandi n’uzabigundira azamenaguranwa na byo. Haracyari ibyiringiro, gira umwete wihane
2️⃣UTURA IBITAMBO UFITE MUGAMBI KI?
? Ibitambo bantambirira babitambira kugira ngo bibonere inyama zo kwirira, ariko Uwiteka ntabwo yemera ibyo. Noneho azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo, bazasubira muri Egiputa. (Umur 13)
?Ubwoko bw’Imana bwarayimūye buyoboka ibigirwamana nyamara bōngēra ibitambo ariko Uwiteka ntiyabyitaho kuko byatambwaga bashaka kwikorera ibirori byo kwinezeza gusa. Icyo bakoraga cyose bababaza Imana babaga babibye kandi nta kindi bagombaga gusarura uretse umuvumo gusa. Banze Imana bityo nayo ntiyajyaga kubabera ubuhungiro ku munsi w’amakuba.
▶️Ibitambo byacu uyu munsi ni amasengesho dusenga n’amaturo dutanga kugira ngo tugaragarize Imana yacu ko twanyuzwe n’ibyo adukorera, natwe tukagaragaza amarangamutima yacu tuyiramya.
❇️Ntabwo dukwiriye gutanga ituro nk’ucuruza ashaka indamu cg kugira ngo batubone, ahubwo ukwiriye gusenga cg gutura Imana yawe mu buryo bwo kuramya, wiherereye, kandi uciye bugufi.
?Uwiteka yarahiye ubwiza bwa Yakobo ati “Ni ukuri ntabwo nzibagirwa ibyo bakoze byose. (Amos 8:7)
⁉️Uri mu ruhe ruhande? Ntayindi mpamvu iyo ariyo yose yagutera gutura Imana yawe usibye KURAMYA .
⚠️Kuri uyu munsi Imana yijejeje igaha umugisha (Itang 2:1-3), iturinde gufata impu zombi nk’umutsima uhiye uruhande rumwe(Nk’uko twabyize ejo), tutazatungurwa kuko uzaza ntazatinda.
? UHORAHO MANA NZIZA DUHE UBWENGE BUTUBASHISHA GUSOBANUKIRWA NO KUKURAMYA GUKWIRIYE?
Wicogora Mugenzi.