Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
HOSEYA 7: BAKOMEZA GUKIRANIRWA KWABO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya HOSEYA usenga kandi uciye bugufi.

📖 HOSEYA 7

[1]“Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n’ubugome bw’i Samariya na bwo, kuko bakora iby’ibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cy’abambuzi kikamburira ku gasozi.
[2]Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye.
[3]“Banezereza umwami gukiranirwa kwabo, n’ibikomangoma byishimira ibinyoma byabo.
[4]Bose ni abasambanyi, bameze nk’iziko ricanwemo n’umutetsi, areka gucana iyo amaze gucugusa irobe kugeza igihe rimaze gutubuka.
[5]Ku munsi w’ibirori by’umwami wacu ibikomangoma byatewe kurwara n’inzoga nyinshi banyoye, umwami na we arambura ukuboko hamwe n’abakobanyi.
[6]Biteguje imitima yabo imeze nk’iziko mu gihe bubikiraga. Umutetsi wabo arasinzira agakesha ijoro, bwacya imigambi yabo ikagurumana nk’umuriro.
[7]“Bose bashyushye nk’iziko, barya abacamanza babo, abami babo bose baraguye, nta n’umwe wo muri bo untabaza.
[8]“Efurayimu yivanze n’ayandi moko, Efurayimu ni nk’umutsima udahinduwe ugashya uruhande rumwe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uzageza hehe kuguma mu rungabangabo? Ntawe ucyeza abami babiri, hitamo gukorera Imana.

1️⃣IBIKORWA BYAWE BIZAGUSHINJA

📖 “Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye. (Hoseya 7:2). Imana yabashinjaga ibyaha byinshi higanjemo ubusambanyi n’ubusinzi. Ntibibukaga ko Imana ibizi uko bikurikirana. Ibyaha nk’ibi biraganje mu bitirirwa izina ry’Imana. Icyaha cy’ubusambanyi n’ubusinzi byabaye icyorezo mu bwoko bw’Imana. Mbese abantu bibuka ko Imana ibitse inzibutso zabyo?
✳️ “Abamarayika b’Imana babonye icyaha cyose kandi bacyandika ahatabasha kubeshya. Icyaha gishobora guhishwa, kigahakanwa, kigahishwa ababyeyi, kigahishwa umugore, kigahishwa umugabo, kigahishwa abana n’incuti, abo mukorana n’abandi. Umunyacyaha ashobora kuba ari we wenyine uzi icyaha yakoze; ariko ibyo byose bigaragara nk’ibyambaye ubusa imbere y’abo mu ijuru. Umwijima w’ijoro ry’irindagiza, ibihishwe byose by’ubushukanyi bukomeye, nta gihagije ngo gishobore guhisha Uwiteka n’igitekerezo kimwe. Imana ifite ibyakozwe byose nk’uko biri byerekeye igikorwa cyose kidatunganye n’uburiganya bwose.” II 481.1

⁉️Kuki wahitamo kwigishwa n’abandi bantu imico y’Imana?Ese ijambo ry’Imana ntirihagije kugira ngo ube umuntu ushyitse rwose?

❇️Mukundwa Uwiteka ni we Mana, nta yindi mana ihwanye nawe agira kugira neza kwinshi, n’ubwo turi abanyabyaha, aracyateze ibiganza ngo twihane tumugarukire, aratwakira.

2️⃣BISHINGIKIRIZA KU YANDI MAHANGA

📖Ahubwo bīvanga n’amahanga, Biga ingeso zayo.(Zab 106:35)

🔰”Igihe abavuga ko ari abana b’Imana bazifatanya n’ab’isi, bakabaho nk’uko ab’isi babaho, kandi bakifatanya na bo mu bibanezeza byabuzanyijwe; igihe ibinezeza ab’isi ari nabyo bizaba binezeza itorero; inzogera zihamagarira abantu kujya mu bukwe zikaba zivuga, kandi abantu bose bakaba barangamiye imyaka myinshi yo kugubwa neza kw’isi, – icyo gihe mu kanya gato nk’uko umurabyo urabiriza mu ijuru, nibwo bazabona iherezo ry’ibyo bari batezeho amakiriro ndetse n’ibyiringiro byabo biyoyotse.” II 347.2

➡️Shaka Uwiteka, ni We udatenguha, utagukoza isoni, igihe cyose umwiyambaje aratabara, akakwigarurira, akaguha ihumure kandi ihumure riticuzwa.

🛐 UHORAHO MANA NZIZA, TUBASHISHE KWIHANA NO KUMVIRA IJAMBO RYAWE🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *