Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya HOSEYA usenga kandi uciye bugufi.
? HOSEYA 6
[1]“Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora.[4]“Yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugira nte? Kuko ineza yanyu ari nk’igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk’ikime gitonyorotse hakiri kare.
[5]Ni cyo gituma nabahanishije abahanuzi. Nabicishije amagambo y’akanwa kanjye, kandi imanza nabaciriye zimeze nk’umucyo ukwira hose.
[6]Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa.
[7]“Ariko bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye.
[8] I Galeyadi ni umudugudu w’inkozi z’ibibi, hahindanijwe n’amaraso.
[9]Uko ibitero by’abambuzi bicira umuntu igico, ni ko igitero cy’abatambyi cyicira abantu mu nzira igana i Shekemu. Ni ukuri bagira ubugambanyi.
[10]Mu nzu ya Isirayeli nabonyemo ikintu gishishana: aho ni ho ubumaraya bwa Efurayimu bwagaragariye, ni ho Isirayeli yandurijwe.
[11]“Kandi nawe Yuda urindirijwe isarura, igihe nzagarura abajyanywe ari imbohe bo mu bwoko bwanjye.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, Biba ari umugisha iyo umuntu wagiye kure y’Imana, afashe icyemezo cyo kuyigarukira.
1️⃣KUGARUKIRA IMANA NI KO KUDUKIZA
?Umwezi w’ukwezi uzamera nk’umucyo w’izuba, kandi umucyo w’izuba uzongerwa karindwi uhwane n’umucyo w’iminsi irindwi, ubwo Uwiteka azapfuka ibisebe by’abantu be akavura n’inguma zabo.(Yes 30:26)
▶️Umuhanuzi yarabinginze ati:”Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora. Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye.
❇️Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka, azatunguka nk’umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk’imvura, y’itumba isomya ubutaka.(umur 1-3)
▶️Uwiteka yazahuye kandi aha amahoro abari baratakobwe umugambi wari waramaze igihe kirekire wo gucungura abanyabyaha bari baraboshywe n’imbaraga ya satani kandi ryari isezerano aho Uwiteka yavuze ati:Nzabakiza gusubira inyuma kwabo nzabakunda urukundo rutagabanije , kuko uburakari nabumukuyeho.(AnA 182)
➡️Mukundwa isezerano ry’Imana kuri twe ni iryo kudukiza, ese wemera ibyo? Ihane, uve mu byaha uhindukire yiteguye kukwakira.
2️⃣KUMVIRA KURUTA IBITAMBO
Hoseya yingingiye ubwoko bw’Imana kwihana ariko bo imitima yabo itamenetse. Ibitambo bari gutamba byose ntacyo byari kumara igihe cyose imitima yabo idafite kwihana nyako.
✳️ “Ibitambo bitagira ingano by’Abayuda n’umuvu w’amaraso yo guhongerera ibyaha ariko badafite kwihana nyakuri byari ikizira imbere y’Imana. Impano z’agaciro n’ibisa no kwera ntibishobora kugura ineza y’Imana. Isaba umutima umenetse kugira ngo uronke imbabazi zayo, umutima ukinguriwe kwakira umucyo w’ukuri, urukundo n’imbabazi tugirira bagenzi bacu no kugira umutima udatwarwa no kwishakira indamu no kwikunda. Abatambyi n’abayobozi ntibagiraga ibyo byangombwa byabaronkesha ineza y’Imana, bityo bituma impano zabo z’agaciro n’ibirori byabo by’agahozo biba ikizira mu maso y’Imana.” 4BC 1174.6, 7.
⚠️ “Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n’inyana zimaze umwaka? Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye? Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” Mika 6:6-8.
? UHORAHO MANA NZIZA, TUBASHISHE KWIHANA NO KUMVIRA IJAMBO RYAWE?
Wicogora Mugenzi.