Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cya EZEKIYELI, usenga kandi uciye bugufi.

? EZEKIYELI 20
[1] Nuko mu mwaka wa karindwi mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w’uko kwezi, bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baje guhanuza Uwiteka, bicara imbere yanjye.
[2] Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
[3] “Mwana w’umuntu, vugana n’abakuru ba Isirayeli ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese mwazanywe no kumpanuza? Ndirahiye ko ntazahanuzwa namwe.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

[8] Ariko barangomeye banga kunyumvira. Bose ntibata kure ibizira bahozagaho amaso, kandi ntibareka n’ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni ko kuvuga ngo nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu gihugu cya Egiputa.
[9] Ariko nagiriye izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurwa imbere y’abanyamahanga bari barimo, ari yo nabiyerekaniraga imbere, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.

[12] Maze kandi mbaha n’amasabato yanjye ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo, kugira ngo bamenye yuko ari jye Uwiteka ubeza.
[13] Ariko ab’inzu ya Isirayeli barangomeye bari mu butayu, ntibagendera mu mategeko yanjye kandi banze n’amateka yanjye, ari yo abeshaho uyakomeje, n’amasabato yanjye barayaziruye cyane. Ni ko kuvuga yuko nzabasukaho uburakari bwanjye bari mu butayu kugira ngo mbarimbure.
[42] Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabajyana mu gihugu cya Isirayeli, mu gihugu narahiriye guha ba sogokuruza.
[43] Aho ni ho muzibukira inzira zanyu n’imirimo yanyu yose, iyo mwiyandurishije, kandi muzizinukwa ku bw’ibibi byose mwakoze.

?Ukundwa n’Imana, amahor abe muri wowe. Mu gihe cy’iremwa ry’isi, Umugambi w’Imana wari uko abantu bazatura isi, bakibera umugisha ubwabo kandi bagahana umugisha hagati yabo ubwabo, ndetse bakubahisha Umuremyi wabo.

1️⃣ UBUGOME BWA BA SEKURUZA
? Ingingo zari zigize “Isezerano rya kera” zari; ‘Umvira maze ubeho.’ “Maze mbaha amategeko yanjye, mbamenyesha n’amateka yanjye; niyo abeshaho uyakomeje.” (Ezekiyeli 20:11; Abalewi 18:5); ariko “Udasohoza amagambo y’ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.” (Gutegeka kwa Kabiri 27:26).

Isezerano rishya” ryo ryari rishingiye ku “masezerano meza kurushaho” ari yo isezerano ryo kubabarirwa ibyaha ndetse n’iry’ubuntu bw’Imana buhindura umutima ukaba mushya kandi budatuma wumvikana n’amahame y’amategeko y’Imana.
( AA 251.1)

⏯️ Mu gihe cy’imyaka mirongo ine yose mu butayu, uko icyumweru gitashye abantu bibutswaga ukwera kw’Isabato binyuze mu gitangaza cya manu bahabwaga. Nyamara n’ibyo ntibyabateye kumvira. Nubwo batahangaye gukora icyaha bihandagaje nka cya kindi cyari cyahaniwe bikomeye, hariho kudohoka gukomeye mu kubahiriza itegeko rya kane. Imana ivugira mu muhanuzi wayo iti: “Amasabato yanjye barayaziruye cyane;…” (Ezekiyeli 20:13-24). Kandi iyo ni imwe mu mpamvu mu zatumye ab’igisekuru cya mbere cy’Abisiraheli babuzwa kujya mu Gihugu cy’Isezerano. Nyamara abana babo nta somo babyigiyeho.

2️⃣ ISABATO IKIMENYETSO CY’ITEKA RYOSE
? Igihe bajyaga kubahiriza Izabato uko bikwiriye, gusenga ibigirwamana ntibyajyaga kubaho; nyamara ubwo amabwiriza yo mu mategeko cumi yajyaga kwirengagizwa nk’aha atakibagenga, Umuremyi yajyaga kwibagirana maze abantu bakaramya izindi mana.

♦️Imana yaravuze iti: “Maze kandi mbaha n’amasabato yanjye, ngo abe ikimenyetso hagati yanjye nabo, kugira ngo bamenye ko ari njye Uwiteka ubeza.” Nyamara “banze amategeko yanjye ntibagendera mu mategeko yanjye, n’amasabato yanjye barayazirura: ahubwo imitima yabo yakurikiye ibigirwamana byabo.” Mu irarika ryayo ibahamagarira kuyigarukira, Imana yongeye kurarikira intekerezo zabo kurangamira akamaro ko kweza Isabato. Imana yaravuze iti: “Ndi Uwiteka Imana yanyu: mujye mugendera mu mategeko yanjye, kandi muyakurikize; kandi mujye mweza amasabato yanjye; abe ikimenyetso hagati yanjye namwe, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu .” (Ezekiyeli 20:16,19,20. AnA 164.1)

? IMANA Y’AMAHORO; TURINDE UBUGOME NK’UBW’ABASEKURUZA BAGUKOREYE AHUBWO UTWAMBIKE URUKUNDO RWAWE?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *