Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cya EZEKIYELI, usenga kandi uciye bugufi.

? EZEKIYELI 18
[1] Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
[2] “Kuki mujya mucira igihugu cya Isirayeli uyu mugani ngo ‘Ababyeyi bariye inzabibu zirura, ariko abana babo bakaba ari bo bagira ubushagarira mu kanwa’?
[4] Dore ubugingo bwa bose ni ubwanjye, ubugingo bw’umwana ni ubwanjye nk’ubugingo bwa se, ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa .
[5] “Ariko umuntu niba ari umukiranutsi, agakora ibitunganye bihwanye n’amategeko,
[9] akagendera mu mategeko yanjye, agakomeza amateka yanjye kandi akaba n’umunyamurava, uwo aba ari umukiranutsi, ni ukuri azabaho. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
[10] “Ariko nabyara umwana w’umuhungu akaba umwambuzi uvusha amaraso, akagira kimwe akora cyo muri ibyo,
[11] ntagire icyo akora cyo mu bikwiriye, ahubwo ndetse akaba yagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y’umusozi, yaranduje n’umugore w’umuturanyi we,
[13] yaragurije kubona indamu y’ubuhenzi akaka umuntu ibirenze urugero, mbese azabaho? Ntabwo azabaho yarakoze ibyo bizira byose. Ni ukuri azapfa, n’amaraso ye ni we azabaho.
[14] “Nuko rero nabyara umwana w’umuhungu maze yabona ibyaha byose bya se, ibyo yakoze, agatinya ntakore nk’ibyo
[17] atabanguriye abakene ukuboko, atagurije kubona indamu y’ubuhenzi cyangwa ibirenze urugero, yarakomeje amategeko yanjye akagendera mu mateka yanjye, ntabwo azazira ibibi bya se, ni ukuri azabaho.

[20] Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha by'umwana we, gukiranuka k'umukiranutsi kuzaba kuri we, kandi ibyaha by'umunyabyaha bizaba kuri we .

? Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Igice cy’uyu munsi kirisobanura ku buryo ukize witonze bitagusaba kujya gushakira ahandi ubundi busobanuro. Ngaho kige witonze bibe amendezo yo kurokora ubugingo bwawe.

1️⃣ ISUZUMARUBANZA
? Icyo umuntu akoze cyose kinyura imbere y’Imana kikandikwa ko ari igikorwa cyo gukiranuka cyangwa se ko ari icyo gukiranirwa. Mu buhanga butangaje kandi butagereranywa, imbere y’izina ryose mu bitabo byo mu ijuru, handikwa ijambo ryose ry’ibinyoma, umurimo wose wo kwikanyiza, inshingano yose ituzujwe n’icyaha cyose gikorerwa mu rwihisho. Imiburo yoherezwa n’ijuru cyangwa gucyaha kwirengagijwe, igihe cyapfushijwe ubusa, igihe cyakoreshejwe nabi, imbaraga zakoreshejwe mu kwimakaza ibyiza cyangwa ibibi ndetse n’ingaruka zabyo zikomeye, byose byandikwa n’umumarayika. (II 476.3)

⏯️ Umurongo wa 20 ubisobanuye byose:
♦️Niba warakijijwe ni imbuto weze biturutse ku mubano wagiranye na Yesu, umucunguzi wawe. Mu by’ukuri imirimo myiza izitabwaho ariko siyo izaba yarabaye intandaro y’agakiza. Na none kandi ni muri ubwo buryo nurimbuka bizaba bitewe n’ukuntu utugururiye Yesu, agakomeza gukomangira ubusa ku rugi rw’umutima wawe.

♦️Ku birebana n’ibikorwa bibi, ni ingaruka ntabwo ari intandaro yo kurimbuka kwawe. Ni uko wanze kwizera Kristu no kumwamira mu mutima wawe, ngo ubashe kwera imbuto nzima kuli Ari We muzabibu w’ukuri. Mu mutima niho iby’ubugingo bikomoka. (1Samuel 16:7; Imigani 4:23.)

2️⃣ GUHANAGURWA MU GITABO CY’UWITEKA
?Ubwo ibitabo by’ibyanditswe ku bantu byabumburwaga, imibereho y’abantu bose bizeye Yesu igaragazwa imbere y’Imana. Ahereye ku babanjirije abandi bose kuba ku isi, Umuvugizi wacu yerekana iby’ibisekuru byose byagiye bikurikirana, maze asoreza ku bakiriho. Izina ryose riravugwa, urubanza rwa buri wese rugasuzumanwa ubushishozi. Amazina amwe akemerwa, ayandi ntiyemerwe. Igihe hagize umuntu ufite ibyaha bicyanditswe mu bitabo byo mu ijuru, ibyaha bitihanwe ngo bibabarirwe, izina rye rizahanagurwa mu gitabo cy’ubugingo, kandi ibyanditswe bigaragaza imirimo myiza bakoze bizahanagurwa mu gitabo cy’Imana cy’urwibutso.

⏯️ Uwiteka yabwiye Mose ati: “Uncumuyeho wese, ni we nzahanagura mukure mu gitabo cyanjye.” Kuva 32:33. N’umuhanuzi Ezekiyeli yaravuze ati: “Ariko umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, . . . Ibyo gukiranuka yakoze byose, nta na kimwe kizibukwa. . .( ” Ezekiyeli 18:24. II 478.1)

⏯️ Kugirango amazina yacu agume mu bitabo by’ubugingo hari icyo dusabwa; ntitugomba gutumbira imirimo yacu yaba mibi cyangwa myiza. Mu gushaka agakiza tugomba guhanga amaso kuri Yesu, kuko mu kumwitegereza duhinduka tugasa na we. Igihe cyose twirebyeho turatsindwa. Byaba igihe tubonye ububi bwacu tugacika intege cyangwa byaba igihe tubonye imirimo yacu myiza tukayirata.

♦️ Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, tuba turushywa n’ubusa. Tubona umutekano gusa igihe turebye kuri Yesu. Agakiza kacu gashingiye ku guhora twemera Yesu, n’igitambo yadutambiye no ku mubano tugirana na We buri munsi. Ntabwo gashingiye ku myifatire yacu. Agakiza karenze kure imyifatire yacu. Bityo no kukabura ni uko. Imyifatire si ifatizo rigaragaza ahazaza h’iteka ryose h’umuntu. (Amahame 95, Morris L. VENDEN, Page 13).

? DATA WA TWESE TUBASHISHE KWANDIKWA MU GITABO CY’UBUGINGO KANDI AMAZINA YACU AGUMEMO BY’ITEKA RYOSE?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *