Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’AMAGANYA YA YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
? AMAGANYA YA YEREMIYA 3
[1] Ndi umuntu wabonye umubabaro, yankubise inkoni y’uburakari bwe.
[7] Yankubiye mu nkike kugira ngo ntahinguka mu irembo, yatumye umunyururu wanjye undemerera.
[21] Iki ni cyo nibuka, ni byo bindema umutima.
[22] Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura.
[23] Zihora zunguka uko bukeye, umurava wawe ni munini.
[24] Umutima wanjye uravuga uti“Uwiteka ni we mugabane wanjye, ni cyo gituma nzajya mwiringira.”
[25] Uwiteka abereye mwiza abamutegereje, n’ubugingo bw’umushaka.
[26] Ni byiza ko umuntu yiringira, ategereje agakiza k’Uwiteka atuje.
[31] Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka.
[32] Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe, nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana.
[33] Kuko atanezezwa no kubabaza abantu, cyangwa kubatera agahinda.
Ukundwa n’Imana, Gira umunsi w’Umunezero. Imbabazi z’Uwiteka nizo zituma tudashiraho. Hari igihe twibasirwa n’ibyago byisukiranya tukaba twakwibwira ko Imana yatwibagiwe. Iki gice kitwibukije ko imbabazi zayo arizo zitumye tugihumeka.
1️⃣ WATENTEBUTSE, IBUKA KO IMANA IGUKUNDA
? Igihe yahamagarirwaga kunywa ku gikombe cyo kurenganywa n’umubabaro, ndetse n’igihe yageragezwaga mu murimo we yaravugaga ati: “Imbaraga zanjye no kwiringira kwanjye nari mfite ku Uwiteka, birashize.” Yibutse ineza Imana yamugiriye maze avugana intsinzi ati: “Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, Kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye, umurava wawe ni munini. (AnA igice 34, 381.3)
➡️ Niba hari uwagezweho n’ibyago bikomeye bishengura byatuma umuntu yiheba burundu ni Yeremiya. Ariko umurongo 22, utwubukije ko imbabazi n’uburinzi byayo bibana natwe no mu muraba ukomeye.
⏯️Nibyo urarira, ugakena, ugahomba, ugahemukirwa, ariko ibuka amateka yawe, aho Imana yakunyujije ndetse naho yanyujije n’abandi uzi neza, hanyuma utegereze gutabarwa nayo wihanganye.
⏯️Ukwizera nyako mu bihe bigoye, kurangwa no gutegerezanya ibyiringiro kubona ukuboko gukomeye kw’Imana.
2️⃣ IBICANTEGE BY’UMWANZI
? Gushora umuntu mu cyaha no kukimusigamo atagira gifasha kandi nta byiringiro afite, ndetse afite ubwoba ko atababarirwa, ni igikoresho cyihariye Satani akoresha. Ariko Imana irarika umuntu igira iti: “yisunge imbaraga zanjye abone kūzura nanjye, ndetse niyuzure nanjye.” Yesaya 27:5. Muri Kristo ibintu byose byarateguwe, kandi gukomezwa kose kwaratanzwe. (AnA igice 27, pp 297.1)
⚠️Niwumva warahabiye cyane mu byaha ku buryo Imana itakubabarira ukumva n’iby’agakiza byaragucitse, menya ko ari ijwi ry’umwanzi satani. Ashaka kukwemeza ko Imana itababarira umunyabyaha nkawe. N’uwasabye imbabazi agatuma ahorana ikidodo nta mahoro yo mu mutima.
⏯️Muri Kristu byose byarateguwe ari agakiza k’iteka ndetse n’amahoro yo mu mutima umutegereje agomba kugira akiri ku isi. Musange arakwakira kandi akuruhure.
? MANA YACU DUHE KWIZERA KO UBANA NATWE MU BIHE BYOSE?
WICOGORA MUGENZI