Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’AMAGANYA YA YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
? AMAGANYA YA YEREMIYA 2
[1] Umwami ko yageretse ku mukobwa w’i Siyoni igicu cy’umwijima amurakariye, yajugunye ubwiza bwa Isirayeli ku isi abuhanuye ku ijuru. Kandi ntiyibutse intebe y’ibirenge bye, ku munsi w’uburakari bwe.
[2] Umwami yoreje ubuturo bwose bwa Yakobo ntiyamubabarira, yashenye ibihome by’umukobwa wa Yuda abitewe n’umujinya, yabitsinze hasi yanduza n’ubwami n’ibikomangoma byabwo.
[3] Yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n’uburakari bukaze, yahinnye ukuboko kwe kw’iburyo imbere y’abanzi, kandi yatwitse Yakobo amumerera nk’umuriro ugurumana, ukongora impande zose.
[10] Abasaza b’umukobwa w’i Siyoni bicaye hasi, baguwemo n’akayubi. Biteye umukungugu ku mitwe, bakenyeye ibigunira, abari b’i Yerusalemu bariyunamiriye.
[11] Amaso yanjye yakobowe n’amarira, umutima wanjye urahagaze. Inyama zo mu nda zirasandaye, mbitewe no kurimbuka k’umukobwa w’ubwoko bwanjye, kuko abana bato n’abonka barabiraniye mu nzira z’umurwa.
Ukundwa n’Imana amahoro ya Kristo abe muri wowe. Amaganya ya Yeremiya agabanyijemo ibice 5. Icya 1 twize ejo kivuga ku gahinda ko kurimbuka kwa Yerusalemu mu mwaka wa 586MK, icya 2 kikavuga ku “burakari” Uwiteka agirira icyaha, icya 3 kizavuga ku gahinda ka Yeremiya no ku mbabazi z’Uwiteka, icya 4 kigaruka ku burakari bw’Uwiteka bwakongejwe n’ibyaha byageze kuri bose. Tuzagisozereza mu isengesho rya Yeremiya asabira ubwoko bwe ku hazaza habwo. Tubone Kristu uririra ab’isi mu maganya ya Yeremiya.
1️⃣URUBANZA RUKURIKIRWA N’UBUTABERA.
?Ubwo Kristo azaba arangije umurimo we w’ubutambyi mu buturo bwo mu ijuru, uburakari bukaze buzasukwa ku basenga inyamaswa n’igishushanyo cyayo, bakemera gushyirwaho ikimenyetso cyayo (Intambara Ikomeye 39, pp 606.2).
?Yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n’uburakari bukaze,Yahinnye ukuboko kwe kw’iburyo imbere y’abanzi,..(Amag 2:3)
➡️ Kuba tudashiraho ni ukuboko kw’Imana kuramburiwe kuturinda no kudukiza, kuramutse guhinnye gato ibibi n’ababi byatumaraho. Icyo twita umujinya wayo rero ni ibigaragara iyo ihinnye ukuboko kwayo, ubutabera bukubahirizwa. Icyo gihe imbabazi itwingingira ziba zanzwe bityo zateshejwe agaciro n’uwari wazigiriwe. Imana rero ihora ari urukundo, yanga icyaha igakunda umunyabyaha, ariko uwanze imbabazi zayo nta kindi ya mumarira ubutabera bukora akazi kabwo. ⏯️None se Kristu akiri umutambyi uduhuza n’Imana n’imbabazi zayo, urabuzwa n’iki kumwiyegurira?
2️⃣YEREMIYA AKOMEJE KURIZWA N’UBWOKO BWE
? Yeremiya akomeza kubabazwa n’ubwoko bwe, araburirira! Erega na we yari umunyagano! Um. 11- Amaso yanjye yakobowe n’amarira, umutima wanjye urahagaze. Inyama zo mu nda zirasandaye, mbitewe no kurimbuka k’umukobwa w’ubwoko bwanjye, kuko abana bato n’abonka barabiraniye mu nzira z’umurwa.
➡️ Daniyeli nawe ari mu bunyage yababajwe n’ibyaha by’ubwoko bwe, maze yiyiriza ubusa, arasenga. Umu.3 – Mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa, nambara ibigunira, nisiga ivu. (Komeza usome Daniyeli 9:4-19).
➡️ Ese ujya ubabazwa n’ibyaha, ibibi n’ubugome bikorerwa mu Isi, maze ugasengera abana b’Imana? Niyo mpamvu tugomba kwigisha ukuri nk’uko kuri muri bibliya, tukababwira urukundo rwa Yesu waducunguye.
Turangurure tubwire abantu ibyenda kubaho, bitegure kuzasanganira Yesu.
? MANA DUHE KUBURIRA ISI NO KUBAGARURA KURI YESU?
WICOGORA MUGENZI