Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 39 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
? YEREMIYA 39
[1] Mu mwaka wa cyenda wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cumi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje azanye n’ingabo ze zose, atera i Yerusalemu arahakuba.
[4] Nuko Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ingabo zose babibonye baherako barahunga, bava mu murwa nijoro banyura mu nzira yo mu murima w’umwami, ku irembo ryo hagati y’inkike zombi. Umwami ubwe awuvamo ahunga, ajya aherekeye mu Araba.
[5] Ariko ingabo z’Abakaludaya zirabakurikira zifatira Sedekiya mu bibaya by’i Yeriko, zimaze kumufata zimushyira Nebukadinezari umwami w’i Babuloni ari i Ribula mu gihugu cy’i Hamati, maze amucira urubanza.
[6] Nuko umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye i Ribula, maze umwami w’i Babuloni yica n’imfura zose z’i Buyuda.
[7] Kandi anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu ngo amujyane i Babuloni.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Burya koko kumvira bizana umugisha naho kutumvira bikazana umuvumo! Kutumvira kwa Sedekiya kwazanye akaga.
1️⃣ AKAGA KO KUTUMVIRA
?Imana yatanze igihe cyayo yirukanka kuri Sedekiya inyuze muri Yeremiya ariko birangira uwo mwami ayinaniye. Burya iyo unaniye Imana irakureka ugasarura ibyo wabibye. Gufata impu zombi burya nabyo ni ugutera imbuto kandi igihe kiragera zikera ugasarura icyo wabibye. Byarangiye Sedekiya n’abandi benshi bagezweho n’akaga.
✳️ “Ubugwari bwa Sedikiya bwamubereye icyaha yagombaga kwishyura igihano cyacyo giteye ubwoba. Umwanzi yaje yararika nk’urubura rumanuka ku musozi maze umurwa awuhindura umusaka. Ingabo z’Abaheburayo zaratsinzwe zisubizwa inyuma ziravurungana. Ishyanga ry’Ubuyuda ryaratsinzwe. Sedekiya yarafashwe agirwa imfungwa kandi abahungu be bicirwa imbere ye abireba. Umwami Sedekiya yajyanwe ari imbohe akurwa I Yerusalemu, maze bamunogoramo amaso maze ubwo yari ageze I Babuloni apfa urw’agashinyaguro.” AnA 420.1
⏯️Uyu munsi niwumva ijwi ryayo ntiwinangire umutima.
2️⃣ INGORORANO YO KUMVIRA
?Igihe Yeremiya yari mu rwobo ategereje gupfa, umunyetiyopiya yinginze Sedekiya ngo Yeremiya akurwe mu rwobo maze iyo nama ishyirwa mu bikorwa. Mbese iyo neza yari kwibagirana mu ijuru? Oya! Umva ingororano yahawe:
? “Ariko woweho kuri uwo munsi nzagukiza, niko Uwiteka avuga, kandi ntuzatangwa mu maboko y’abantu utinya. Ni ukuri nzagukiza kandi ntuzicishwa inkota, ahubwo ubugingo bwawe uzabutabarura, kuko wanyiringiye.” Im 17, 18.
➡️ Inabi igarukira nyirayo nk’uko ineza igarukira nyirayo. Bitinde bitebuke, buri wese azasarura ibyo yabibye. Hitamo Imana ntizagutenguha.
? MANA DUHE GUHITAMO KUMVIRA INAMA ZAWE KUGIRA NGO DUTEGURE IHEREZO RYACU RYIZA. ?
Wicogora Mugenzi