Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 36 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

? YEREMIYA 36
[8]Nuko Baruki mwene Neriya abigenza nk’uko umuhanuzi Yeremiya yabimutegetse byose, asoma amagambo y’Uwiteka yanditswe mu gitabo, ayasomera mu nzu y’Uwiteka.
[16]Nuko bamaze kumva amagambo yose, bararebana bafite ubwoba babwira Baruki bati “Ni ukuri tuzabwira umwami ayo magambo yose.”
[23]Yehudi amaze gusoma ibisate bitatu cyangwa bine, umwami abicisha icyuma abijugunya mu muriro wo mu ziko, abigenza atyo kugeza ubwo umuzingo wose washiriye mu muriro wo mu ziko.
[24]Kandi ntibyabatera ubwoba, ntibatanyagura n’imyambaro yabo, ari umwami habe n’abagaragu be bumvise ayo magambo yose.

Ukundwa, amahoro y’Imana Abe muri wowe. Gukerensa no kurwanya ijambo ry’Imana, ni akaga!

1️⃣BARUKI YANDIKA UBUHANUZI BWA YEREMIYA
?Ntabwo umugambi w’Imana ari uwo kohereza intumwa zizanezeza cyangwa ngo zibashimagize. Ntabwo itanga ubutumwa bw’amahoro butanga umutuzo ku batejejwe ngo bibere mu mutekano w’ibyo imibiri yabo irarikira. Ibiramambu, ishyira imitwaro iremereye mu mutimanama w’inkozi y’ibibi kandi ikahuranya ubugingo bwe imyambi yo kumwemeza. (AnA igice 35, p 396.1)
➡️Ibyanditswe byera byahumetswe n’Imana. Iyo Imana itanze imiburo biba bivuye ku mbabazi zayo, kugira ngo umunyabyaha wihannye ababarirwe. Abasigaye banze imbabazi zayo nta rwitwazo, bazarimbuka mu muriro wateguriwe satani n’abadayimoni be. Nitwe ba none tubwirwa.

2️⃣IBIKOMANGOMA BIBAGIRA INAMA YO KWIHISHA
?Ibikomangoma byagaragaye nk’ibitinyishijwe n’ubuhanuzi, bumva isomwa ry’igitabo cyose.
? Ariko n’abemeye ukuri, baniteguye gushyigikira abakwigisha, kenshi banga gufata icyemezo kubera gutinya gutakaza indonke, umutekano wabo, inshuti…
➡️Mbega igihombo! Kugaragara nk’umukiranutsi hari ibyo wiziritseho wanze gufataho icyemezo. Imana iturinde kuba akazuyazi.

3️⃣UMWAMI ATWIKA IGITABO
?Igihe umuntu acumuye ku Mana yera kandi y’inyambabazi, nta yindi nzira nziza yakurikiza uretse kwihana abikuye ku mutima no kwatura amakosa ye arira kandi ababaye mu mutima we. Ibi ni byo Imana imusaba; nta kindi yemera uretse umutima umenetse kandi wicuza. (AnA 396.2)
➡️ Nta rukundo rw’iby’Imana ruri muri kamere zacu! Si uyu mwami gusa. Utangira kubyiga ugasinzira, wabona aho byanditse ukabona ni birebire!
?N’abari bagaragaje ko bashyigikiye ibyanditswe, babihaye agaciro gacye kandi ntibabazwa no gutwikwa kw’igitabo cy’ubuhanuzi (um 24).
Twirinde kwicecekera ibyanditswe byera byateshejwe agaciro, haba no kubikerensa.
⚠️Muvandimwe ibyanditswe byera bibitsemo agakiza, kutabiha agaciro nabyo byibitsemo urupfu.
Uyu munsi niwumva ijwi rye ntiwinangire umutima.

? MANA DUHE GUKUNDA NO KWEMERA KUYOBORWA N’IJAMBO RYAWE RITAVANGIYE.

Wicogora MUGENZI

One thought on “YEREMIYA 36: IGITABO GISOMERWA UMWAMI ARAGICA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *