Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 31 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

? YEREMIYA 31

[1]Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe nzaba Imana y’imiryango ya Isirayeli yose, na bo bazaba ubwoko bwanjye.
[2]Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Abantu barokotse inkota baboneye ubuntu mu butayu, ari bo Bisirayeli igihe nari ngiye kubaruhura.’ ”
[3]Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza.
[4]Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z’abanezerewe.
[5]Uzongera gutera inzabibu ku misozi y’i Samariya. abatezi bazatera kandi bazanezezwa n’imbuto zazo.
[6]Kuko hazabaho umunsi ubwo abarinzi bazarangururira ku misozi ya Efurayimu bati ‘Nimuhaguruke tuzamuke tujye i Siyoni, dusange Uwiteka Imana yacu.’ ”
[7]Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuririmbire Imana ku bwa Yakobo mufite umunezero, muyirangururire murangaje imbere y’abanyamahanga, mwamamaze muhimbaze muti ‘Uwiteka, kiza ubwoko bwawe bw’Abisirayeli barokotse.’
[8]Dore nzabazana mbakuye mu gihugu cy’ikasikazi, mbakoranirize hamwe mbavanye ku mpera z’isi, barimo impumyi n’ibirema n’abagore batwite ndetse n’abaramukwa, abazagaruka aha bazaba ari iteraniro rinini.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imana izagirana isezerano rishya n’abantu bayo, amategeko yandikwe mu mitima, babeho
iteka ryose. Ese urabyiteguye?

1️⃣ISEZERANO IMANA IZAGIRANA N’ABANTU BAYO

▶️Rya sezerano ryanjye bararyishe n’ubwo nari umugabo wabo wabirongoreye. Ni ko Uwiteka avuga.

Ariko isezerano nzagirana na Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo: NZASHYIRA AMATEGEKO YANJYE MU NDA YABO KANDI MU MITIMA YABO niho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye. “
Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we n’umuntu wese uwo bava inda imwe ati: Menya Uwiteka kuko bose bazamenya uhereye k’uworoheje hanyuma y’abandi ukageza k’ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi. (Umur 31-34)AnA 304)

❇️Imana uko ibihe byagendaga biha ibindi, yatangaga isezerano ku bwoko bwayo. Kandi uko yaritangaga niko ryasohozwaga , bagashishikarizwa kuryumvira no kumwizera.

⁉️Wowe se ugendeye ku bihamya biri mu byanditswe byera no ku masezerano Uwiteka yagiye asezeranira abamwubaha bakizera izina rye, uburyo yagiye asohora, hari icyagutera gushidikanya cyatuma utamwizera kugira ngo usohorezwe amasezerano yasezeraniye ubwoko bwe?

Mwizere ni we wo kwizerwa, udashobora kuduhana mu byago no mu makuba.

3️⃣ IMANA YITA KW’ITORERO RYAYO
?Abo bose bakira ubutumwa Imana yohereje bwo kwiyeza no gutandukana n’imigenzo yose mibi yo kutumvira amategeko y’Imana no kwisanisha n’isi, kandi bihana ibyaha banivugurura, bashaka ubufasha bw’Imana kandi bagendera mu nzira yo kumvira amategeko yayo, BAZAKIRA UBUFASHA MVAJURU bwo gukosora ibibi biri mu byo bakora 4BC 1159.1
Abihana ku bigaragara inyuma bagashaka Imana, nyamara ntibatandukane n’ibibi bakora, ….bazakorwa n’isoni bababare kuko bahemukiye Imana. 4BC 1159.1
➡️Itorero ry’Imana rizagwira (Abah 8:8,9) k’ubwabizeye Kristu.
?Kristu ntiyaje gukuraho amategeko ahubwo yaje kuyakomeza; ariko noneho ku wakiriye Yesu Kristu, yandikwa mu mutima we n’urutoki rwa Mwuka Muziranenge aho kuba ku bisate by’amabuye. Mu gihe cy’ubutumwa, Mwuka azasukwa ku bwinshi, abantu babone agakiza keretse uwanze kugendera mu nzira Yesu Kristu amucishamo.
⏯️Ushaka Imana by’ukuri Imana by’ukuri atirengagiza ibyo imusaba mu mategeko yayo, azahabwa imbaraga zikosora ibibi bikimurimo, ubihishira ariko nta cyizere cyo kuzaragwa ubugingo bw’iteka no gutura Yerusalemu nshya.
⚠️Fata icyemezo uyu munsi, cyo gusingira icyo Kristu aduhera ubuntu, agakiza.

? MANA YACU DUHE KWIZERA ISEZERANO RYAWE, UZADUHE GUTAHA IWACU HEZA MU IJURU.?

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *