Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cya YEREMIYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YEREMIYA 20
[1] Nuko Pashuri mwene Imeri umutambyi, wahoze ari umutware mukuru mu nzu y’Uwiteka yumvise Yeremiya ahanura atyo,
[2] Pashuri aherako akubita Yeremiya umuhanuzi, amushyira mu mbago yari ku irembo rya Benyamini ryo haruguru y’inzu y’Uwiteka.
[3] Bukeye bwaho Pashuri azana Yeremiya amuvanye mu mbago. Maze Yeremiya aramubwira ati”Uwiteka ntiyakwise Pashuri, ahubwo yakwise Magorimisabibu bisobanurwa ngo: Ibiteye ubwoba bikubye.

[7] Ayii Uwiteka, waranshutse nemera gushukwa! Undusha amaboko ni cyo gituma untsinda, mpindutse urw’amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka.
[8] Kuko iyo mvuze hose mba ntaka gusa, nkarangurura mvuga iby’urugomo n’ibyo kurimbuka, kuko ijambo ry’Uwiteka rimbayeho igitutsi no gushinyagurirwa bukarinda bwira.
[9] Kandi iyo mvuze nti”Sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye”, mu mutima wanjye hamera nk’aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike.

[11] Ariko Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk’intwari iteye ubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane kuko batagenje nk’abafite ubwenge, kandi bazakorwa n’isoni zitazibagirana iteka ryose.

[13] Nimuririmbire Uwiteka, mumuhimbarize kuko yarokoye ubugingo bw’umwinazi mu maboko y’inkozi z’ibibi.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Muri uyu munsi Imana yejeje igaha umugisha; mureke dusabe Imana itubashishe kuyizera by’ukuri.

2️⃣ KURENGANYIRIZWA UMURIMO

? Nuko Pashuri mwene Imeri umutambyi, wahoze ari umutware mukuru mu nzu y’Uwiteka yumvise Yeremiya ahanura atyo,
Pashuri aherako akubita Yeremiya umuhanuzi, amushyira mu mbago yari ku irembo rya Benyamini ryo haruguru y’inzu y’Uwiteka.
(Yeremiya 20:1;2)

⚠️ Biratangaje kubona Yeremiya arenganywa n’uwitwa ko ari umukozi w’Uwiteka! Ahari icyakumvikana neza mu matwi y’abantu nkatwe ni ukuba umukozi w’Imana yarenganywa n’umukozi wa satani cg se akarenganywa n’umuntu udafite uruhande abogamiyemo.

⏯️ Igihe Yesu yari mu isi, yagarutse ku karengane nkaka kakorewe Yeremiya, agira ati: “Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo. Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye (Yohana 16:2;3).”

⏯️ Iki gice twakuramo icyigisho gihwanye n’icyo dukura mu gitabo cya Yobu: twebwe nk’abantu dukeneye kwicisha bugufi mu gihe twiha kuvuga iby’Imana n’Imikorere yayo. Tubasha kumenya ukuri runaka, ndetse tukaba twanamenya ukuri kwinshi, ariko rimwe na rimwe nk’uko dushobora kubibonera kuri bariya bagabo batatu bari inshuti za Yobu, tubasha kuba tutazi uburyo bwiza bwo gukoresha ukuri tuzi (Ibyigisho by’ishuri ryo Ku isabato Job 4/2016 P.100).
⚠️Twirinde tujyaho umuvumo wo kurenganya cg guhemukira umuntu kuko ari gukorera Imana. Erega n’abandi si abo kurenganywa, ni abo gukundwa.

2️⃣ GUTABARWA MU GIHE GIKWIRIYE
?Kuko tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. (Abefeso 6:12)

♦️Yeremeya yahamagariwe kwihanganira gukwenwa kuzuyemo ubugome. Umutima we wari woroshye wagiye wahuranywa n’imyambi yo kugirwa urw’amenyo yagirirwaga n’abasuzuraga ubutumwa bwe kandi bagahindura ubusa umutwaro wari umuremereye w’uko bahinduka. Yaravuze ati: “Nahindutse urw’amenyo mu bwoko bwanjye bwose, bangize indirimbo umunsi wose.” AnA 380.3)

♦️Ariko umuhanuzi udahemuka yakomezwaga buri munsi kugira ngo yihangane. Yaravuze ati: “Ariko Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk’intwari iteye ubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane kuko batagenje nk’abafite ubwenge, kandi bazakorwa n’isoni zitazibagirana iteka ryose.” “Nimuririmbire Uwiteka, mumuhimbarize kuko yarokoye ubugingo bw’umwinazi mu maboko y’inkozi z’ibibi.” (Yeremiya 20:11,13. AnA 381.1)

? MANA DATA WA TWESE TUBASHISHE KUGUKUNDA NO KUGUKORERA UKO BIKWIYE?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *