Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

? YEREMIYA 6:
[1]Nimwiyarure yemwe bana ba Benyamini mwe, muve muri Yerusalemu muvugirize impanda i Tekowa, mushinge ikimenyetso kuri Betihakeremu kuko ibyago biturutse ikasikazi no kurimbuka gukomeye bibahanzeho amaso.
[7]Nk’uko isōko ivubura amazi yayo ni ko na wo uvubura gukiranirwa kwawo, urugomo no kwambura byumvikana muri wo, indwara n’inguma bihora imbere yanjye.
[11]Ni cyo gituma nuzuwemo n’uburakari bw’Uwiteka, naniwe no kwiyumanganya. Busuke ku bana bari mu nzira no mu iteraniro ry’abasore, kuko umugabo azafatanwa n’umugore we, kandi umusaza n’ugeze mu za bukuru na bo bazafatanwa.
[12]Amazu yabo azigarurirwa n’abandi hamwe n’imirima yabo n’abagore babo, kuko ukuboko kwanjye nzakuramburira ku baturage bo mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.
[13] Kuko uhereye ku muto ukageza ku mukuru wo muri bo umuntu wese yitanze gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, umuntu wese akora iby’uburiganya.
[14]Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.
[15]Mbese nta soni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n’isoni haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira bazaba imirara.” Ni ko Uwiteka avuga.
[16] Uwiteka avuga atya ati “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Ejo twabonye Imana ibuze umuntu n’umwe i Yerusalemu, reka twizere ko hari abo yabonye mu itorero. Uyu munsi umuburo urakomeje. Ese iyi miburo hari ibyemezo bishya ituma ufata?Baririza inzira nziza uyinyuremo.

1️⃣IBIHANO IMANA IGIYE KUBAGIRIRA

?Noneho basabwe gutangira kubakana ubwenge no kubaka by’iteka ryose, bakazibukira kutizera no gusenga ibigirwamana, kandi mu kubaka imfatiro zabo bagakoresha izahabu nziza n’ifeza itunganye n’amabuye y’agaciro ari yo: ukwizera no kumvira n’imirimo myiza. Ibyo bikoresho byonyine ni byo byemewe mu maso y’Imana yera. AnA 369.3
➡️Ubaka ibifite agaciro k’iteka, ibikoresho bikeneye bishimwa n’Imana ni ukwizera, kumvira n’imirimo myiza.

▶️Imana yakomeje gutanga imiburo ibinyujije mu bahanuzi batandukanye, ariko ntibigeze bumva uwo muburo.
Kandi nabashyizeho n’abarinzi nti ‘Nimutegere amatwi ijwi ry’impanda’, ariko barahakana bati ‘Ntituzayatega.’((umur 17)

❇️Ngaho nawe tekereza aho umuntu ageze kandi uko byari biri n’ubu niko bimeze.

2️⃣BARIRIZA INZIRA NZIZA ZA KERA UZINYUREMO
?Uwiteka avuga atya ati “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’ (Yer 6:16)
?Abaturage b’i Yerusalemu bari bari mu kaga ko kwirengagiza ukwera kw’Isabato bityo baburirwa bikomeye kwirinda gukurikira indamu zabo z’iby’isi kuri uwo munsi w’Isabato. Basezeraniwe umugisha ariko ari uko bumviye. AnA 371.3
➡️Aka kaga barimo niko benshi barimo none.
?Ubwinshi bw’abakora icyaha ntibukibuza kuba cyo, twirinde rero umuntu cg ikintu cyatureshya mu kugomera amategeko y’Imana ku ndamu iyo ariyo yose. Ntabwo Isabato yahawe Abayuda yahawe Adamu na Eva n’urubyaro rwabo twese(Itang 2:1-3). Ariko kumenya ibi ntibibuza ko n’ubu hari abakana nka bariya Bayuda ngo ” ntabwo tuzayinyuramo” kandi twari dukwiye kubigiraho!
⏯️Niwanga cg ukirengagiza kumvira ukuri kw’Imana, ntacyo imirimo n’amaturo bizaba bimaze kuko bizaba biva mu mutima udaca bugufi ngo uyoborwe n’ijambo ry’Imana ryuzuye. Baririza ukuri, Kristu akubashishe kukugenderamo.

IMANA IBABWIRA UBUGOME BWABO

?Nuko nimukenyere ibigunira mucure umuborogo murire, kuko uburakari bukaze bw’Uwiteka butatuvuyeho.(Yer4:8)

Nimuboroge, bungeri mwe mutake, mwigaragure mu ivu yemwe batahira b’umukumbi, kuko iminsi y’icyorezo isohoye nkabamenagura, kandi muzagwa nk’ikibumbano cyiza kijanjaguritse.((Yer 25:34)

▶️Uwiteka yakunze abayuda nk’ubwoko yishimira kugira ngo bugaragaze umucyo wayo ku isi. Ariko ntibaje kumenya neza agaciro bahawe n’umuremyi nk’uko yabivuze ku murongo wa 27 ng:”Nakugize umunara n’igihome mu bantu banjye, kugira ngo umenye inzira yabo ayigenzure.
Imana irabyitegereza ibona inyifato yabo iti mwese muri abagome bakabije bagenda babeshyera abandi.

⁉️Ese wowe izo ngeso zabaranze waciye ukubiri nazo?
Yeremiya 5:23 haravuga ngo :”Ariko ubwo bwoko bufite umutima winangiye w’ubugome, baragomye barigendera.

▶️Umutima utihana wose, winangira, urangwa n’ubugome.ijambo ry’Imana riturarikira kwihana kugira ngo tutagwa mu mutego abatubanjirije baguyemo.

? DATA MWIZA TUBASHISHE KUMVIRA IJAMBO RYAWE RITUYOBORE MU KURI KOSE?

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *